Umuziki nywufata nk’ibuye ry’agaciro ntarekura mu buryo bworoshye- Paccy
Uzamberumwana Oda Paccy bakunze kwita Paccy mu muziki, avuga ko kuba hari bamwe mu bahanzi bafata umuziki nk’ikibuga cyo kwidagaduriramo atari ko awufata. Ahubwo n’ibuye ry’agaciro ngo adashobora kurekura mu buryo bworoshye.
Ibi abitangaje nyuma y’aho hari benshi mu bakobwa bagiye batangira gukora umuziki nyuma y’igihe gito bagahagarika ibikorwa byabo mu buryo budakunze kumenyekana ikibitera.
Paccy yabwiye Umuseke ko uburyo afatamo umuziki akora, ariwe wenyine uzi agaciro n’akamaro umufitiye. Ko muri gahunda zose ajya atekereza kureka umuziki bitajya bipfa kumuza mu mutwe.
Ati “Umuziki nkufata nka Diama mbitse ntarekura mu buryo bworoshye,watumye mbasha gusobanukirwa imbaraga zanjye uko zingana ,undemamo imbaraga zituma mbasha kwigirira icyizere!!Menya ko kuba ndi umukobwa bitanyemerera kuba umunyantege nke”.
Nk’uko yagiye abitangaza mu minsi yashize, Inganzo ya Paccy avuga ko ayikomora kuri Nyina umubyara kuko nawe hari indirimbo z’icyunamo yaririmbye, kandi ngo yiyandikira indirimbo ze zose.
Kugira ngo yandike indirimbo akenshi inganzo (Inspiration) ayikura ku byo abona mu buzima busanzwe bwa buri munsi no ku mateka yumva cyangwa yabonye y’ibyabayeho rimwe na rimwe no mu bitekerezo agenda abwirwa n’abakuru.
Oda Paccy yakuze akunda abaraperi bakomeye cyane ku isi aribo ‘Eminem na Dr. Dre’. Ku buryo no mu nzozi ze yajyaga yumva agomba kumenyeka ku rwego azagera aho akaba yanahura nabo.
Ni umwe mu bahanzi bamaze kwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rihuza abahanzi 10 bakunzwe kurusha abandi mu gihugu. Kuri ubu yashyize hanze indirimbo yise ‘Igitego’ avuga ko ari imwe mu ndirimbo amaze gukora mu mwaka wa 2016 yumva yishimira cyane.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
2 Comments
KUKISE MUTATUBWIYE INDIRIMBO YAHANZE?AMAZINA YAZO.NUMUKOBWA CG NUMUGORE?
KUKISE MUTATUBWIYE AMAZINA YINDIRIMBO YAHIMBYE?ESUBUNDI PACCY NUMUGORE CG NUMUKOBWA.AFITE IMYAKA INGAHE?INSEKO NIYANDE?URYAMUKOBWA UYITANGIRA YITWANDE?MUKUNDA BYASAZE,IYO AYIRIRIMBA AKAYIRANGIZA WENYINE.
Comments are closed.