Digiqole ad

Umuyobozi wa REG yafunzwe azira gusuzugura Umuvunyi

 Umuyobozi wa REG yafunzwe azira gusuzugura Umuvunyi

Mugiraneza Jean Bosco, umuyobozi wa REG.

Mugiraneza Jean Bosco, umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu z’amashanyarazi (REG) yatawe muri yombi kuri uyu wa kabiri azira gusuzugura Urwego rw’Umuvunyi.

Mugiraneza Jean Bosco, umuyobozi wa REG.
Mugiraneza Jean Bosco, umuyobozi wa REG.

Nkurunziza Jean Pierre, umuvugizi w’Urwego rw’Umuvunyi yabwiye Umuseke ko Mugiranzeza Jean Bosco yafashwe kubera iperereza urwo rwego rurimo gukorwa ku birebana n’iyinjiza ry’abakozi muri REG na WASAC.

Yagize ati “ni mu rwego rw’iperereza Urwego rw’Umuvunyi rufitiye ububasha n’uburenganzira,…ni ukugira ngo barebe uko gahunda yo kwinjiza abakozi yagenze,…murabizi ko harimo uruntu runtu.”

Urwego rw’Umuvunyi rwabanje kujya muri REG gushakisha ayo makuru (ku iyinjizwa ry’abakozi bivugwa ko ritanyura mu mucyo) agendanye n’uko kwinjiza abantu byakozwe, basaba inyandiko z’uko byagenze n’aho bigeze ntirwazihabwa.

Nkurunziza yavuze ko urwego rwabo rwatumiye uyu muyobozi wa REG kuri uyu wa 01 Nzeri 2015 mu rwego rw’iryo perereza nabwo ngo akomeza kwanga gutanga ayo makuru yifuzwa n’Umuvnyi.

Yagize ati “Twamutumiye ageze aha nanone arananirana yanga kuyatanga, ngo azayatanga nyuma, ubwo rero mu rwego rwo gukora iperereza,…hari uburenganzira ku mugenzacyaha, dufite manda yo kuba twabaza umuntu ataduha ‘document’ akamufunga, ni muri urwo rwego yabaye afunzwe by’agateganyo, ariko process izakomeza.”

Mugiraneza niwe muyobozi wo ku rwego nk’uru ufunzwe akurikiranyweho gusuzugura urwego rw’Umuvunyi rushinzwe gukurikirana ibibazo by’akarengane no kurwanya ruswa.

UM– USEKE.RW

39 Comments

  • ayayaya. Umuvunyi ukora akazi kabisa iyaba mwageraga ahantu hose haba amanyanga nkayo. I love how Cyanzayire handle these so called big fishes. Mama who act without fear,fever and prejudice. I wish you could be a DPP of Rwanda and replace the airheads in there. Ombudsman Kudos kabisa. I would love that you Probe Marius the so called Inspector, i know he has innumerable cases in your office and u know it. Plz we need a probe over his qualification, the 40th day is coming and i know the truth will be revealed one day. Hope we will be the next culprit.

  • Abantu murenganya bizajya bibagaruka. Bibere urugero abandi bayobozi bakora amanyanga cg batita kubibera mu bigo bayobora. Wasanga nta nuruhare abigiramo ariko kuko aba staff bo hasi babikora bikajya ku mutwe we.

  • Hahahaaa Pauvre Bosco kwinjira mu.isi nshya ya amanyanga byamunaniye!!! None atangiye kubibonaho!!! Ni ibyo ugiye kujya ukoreramo!! Bakubwire ngo sinyira iri Soko, nu ugira ibyago uwabigutegeste agukureho amaboko ubundi zikurye!!!?? Kdi niwanga nabwo bakubwire ngo utinza agazi gusa!!

