Digiqole ad

Umuyobozi wa REMA Dr Rose Mukankomeje arafunze

 Umuyobozi wa REMA Dr Rose Mukankomeje arafunze

Dr Rose Mukankomeje umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije mu Rwanda afunzwe na Police kuri station ya Police ya Kicukiro akurikiranyweho gushaka gusibanganya ibimenyetso bigenza ibyaha ku bari abayobozi b’Akarere ka Rutsiro nabo bari gukurikiranwa ku inyerezwa ry’amafaranga mu kubaka Hotel y’Akarere.

Dr Mukankomeje ubu afungiye ku Kicukiro kuva kuri iki cyumweru
Dr Mukankomeje ubu afungiye ku Kicukiro kuva kuri iki cyumweru. Photo/A Eric Hatangimana/Umuseke

ACP Celestin Twahirwa yabwiye Umuseke ko Dr Mukankomeje mu byo akurikiranyweho harimo kumena amabanga y’akazi mu gihe bariho bakurikirana abari abayobozi ba Rutsiro ku kunyereza amafaranga mu iyubakwa ry’iriya Hotel.

ACP Twahirwa avuga ko Police ikiri mu iperereza ku byaha uyu muyobozi wa REMA akurikiranyweho.

Mu karere ka Rutsiro havuzwe ikibazo cya Hotel ya Leta imaze igihe kinini itubakwa ngo irangire.

Mu mpera z’umwaka ushize bamwe mu bari abayobozi ba Rutsiro harimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere batawe muri yombi bakekwaho kunyereza amafaranga na ruswa mu iyubakwa rya Hotel y’aka karere iherereye muri centre ya Rutsiro hafi ya Stade Mukebera.

Gaspard Byukusenge wari umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro nawe yaje gutabwa muri yombi kuri iyi dosiye tariki 02 Werurwe 2016.

Dr Mukankomeje ni umwe mu bantu batanu ku isi bahawe igihembo mu 2013 cyo kurengera amashyamba cyatanzwe mu nama ya cumi ya “United Nations Forum on Forests” i Istanbul muri Turkiya.

Kuri uyu wa 21 Werurwe ni umunsi mpuzamahanga wahariwe amashyamba.

UM– USEKE.RW

44 Comments

  • YE BABA WE! NDUMVA NGIZE UBWOBA….
    NTABWO NARI NZIKO UMU-MAMAN ARI WE BIZAHERAHO!!!!

  • Euh! Rwanda akuna micezo walah

    Na huu bibi ndani tayari? Mamayake na mama!!!

  • Hummm, yewe erega kunywa amata ya politiki mu Rda ntibyoroshye! nasange avandi rero!

  • Bagenzi, nidushake tuge twitonda muri iyi si, kuko ntisakaye umuntu wese yanyagirwa. Rose uyu yari yarigize akaraha kajyahe….!!!! Yokoma umuntu wese akumukurikirana n’aho yamuhungiye….Gusa njyewe ndasenga ngo bamurekure ariko ave muri REMA kuko Sector ya Environment yari imaze kuba paralyzed kubere we….!!! Wenda HE amushakire akandi kazi ariko ave muri Env. Sector….

    • Noneho yaragiye ngaho nimukore!! Ngo Sector yabaye paralysed?? Ariko se ninde uri hejuru y’amategeko? Yewega Kayumba, genda ucukure iborombe, utwike amakara bitemewe, wubake mu gishanga, noneho ube uhima Rose!!
      Nizeye ko udatuye mu manegeka kuko yenda wazagenda nawe; cyangwa se wabitse/wasahuye menshi ubwo utuye heza!! Ariko mwagiye muva mu maranga mutima, mukareba amategeko igihugu cyanyu cyashyizeho?? Rose se niwe Parlement, niwe GoR??

  • bravo police yacu. u rwanda rurimo ruragenda ruryoha;nigeze mbwira umuntu nti igihe mu rwanda nta muntu uzaba adashobora gufatwaaaaa.urwanda ruzaba ruri paradizo. none biriko biraza.na bya bifi binini binini.incundura zirimo zirakora i see. bizatuma akarengane kagabanuka.hasigaye aho umuturage azajya avuga ati umuyobozi runaka yambangamiye cg yanyimye servi agahita avaho nta kuzuyaza.hakwumva umuturage nta kuzuyaza.

    • Rwanda warakubititse nubu bikigukurikirana ! Nk’uyu ngo ni RIGHT akubutsehe ashinja ibyaha Rose, aseka, yishimye??? !!!!! Na Police ubweyo iri mu iperereza nubwo nayo itarishyashya ikoreshwa.
      Ngo “umupfu aseka imbohe” koko! Wapfuye uhagaze pe.

