Digiqole ad

Umuyobozi wa JICA Dr. Akihiko TANAKA yishimye imikorere ya Tumba College of Technology

Mu rugendo yagiriye ku Ishuri ryigisha ikoranabuhanga rya Tumba College of Technology PHon.Dr.Akihiko TANAKA ukuriye ikigo cy’ubufatanye mu iterambere cy’Abayapani JICA, yishimiye imikorere ya Tumba College of Techonology, yongeraho ko ibi byagezweho kubera imikoranire myiza hagati yabo na Leta y’u Rwanda.

Minisitiri Eng Albert Nsengiyumva hamwe na Dr Tanaka basura Tumba College of Technology
Minisitiri Eng Albert Nsengiyumva hamwe na Dr Tanaka basura Tumba College of Technology

Uyu muyobozi yari aherekejwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi, Eng Albert Nsengiyumva.

Basuye aho abanyeshuri bimenyereza gukora ibyo bize mu bikorwa, berekwa uko babasha gufata ingufu runaka bakazibyaza izindi ngufu z’amashanyarazi, bareba n’ukuntu abanyeshuri bakoze amamashini azafasha abanyenganda  mu bikorwa byo guterura ibyuma biremereye n’ibindi bikorwa by’ikoranabuhanga bitandukanye.

Umukuru wa JICA, Dr Tanaka yavuze ko iri shuri riri mu mashuri ya mbere akora neza muri Africa y’Uburasirazuba kandi ngo ibi byose byatewe n’ubushake bwa Leta mu guteza imbere ikoranabuhanga mu rubyiruko.

Minisitiri Eng Albert Nsengiyumva yashimiye uyu mushyitsi kuba yaraje mu Rwanda gusura ibikorwa JICA itera inkunga kandi anashimira JICA ko ikomeje ibikorwa byayo mu Rwanda bizamura ubukungu n’imibereho myiza y’abatuye u Rwanda.

Yashimye imyigishirize ya Tumba College of Technology kuko ifasha abanyeshuri bo mu nzego zitandukanye, abahungu hamwe n’abakobwa kubona ubumenyi  bukenewe ku isoko ry’umurimo.

Bimwe mu byuma by'ikoranabuhanga bikorwa n'abanyeshuri bo muri Tumba College of Technology
Bimwe mu byuma by’ikoranabuhanga bikorwa n’abanyeshuri bo muri Tumba College of Technology
Beretswe byinshi bikorerwa muri iri shuri
Beretswe byinshi bikorerwa muri iri shuri
Abashyitsi batemberejwe mu byumba byinshi by'iri shuri
Abashyitsi batemberejwe mu byumba byinshi by’iri shuri

UM– USEKE.RW

en_USEnglish