    • Mbega ukuntu u Rwanda ari rwiza. Umuvunyi twamunganya iki koko? Nari nzi ko abayobozi ba REG bahawe ubudahangarwa bwo gukora icyo bashatse cyose bahagarikiwe n’ingwe ntazi nkahora nibaza niba Mzee yari abizi none siko byari biri? Uruhare bagize batera agahinda abanyarwanda b’abahanga, inyangamugayo, bakoraga nk’abikorera, bakabambika icyasha cy’uko batsinzwe, batarigeze banemererwa gukora ayo makinamico ngo ni ibizamini ( abo ndavuga abari abakozi bayo ubu bandangaye mu gihugu bagize abashomeri) abo basaga n’abaciriweho iteka. MUGIRANEZA se hari icyamushobora? Yarangije kurarama no kuruca se ko ariyo ndirimbo yinjiranye mu kigo ko nta mpuhwe azararama akaruca? Ngo igihugu cyabonye ko ashoboye, ntiyapiganwe rero azabikora. Yarakubuye,arongera arakubura uretse ko atakubuye imyanda ubundi ariyo ikuburwa. Ikibabaje ni ukuntu uwo mugabo n’uwo yari azi cyangwa mwene wabo ntawe yarwaniriye yakoreshejwe n’umugore none ahari aho we yasigaye. Odetta MBABAZI asigaye yigaramiye? Nta mpungenge ngifite ariko icy’ingenzi ni ukuntu Umuvunyi Mukuru yakoze neza abasaba raporo. Jye nari narasabye amanota y’ikizamini nakoze bantera utwatsi ngira ngo nta burenganzira nkigira. Nari ntaratsindwa kuva nakwiga ntahana ipfunwe ry’icyo gisebo mbura icyo mbwira icyo mbwira abana banjye mpora ntotera kwiga none ahari baranyumva. Nta kitagira iherezo, ibyahishwe nibihishurwe.

  • Ibyo muvuga ntabwo mubizi bazgenzure Uturere murbe ibyo bakora. Wavuga ute ukuntu abantu bakora interview igasubkwa abantu bahageze banarangiza gutangaza results nabyo bikaba ikibazo? Rulindo hashize ukwezi kurenga bakoze oral interview ariko results zagatanzwe mu gihe cy’iminsi zimaze icyo gihe? n’iki kiba kibyihishe inyuma?

  • Ndashimiye Umuvunyi kweli, ariko ko mutaratumira Mayor wa Gasobo please ngo mumubaze kuki ada kora akazi ke , batubwira kwishira hamwe ngo tugire cooperative we ngo wapi. Reba ” Gasabo investment groupe yabujije amahoro kandi aru mushinga mwiza kweli. ariko mana
    Ahaaaaaaaaa

  • muri reg ibyaho nagahomera munwa nigute ukoresha umuntu agatsinda ubundi ugashyira mumwanya utaranakoze interview??? iyaba bose babafungaga cg imyanya igasubira kw isoko

    • ako kantu

  • This is why Iwill and will always love H.E Paul Kagame. Intore izirusha intambwe!!!!

  • Niyo mpamvu nzahora nkunda Perezida wacu Nyiricyubahiro Paul Kagame. Intore izirusha intambwe

  • Nuko nuko, mubatubarize twakoze ibizamini bya Audit Accountant bukeye hashirwa mukazi abatarakoze nibizamini, Mu Rwanda amategeko arubahirizwa, Turumva mumitima yacu dukete pe

  • RDB twakoze ikizamini cyanditse uyu munsi. Reka turebe uko bazabigenza. Ntawamenya ibyaho ngo ambwire?

  • ahaaa, uwo muvunyi niba ari umugabo koko najye gukora umukwabu muri minisante turebe!

  • RDB forget….. ikimenyane na munterekeremo gusa.iyo bigeze muri tourism na ICT ho birakabya. Ni family and friends business. Bafite uwo muco ngo bashaka abavuga neza English. Ibintu byose ntago ari icyongereza nacyo gipfuye

    • Nonese ko batarareba ibigo nka RDB, RURA, MINISANTE, IPRC North, ngo murebe ibibamo…ntumenya nigihe abantu binjiriyemo. Ikigaragara nuko u Rwanda hari abayobozi bakora ibyo bashaka bakabihorera nkuwa MINISANTE, RURA, Abakuriye za Departments muri RDB. Uwo muvunyikazi niba ashaka kumenya ukuri ajye muri RDB arebe abantu bose bakoramo nuko bagezemo…..twe twarumiwe…. no competition mugihugu kiyobowe nikimenyane gusa nkikiri MINISANTE, RDB,etc….. Uzi ko RDB ishyira umwanya kwisoko izi uzajyamo… abandi baza ngo muri stage yukwezi kumwe bagahita bahinduka seniors/specialists/division managers. Nahakoze stage muri ICT for 6 months byose narabibonye…. Promotion, nukuba uzi kujya kubitereta hejuru…niyo waba uri umuswa gute bucya wabaye umuyobozi. ntago byoroshye… ariko byose igihugu bigisubiza inyuma bakamenya gutekinika gusa…..