      • si ukwishimira ko yafashwe cg yashinjijwe icyaha urukiko rutarabimuhamya. ni intera iba yabayeho kuba byagaragaza ko n’abakuru bakurikiranwa n’inyito y’icyo akurikiranwaho kuko biriya byazatuma ntawongera kwica akazi avuga ngo afite umuntu ukomeye umukingira ikibaba. hari abatari baziko gukingira ikibaba umunyamakosa uba uhemukira igihugu.kugaragaza ko uko waba ungana kwose wakurikiranywa biriya bikiza byinci.

    • Rwanda warakubititse nubu bikigukurikirana ! Nk’uyu ngo ni RIGHT akubutsehe ashinja ibyaha Rose, aseka, yishimye??? !!!!! Na Police ubwayo iri mu iperereza nubwo nayo itarishyashya ijya ikoreshwa.
      Ngo “umupfu aseka imbohe” koko! Wapfuye uhagaze pe.

  • Umunyarwanda w’ikiburabwenge niwe useka imbohe!

  • jye nibajije ikibazo namwe mumbwire ababizi. Rose se yarakuriye njyanama ya Rutsiro? ahuriyehe naba bagabo? gukingira umuntu ikibaba utamukuriye se bibaho mutubarize icyo yarashinzwe i rutsiro. ubundi niyihangane byose bizashira.

  • Ese niba hari ibyaha bimuhama,ni criminal ku buryo agomba guhita afungwa? Ubugenzacyaha n’Ubushinjacyaha ntibishobora gukora akazi kabwo adafunze?
    ndibaza ko mu gihe atarakatirwa, afatwa nk’umwere (présomption d’innocence)?

    Abogeza muragenze make; ubamba isi ntakurura kandi ngo umugabo mbwa aseka imbohe.

    • Ouii en cas de do ute le prevenu est innocent!

      • Ntago ari en cas de doute… Tant que urukiko rutaramwemeza icyaha aba ari umwere 100%.

  • Kuba umuntu atawe muri yombi ntibiba bimuhamya icyaha ahubwo reka turebe niba ubutabera buzamuhamya ibyo aregwa cg bukamugira umwere

  • Hari aho kanyanga ikingirwa ikibaba n’inzego z’ibanze

  • Abagabo bararya abagore bakishyura.Imishinga yariwe ko ari myinshi kandi ko nta mu bayobozi mukuru n’umwe urabibazwa.
    Ese abaguze imashini zo guhinga zitigize zikora na rimwe, abaguze inka mu Buholandi zikamwe litiro ebyeri ku munsi, abatumije inzitiramubu zitujuje ubuziranenge, abashinzwe gutubura imbuto bapfundikira amazi abahinzi….Reka dutegereze niba hari n’abandi bakurikiranwa.

    • Hazagire ukora kuri Binagwaho maze umuriro umwakire.

  • Niyihangane nyine ruswa ni danger

  • Ariko abanyarwanda turindashima nako intanyurwa. Nonese nawe nitwe twirirwa tuvuza induru ngo ibifi binini ntawubikoraho, ahubwo hafatwa udufi dutoduto. Babifata induru tukayiha umunwa ngobiracitse, ngw’ibyahehe, ngo Leta iragenda kubantu nibindi bigambo byinshi.
    Dukwiye kugira umuco wokutavugira umuntu n’umwe, kko inzego z’igihugu turazizera kdi ntaho bitaba kko niburayi bibayo. ubworero ndatekereza ko Leta ntimwanga nagato kko niyo yamuhaye akazi komurwego rwohejuru. Reka dutegereze ubutabera ariko tugabanye amagambo aca intege abanyarwanda. Ntabwo aregwa kunyereza umutungo ahubwo araregwa gukingira ikibaba, Ahubwo tumusabire Ku Mana imuhe kwihangana. Murakoze.

    • @Karangwa, merci pour ces paroles pleines de sagesse.

  • abo se bamufitiye impuhwe barashaka kugera kuki? ngo yafunzwe peke yake!?!?!!? nigiki se kuburyo mumugiira impuhwe?abandi bafunze sabantu? kandi ni mwebwe musubira inyuma ngo abo hejuru ntibahanwa, babakoraho mugasakuza

  • njye nzabyina ubwo kagame azafunga Dr Binagwaho Agnes , akagabanya umwirato

    • @kk gabanya urwango ugire amahoro y umutima

    • Bizamera nka kera bavanaho Nsekalije twarabyinnye karahava.

