Digiqole ad

Umuziki ndacyawukora, gusa hari ibyo ndimo bindi bijyanye nawo- Puff G

 Umuziki ndacyawukora, gusa hari ibyo ndimo bindi bijyanye nawo- Puff G

Rukundo Patrick cyangwa se Puff – G mu muziki, ni umwe mu bahanzi bazamutse neza kandi bagaragaza impano idasanzwe mu miririmbire yabo.

Puff G ngo abavuga ko ari mu biyobyabwenge bategereze ibyo arimo bitari ibyo bibwira
Puff G ngo abavuga ko ari mu biyobyabwenge bategereze ibyo arimo bitari ibyo bibwira

Yakoranye n’abahanzi benshi bakomeye mu Rwanda. Ubu ngo hari ibyo arimo gukora bijyanye na muzika aribyo bimubuza kumvikana mu ndirimbo cyane.

Uyu muhanzi asobanura ko kuba atarimo kumvikana cyane mu ndirimo atari uko yaretse umuziki. Ahubwo ari gukora ibindi bifitanye isano n’umuziki nko gufasha bamwe mu bahanzi kwandika indirimbo.

Puff G yanditse nyinshi mu ndirimbo za Meddy, TNP, n’abandi. Anumvikana cyane mu ndirimbo z’abaraperi batandukanye bo mu Rwanda.

Ati ” Ntabwo naretse umuziki, nta n’ubwo nazimiye nkuko babivuga. Ahubwo ndi gufasha abandi bahanzi mu kwandika indirimbo, ndetse no kubafasha kuzinonosora neza ariko njye ndacyari umuhanzi”.

Yakomeje avugako ko hari abo yumva bahwihwisa ko yaba yinywera ibiyobyabwenge bikaba aribyo bimuhugije.

Ko ibyo byose bafite ishingiro ariko kuri we azi ibyo arimo kandi bizagira umusaruro munini kuri we ndetse no ku muziki w’u Rwanda muri rusange.

Uretse izo gahunda arimo zo gufasha bamwe mu bahanzi mu gukora indirimbo zabo, anavuga ko hari album ye yise ‘Ni wowe’ ashobora kuba yamurika mu mwaka wa 2017 nta gihindutse.

Nsanzimana Christopher

UM– USEKE.RW

en_USEnglish