  • ni byiza ariko ndibariza umuvunyi impamvu ahandi bidakorwa?????? abirirwa barongora utwana bakaduha akazi ntibabazi?? aya makuru ntahishe kure rwose kuburyo umuvunyi ataqyamenya

    • Bahere kuri Marius wo muri NPPA yigize akamana tuzi ho kwakira ruswa no utanga imyanya ku bagore gusa. Yirirwa yiyemeye. Man one day uzagaragara. Ur qualifications need to be probed soon. The so called graduate from louvain. It’s under investigation, u will see. Imana ihora ihoze

  • ahahaha…..hari umwe wayoboye RDB, wagirango yarafite mission yo kwireberamo utwana gusa….. ariko kandi utwo twana twabyungukiyemo kuko twahawe akazi utundi promotion. tera imbere…………… aho kujya kwiga, abakobwa bajye bajya kwigira beza ubundi bibonere post nziza, promotion, missions abroad,etc….

  • Muri REG buretse ibyo byogushyiramo abakozi uko bisanzwe. Barebe nabakoramo badafite degree zibijyanye nibyo bakora …”Ngo nubwo nta diplome azajya akora mumazi n’amashanyarazi kubera azwi,…..haaaa. Perezida wacu turamwemera uburyo ashyira mukuri akanga akarengane.

  • Umuvunyi nakore iperereza ryimbitse. Hari akarengane na munyumvishirize birenze urugero. Barihisha inyuma ya Reforme bakiza uwo badashaka niyo yaba aterebwa niyo reforme. Ingero zifatika zirahari. Hari abajya mu myanya ndetse ntakizimini bakoze.Yewe ni akumiro!

  • ibyo nibyo buri abazwe ibyo ashinzwe, umuvunnyi adufashe ace ibibazo biri muma instutitionals zimwe na zimwe zandikirwa ntizisubize ngo ni uburenganzira bwazo kandi batemberere muri WDA abantu duhemberwamo bakora muri VTCs byaratuyobeye rwose! duhembwa ukwezi kugeze hagati kundi,birababaje rwose!!!

  • Abo batagikeneye nuko babikiza…… Ibitarimo “tekiniki” muri iki gihugu ibihe ?

  • Kudoosss, umuvunyi!!! Bafunge kabisa ntihagire ujujura. Nababajwe n’ukuntu murumuna wanjye yamaze gukora interview yo guhabwa akazi muri centre de santé ya Nyakiliba/ Rubavu ariko akamburwa umwanya we yamaze no kugaragara kuri liste imanitse y’abatsinze!! Ikibazo cyo kurya imyanya aba bashomeli twize kiri kuturya mu mitima.

  • Kibwa, uri indashima kandi uranarwaye ndetse bikomeye! Ndibuka comments zawe iyo hari uwafunzwe aregwa ruswa uhita utera hejuru ngo ibigi binini ntibabikoraho. None bafunze igifi kinini uti ni uko bamukuyeho amaboko! Ubayeho nabi rwose kuko mukushi yarakumaze!

  • Company yitwa TETRALINK ikora recruitment ya RDB igomba kuba audited. Ntabwo bagendera kuri qualification mu gukora short-listing. Babanza kubavanamo kugirango badakora ikizamino bityo abateganijwe bakaba batsindwa. Imyanya iri gukorerwa ibizamini ubu muri RDB harimo iki kibazo cyane.

    • uhuuuuuuuu…… muzabaze abakora muri RDB uburyo ICT yaho ifata abakozi… ikimenyane gusa, abenshi ntago bakora ikizame. ingero zirahari zifatika….muzabaze umudamu umaze igihe ayiyobora abantu yahaye akazi ikizame bakoze namanota babonye… Bosco we yabaye insina ngufi abandi ntanubavuga. Uyobora Law Reform, ko yirukanye abo asanze bose bakarega byatanze iki? Bosco Pole, Pole, Pole….. Wagiyemo utabajije uko batekinika nabo biyambaza iyo bikomeye.. ntago ufite Parrain?

  • Ubwo ari UMUKOZI maze atunge agatoki muri MINISANTE, arebe uko bimugendekera!!!!

  • ndamwemeye umuvunyi kbsa ,arashoboye gufata abashaka gukorera munyungu zabo bwite.ahasigaye ni muri REB kuko haracyari akajagari ubundi u Rwanda rukaba paradise.

  • Uwakubitira imbwa gusutama umenya ntayasigara!! Ikimbabaza ni ukuntu aba bose iyo barahira bavuga ko batazakoresha ububasha bahawe mu nyungu zabo bwite. Bakongeraho no kubeshya abakuru ko bakunda igihugu kurusha abandi. Ni amasiha y’ibisambo ntakindi.