  • Karangwa ikibazo dufite suko bamufunze. Nafungwe rwose niba yarakosheje ntari hejuru y’amategeko ikibazo dufite nibintu bidasobanutse ashinjwa. ngo yakingiye ikibaba abayobozi b’akarere kandi ntabayobora, si president wa njyanama, ntakintu yarashinzwe irutsiro. ikindi presomption d’innocence umuntu nka DG afungwa gute icyaha kitaramuhama. ikindi ko ntaruswa yakiriye akaba ntayo yatanze kuki ataburana ari hanze umuntu ngana kuriya w’umukecuru watanze imbaraga ze akorera igihugu? ubu se ninde wazongera kwitanga nkuko yabikoraga abona inyiturano imeze kuriya? nonese abariye ruswa ko batafunzwe nkanswe abakingiye ikibaba bitanafututse. mujye muba realiste hari ikindi kibiri inyuma

  • @Muti urakoze rwose kuvuga ako kantu…Ni impuhwe se bamugiriye zawe zokajya.
    Wamugani abavuga ngo yebaba nibo usanga basakuza ngo ibifi binini ntibikorwaho. None uyu nawe ubwo ni agafi gato

  • @kumiro, Nibyo kko yitangaga, kdi yakoraganeza rwose, erega muritwe tuvuga ntawamukundaga ndetse akamwizera kurusha LETA yo yamuhaye kuyobora ikigo gikomeye kuriya.Ariko mugihe yashatse kubangamira iperereza kuba pererezwaho ibyaha byaruswa, yitwajeko ar’umwesengenezawe (nabisomye ahantu), ntabwo bikwiriye nagato nkumuyobozi mukuru uzinezako kubangamira iperereza ari icyaha gikomeye. Kumufunga byo ntekerezako byaruko yatambamiraga iperereza. Erega ngo umwana usanzwe yitwaraneza iyo yakosheje cg akigana abandi gukora nabi, ahanwa cyane kurusha baruharwa mugukora amakosa. Twe ahubwo twakwibaza impavu yaba yakoze ibyo? Reka tumusengere abashe kwihangana niko bigenda muriyisi. Ariko tureke POLICE ikore akazi kayo ntagitutu cyacu. Murakoze

  • Iyi ni imitwe. Barashaka gutanga uriya mwanya ngo bawuhe undi. Ariko bikoranye ubuswa bwinshi kuko ntibyumvikana aho REMA ihurira na njyanama y’akarere. Wakingira ute ikibaba abantu udakuriye? Mutware iyo myanya yanyu, mureke uwo mu mama yitahire.

  • Ubu nawe ntabuze ibigambo yahuraguye. Nasange Rusagara na Ingabire muri mabuso nyine, uwiyishe ntaririrwa. Abantu bazumva ryari ko kuba mu rwanda rwiki gihe ari ugukora ibyo ushinzwe ubundi ugaceceka? Kuvuga mubirekere ba Andrew Mwenda, nibo babyemerewe kandi babihemberwa.

  • Umudage Martin Niemoller ati:
    First they came for the Socialists, and I did not speak out,
    Because I was not a Socialist.
    Then they came for the Trade Unionists, and I did not speak out—
    Because I was not a Trade Unionist.
    Then they came for the Jews, and I did not speak out—
    Because I was not a Jew.
    Then they came for me—and there was no one left to speak for me.

  • Ariko se, abaduhangitse inzitiramibu zuzuye malaria bazafatwa ryari? reka turindire wasanga aribo batahiwe.

  • Mu Rwanda tumaze gutera imbere kabisa.ntamuntu n’umwe uri hejuru y’amategeko koko.
    Ibi byose ndakeka ko bifitanye isano n’imyanzuro y’umushyikirano wa13.
    Abayobozi nibashaka bitonde kdi bongere ubu Serieux(se) n’amasengesho kuko amazi siyayandi.

  • badufatire umuntu waduteje maralia, uwatejw igihombo abahinzi b’imyumbati, uwatumije imashini zihinga zikaba zishaje zidahinze! Police n’umuvunnyi bakomereze aho!

  • Abanyakibuye turambiwe gutotezwa nyamara.

  • NTA WANZE KO UWAKOSHEJE AHANWA ARIKO SITURI IMPUMYI TURABONA UMUNSI BYASANDAYE NZABA NDEBA ,Eeh bamwe bahanwe rimwe na rimwe barengana abandi bakabibahatira ahubwo ,iyi system yitwa njye ndye abandi akuna , ubu mu mihanda ya Muhanga birirwa batoba ngo niza dodan banashyira naho umuntu w’impumyi abona ko idakwiye kujya byo bizabazwa bande ?

