Digiqole ad

Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda wungirije yasezeye

 Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda wungirije yasezeye

James-McWha

Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda buratangaza ko Prof. James McWha wari umuyobozi wungirije (Vice Chancellor) wa Kaminuza y’u Rwanda yanditse asaba ko azahagarika aka kazi muri Kanama 2015 kubera impamvu z’uburwayi.

James-McWha
James-McWha wari mu kazi kuva mu 2013

Dr. Paul Davenport, umuyobozi w’inama nkuru ya Kaminuza y’u Rwanda wanakiriye ibahasha ya Prof.McWha avuga ko mu gihe cy’imyaka ibiri uyu mugabo (McWha)amaze ayobora iyi kaminuza yagaragaje umutima w’urukundo no kwitangira akazi ke katari koroshye nabusa.

Ati “Ndizera ko uwo murava ku kazi azawukomeza kugera umunsi wa nyuma avuye mu biro bye. Hari byinshi bigihari byo gukora mu kubaka Kaminuza y’u Rwanda.”

Prof. McWha avuga ko yishimiye kuyobora gahunda yo gushyiraho Kaminuza imwe y’u Rwanda, ifitiye akamaro kanini Abanyarwanda n’igihugu muri rusange kuko abayirangizamo aribo bayobozi b’ejo hazaza h’u Rwanda.

Ati “Intumbero ya Kaminuza yo guteza imbere ubushakashatsi izatuma habaho ubumenyi bushya bukenewe kugira ngo imibereho n’ubukungu igihugu kifuza bibashe kugerwaho…,

…Kaminuza y’u Rwanda ni kimwe mu bigaragaza iterambere ry’uburezi muri Afurika kandi nishimiye kuba nararigizemo uruhare.”

Pudence Rubingisa, Umuyobozi wungirije ushinzwe ubuyobozi n’imari muri Kaminuza y’u Rwanda yatangaje ko igenda rya Prof. McWha ryatewe n’uburwayi bumukomereye, gusa ngo rikaba rinahurirana n’uko amasezerano ye yari kuzarangira mu kwezi k’Ukwakira 2015.

Ati “Tugiye gutangira gushakisha uwamusimbura,…mu gihe gisigaye azaba amumenyereza ubundi abone kugenda.”

Professor McWha bivugwa ko arwaye amaso yatangiye kuyobora Kaminuza y’u Rwanda nshya ihuriweho n’amashuri (colleges) atandatu mu gihe cy’inzibacyuho kuva muri Kanama 2013.

Mu nshingano zikomeye yari afite kandi zimwe zisa n’izirimo kugenda zishinga imizi harimo amashuri makuru na Kaminuza za Leta muri Kaminuza imwe, ubu ifte amashuri ayishamikiyeho atandatu n’abanyeshuri basaga ibihumbi 32.

Yagombaga kandi kongera ireme ry’uburezi butangwa muri za kaminuza, gushyiraho uburyo bumwe bwo kwakira abanyeshuri no kugenzura imyigire yabo, gukurikirana no guteza imbere imyigishirize n’abarimu, gushyiraho ingengo y’imari imwe, gushimangira imiyoborere myiza muri za kaminuza n’ibindi.

James Alexander McWha ni inzobere mu binyabuzima yavukiye mu gihugu cya Irland, yamaze igihe kinini yigisha anakora ibijyanye na ‘Administration’ muri Kaminuza zo muri New Zealand, Northern Ireland na Australia aha ari naho yari atuye mbere yo kuza gukorera mu Rwanda. Mu kwa gatandatu 2012 yasezeye ngo ajye mu kiruhuko cy’izabukuru muri University of Adelaide Kaminuza ya Leta iri mu majyepfo ya Australia yari abereye umuyobozi wungirije. Mu kwa 10/2013 yahise aza kuba umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda abisabwe n’u Rwanda.

Prof James McWha asize Kaminuza y'u Rwanda na Polisi y'u Rwanda basinye amasezerano y'ubufatanye bashyizeho umukono kuwa 24 Gashyantare 2015
Prof James McWha asize Kaminuza y’u Rwanda na Polisi y’u Rwanda basinye amasezerano y’ubufatanye bashyizeho umukono kuwa 24 Gashyantare 2015. Photo/D S Rubangura/UM– USEKE

UM– USEKE.RW

15 Comments

  • Prof. McWhwa niyigendere nta kundi gusa tubuze umugabo uri strategic and quick to act. umugabo nyawe ni ubona danger imbere ye agahita acaho hakiri kare aho kugira ngo akomeze gusuzugurwa anyhow.