  • muri REG ibyo bakora Imana izabibabaze, twakoze exams eshatu zose muri Auditor Accountant, dukora interview turi 6 bashaka 4 nuko bafatamo umwe,abandi batakoze nibizami ntituzi aho baturuytse, nanubu banze kuduha results zacu, Imana irababona sha ukora ibyo ntaherezo ryiza abona

  • Harya ubwo dukomeze n’imikorere nk’iyi ivugwa hirya no hino mu bigo na za ministeri hanyuma twizere gutera imbere? Muzehe wagowe nagire icyo abikoraho kabisa kuko bigeze habi cyane.

  • Jye nibazaga niba ntari umunyarwanda wuzuye, nkibaza impamvu ntagira uburenganzira kubera ko byansabye kuba mwenewabo wa Odetta, Mugiraneza hamwe n’ikirwamana Karegeya, cyangwa se kujya gupfukamirizwa mubikomerezwa bindi bya WASAC na REG. Reka twizere ko politiki itaburizamo ukuri kuko ibyo Mugiraneza yakoze yabivugaga ba PS ba MININFRA na Board bumva kandi ntihagire ukoma kuburyo wagirango nibyo yatumwe. Ikizere ku gihugu nari ngisigaje ku Paul Kagame ubundi atakomeza kuyobora ngahunga impyisi ntizinrye. Mbega ibikoko tubana mugihugu muzaturya tu

  • ikibwa gusa … ese ubundi niba yaranatumwe kuki yemera agakoreshwa amakosa angana kariya kageni? umuntu w’umugabo ufite in hands power to act and do what he thinks is lawful kuki atatekerezaga ko wakoreshwa wagira buri gihe the rule of law is the last think to abide with???… zikurye wumve wenda abandi bareberaho..

  • Ariko iki kibazo cyo muri REG kigomba kwiganwa ubushishozi kubera ko uriya muyobozi wa REG wafashwe, abantu benshi bamuzi bavuga ko ari umuntu udakoresha ikimenyane kandi ko ari umuntu ugendera mu kuri no ku murongo ugororotse. Bishoboka bite ko muri aka kanya atangiye kuyobora REG bamurega gutonesha n’ikimenyane? ntabwo byumvikana. Aho ntiwasanga hari abantu babyihishe inyuma batifuza ko yaguma kuri uriya mwanya. None se niwe ukoresha ibizamini bya recrutement y’abakozi bashya, kuki batareba neza Umuyobozi ushinzwe abakozi muri REG akaba ariwe utanga ibisobanuro ku bijyanye n’iyi recrutemet y’bakozi bashyashya? Nyamara dukwiye kwitonda.

    Ikindi kandi, kuki Umuvunyi Mukuru ahagurukiye bidasanzwe ikibazo CYA RECRUTEMENT kiri muri REG kandi hari ahandi naho byasakuje cyane ariko akicecekera ntagire icyo akora. Aha hari akabazo n’agatangaro (?!)

    Mu gihe ushinzwe gukurikirana akarengane mu gihugu, ugomba kugakurikirana aho kari hose, ukareka kugenda ujonjora hamwe ahandi ukahihorera. Icyo gihe biba byerekana ko nawe ubwawe utiyizeye cyangwa se ko uhimbira kuwo bakweretse gusa, cyangwa ko uhimbira ku nsina ngufi.
    Biramutse aribyo byaba bibabaje.

    • nanjye uyu mugabo bafunze simuzi pe. ariko se tuvuge ko uyu muvunyi aribwo bwa mbere yumvishe itangwa rya akazi ridaciye mumucyo. ubu ntahandi byasakuje bikajya no mumanza agaceceka nkutaba mugihugu? ubundi se umungani ko atajya kureba HR WIKIGO akareba umuyobozi wibitaro please ibyo uvuze nanjye binteye kwibaza???

  • Ahantu nabonye hataba ikimenyane ni muri RBS gusa rwose umuyobozi waho turamushimiye cyane bazamuhe igikombe numuhanga akunda abahanga utsinze ikizamini niwe uhabwa akazi muzatumenyere nimero ze za tel tuzamushimire bagira transparence rwose uzabagay’ikindi

  • Idog yiganye inka kunnya mu rugo irabizira!

  • Mureke gutuka MUGIRANEZA Jean Bosco kuko njye ndamukunda ntanubwo namwanga kumpamvu iyariyo yose, afunzwe byagateganyo ntacyaha kiramuhama. Respect him as human being, iyo utinyutse ukamwita Ikibwa bigaragaza muri mind yawe uwo uriwe. Pz urambabaje nubwo ntakuzi. Imana igusange kdi ikubabarire.

  • hhhhh ikintangaza nikimwe umuvunyi namanuke gato muturere yirebere ntitukivuga twarumiwe gusa

Comments are closed.

en_USEnglish