  • Iyi nkuru ntawe itakozeho.gusa ntekerezako icyemezo nk iki kiba gikomeye cyo gufunga umuntu nka Dr Rosa wagaragaraga ko yitangiye ibidukikije kdi yanabivuga ukabonako aribwo buzima bwe! Nyamara police n ubutabera ntibari bayobewe ibi byose. Isomo ni uko ntawuri hejuru y amategeko kdi twese tungana ”rule of law”. Nanjye nawe n undi byatubaho gafungwa. Reka rero tureke ubutabera bukore akazi kabwo.ufunzwe we ari mubihe bye bibi… tumusabire kuko gereza si ikintu.murakoze.

  • “…there’s a line you can’t cross… ” HERE WE GO…!

  • Aha ndibaza ese ni gute yafatwa agahita afungwa kandi nabo bavuga yakingiye ikibaba batarahamwa nibyo byaha yabakingiye kuko nabo ubwabo baracyari abere kuko ntibarahamwa nibyo byaha ku buryo namashumi yabo yatangira gufatwa agafungwa, ariko buriya niko police yabibonye wasanga harimo indices seieux de culpabilite, reka dutegereze, ahubwo se abo yakingiye ikibaba dossier zabo zigeze he, duheruka bafatwa gusa, cyangwa babihirikiye kuri uyu mu maman gusa, ese ubundiyaba yarashinzwe iki muri kariya Karere?

  • Nange ndongera mbwire @ Karangwa ko Rose muzi neza ntasano na nkeya afitanye na bariya bantu bavuga ko yakingiye ikibaba kandi na mwisengeneza we bavuga ntiyakimukingiye ntibamufunze se bakamuburaho icyaha akarekurwa KAYUMBA wari Mayor wa KARONGI naho Damascene ngo ni vice mayor, ko batamufashe se bagafata Gitif na Mayor. erega bajye babanza batunganye Dossier bavuge amakuru atuma twumva neza icyaha naho ibi biba aruguteranya abaturage na Leta kuko tuzi ubwenge kandi turatekereza ntabwo gukingira umuntu ikibaba utamukoresha bibaho nubwo yaba ari mwene wanyu mujye mubanza mwige n’ikinyarwanda cyiza.

  • Si vubaha umuseke watwandikiye Rose abuza INYANGE kubaka mugishanga ra none dore biramukwegeye INYANGE YArubatse amazu aruzuye, ubu kwaheli no kuba DG wa rema nabandi barebereho ntibagasorome ibibasumba

    • Harya izo Nyange zikora ibyo zishaka kukwarizo mu cyama? Rule of law se irihe niba za Cotraco, Inyange nibindi iyubivuze ubizira?

    • @Muhima
      Ese MUHIMA ibi avuze hejuru byaba ari ukuri??? Cyangwa ni mu rwego rwo gushakisha impamvu. We should not rush to conclusions without knowing the real facts.

      Niyo Rose yaba yarabujije INYANGE kubaka mu gishanga (kandi abifitiye ububasha kuko biri mu nshingano ze) ntabwo byaba bikuraho icyaha yaba yarakoze cyo gukingira ikibaba, niba koko yaragikoze.

      Reka tureke abashinzwe “investigation” bakore akazi kabo, nyuma nibwo tuzamenya neza niba koko Rose yarazize icyo kibazo cy’INYANGE cyangwa niba koko yarazize icyaha cyo gukingira ikibaba.

  • NJYE NDABONA NTA GITANGAZA KIRIMO GUFUNGWA AHUBWO IGITANGAJE N’UGOKORA AMAKOSA NKAYO URI UMUYOBOZI UKONGERAHO NO KUBA UKUZE NKAWE ARIWE WAKAGIRIYE INAMA ABAKIRI BATO NGO BAREKE AMAKOSA.KUBA YARAKOZE NEZA NTIBIBUZA KO IKOSA AKOZE ATARIHANIRWA NI NAYO MPAMVU MURI KIRIZIYA GATOLIKA NTAWE UGIRWA UMUTAGATIFU AKIRIHO BARINDIRA KO YITABA IMANA KANDI NTAWE UGIRWA INTWARI AKIRI MUZIMA.NIYIHANGANE AHUBWO NTAZARUSHYE UBUTABERA AZABISOBANURE NEZA.

Comments are closed.

en_USEnglish