    • Yewe asize ibibazo byinshi muri UR, sinzi ibyo muvuga yakoze kuko ntibigaragara peeee, n’akavuyo kari mu bakozi.

  • Mudusobanurire akayabo ajyanye kuko buriya ntabwo aviriyemo aho.

  • leta nigende yangije uburezi, uziko ndeba ubumenyi ba mama bafite ari aba D5(sinzi niba ari uku byandikwa) nkumva isoni ziranyishe nitwa ngo mfite licence.

    • abo babyeyi bize kera sont incomparables en matière de l’éducation! naho ntabwo wibeshye D7, D6, D5,D4 izo diplômes zahozeho. naho uburezi bw’ubu ni ubutuburano! nk’ubu izi diplome za twelve zizadufasha iki mukuri?

      • Njyewe mfite Masenge wize D7 avuga ikilatini ikidage n’icyongereza gike yize nyuma ya 1994., iyo nsoma ibyo yize nibaza ikuntu byagenze kugirango tugere aha.Tugomba kujyana uburezi muri excellence aho kuguma muri quantité dore ko nisoko ry’umurimo atariko rimeze.

  • Ariko ubu habuze abanyarwanda Bo kuyobora kaminuza!ni ukwisuzugura!

  • Arikose unundi bajyaga kuzana abanyamahanga harya ntabanyarwanda bize bahari kompora numva ngo leta itanga za scholarship abantu ngo bige bigenda bite ndabona uku Ari gusuzugura abenegihu KO ntaco bashoboye. Ntabwo yarikugira ico ageraho ninzego so murwanda ziba zivangavanze aho usanga na nkumbakumi yivanga mu mirimo yabandi. Baramuvangiye iyo bitaba ibyo ubureze murwanda buba bumaze gutera imbera hahinduka inyito gusa naho system nabantu bikagumaho. Kandi ni munzego zose ngizo za minisiteri leta yakagombye guhagarika kuzana abanyamahanga ngo bayobore ahubwo igaha amahirwe abanyarwanda. Kuki dufise abanyarwanda benshi hanze kandi bize bihagije bakora mu mamahanga kuki urwanda rutabakoresha. Cakoze bayihe kaberuka Donald ayiteze imbere nkuko yateje BAD imbere yarigeze aharindimuka

  • Ubundi kaminuza uyirekera abarimu n’abashakashatsi n’abanyeshuri babo! Iyo byose ubigize politiki, ukazana abayobozi muri kaminuza kugirango bibereho cyangwa bibonere imyanya n’ibijyana nayo gusa….igikurikira muracyumva!

    • Umvugiye ibintu pe! Byose bijya gupfa iyo uhuruje umunyamahanga ukamutereka mu ntebe yagombaga guhabwa umunyagihugu uzi neza ibyo benewabo bakeneye. Njye mbibonamo no kwitesha agaciro no gusuzugura bene wanyu. Abenshi muri ba rutuku baza iwacu bakora nk’abacancuro bamara kwivaniramo ayabo bakisubirira iwabo!

  • Agaciro no kwigira!!hahahahaaaaasaaaa

  • Wapi amashuri yarangiritse! Bakunda amafaranga kurusha abanyeshuri ndavuga nka INES itesha abanyeshuri umutwe yanga ko bakora exam ngo nuko batararangiza kwishura igihembwe cya gatatu mu cyambere. Uzi amande adasobanutse baca buri kanya! Yewe INES irananiwe.

  • Mbona vieux rugigana adashaka kwiteranya. Kaminuza yabaye politisee cyane kurusha uko ikora ubushakashatsi. Imyanzuro na vision yayo ubona igegwa nicyama nabanyapolitiki kurusha professors babifitiye ubushobozi. Niba bashaka ko itera imbere bayirekere autonomie abanyapolitiki ntibayivangemo. Nsho ubundi ntaho izagera ndakurahiye

  • ubabaye kubera ko agiye amukurikire.ibyo yakoraga hari nabakavukire babikora. wasanga atanatanga imisoro

  • abirabura duteye nabi kabisa,ba bandi birirwa bavuga agaciro nibashake bazaceceke,ni gute ujya kuzana umunyamahanga agahagararira UR? nu kuvugako mu banyarwanda 12 million habuze numwe wayiyobora? mwarangiza mukirirwa mu ririmba agaciro.abirabura wagirango twaravumwe nta bwenge nabusa tugira.tuhora dutekereza ku bifu byacu gusa

Comments are closed.

en_USEnglish