Digiqole ad

Abayobozi ntibakwiye gusiragiza abaturage – A. Murekezi

 Abayobozi ntibakwiye gusiragiza abaturage – A. Murekezi

*Utanga service mbi ngo ni umugizi wa nabi
*RGB yifuza ko mu 2020 umunyarwanda wese yaba anyurwa na service ahabwa

Karongi – Ubwo yatangizaga ubukangurambaga bushya bw’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) bwiswe “Nk’uwikorera” bugamije gukangurira abatanga Serivise gutanga Serivise nziza, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yavuze ko abayobozi badakwiye gusiragiza abaturage, ndetse ashimangira ko abatinza cyangwa bakanyereza iby’umuturage bagomba guhanwa n’amategeko.

Minisitiri w'intebe Anastase Murekezi ageza ijambo kubari bitabiriye uyu muhango.
Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi ageza ijambo kubari bitabiriye uyu muhango.

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yavuze ko guhabwa Serivisi nziza ari uburenganzira bw’umuturage wese, ndetse ko gutanga Serivisi nziza bigomba guhoraho.

Yagize ati “Nyakubahwa Perezida Paul Kagame arabashimira cyane mwese uko mungana ku bufatanye mudahwema kumugirira, arabasaba gukunda umurimo n’ubufatanye, arabasaba kurushaho kwimakaza umuco ndetse no kurangwa na Serivisi nziza muhana hagati yanyu,…Serivisi nziza zitangwa mu kuvugana, no guhererekanya amakuru.”

Minisitiri w’Intebe Murekezi by’umwihariko yasabye abayobozi b’inzego zose cyane cyane ab’inzego zo hasi kuko aribo baganira cyane n’abaturage bayobora, kubegera aho bari bakabakemurira ibibazo ku gihe maze imvugo ngo uzaze ejo cyangwa ejo bundi icike.

Ati “Umuyobozi niwe ufite inshingano zo kujya mu baturage akabibwira, sibo bamwisangira aho ari, ndasaba abayobozi batarabasha kwivugurura ko bakivugurura bagaha Serivise nziza abaturage badakererejwe n’impamvu zabo bwite, wa muturage wagenewe inkunga na Leta agategereza akayibura cyangwa igatinda, uwo muyobozi aba agomba guhanwa n’itegeko ryagenwe.”

Minisitiri w’Intebe yavuze ko umuntu utanga Serivise mbi muri rusange ari umugizi wa nabi uba ukwiye guhanwa, asaba ko guhabwa no gutanga Serivise nziza byaba intego ya buri wese.

Muri uyu muhango Umuyobozi wa RGB Prof Shyaka Anastase yavuze ko mu gutangiza ubu bukangurambaga, bifuza ko mu mwaka wa 2020 umuturage wese azajya anyurwa na Serivise ahabwa.

Prof Shyaka yavuze ko bifuza ko habaho ubufatanye mu nzego zitandukanye, yaba mu nzego za Leta ndetse n’izikorera.

Abandi batanze ubutumwa bugendanye no gutanga Service nziza harmo Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Alphonse Munyentwari ndetse na Miss Rwanda 2017 Elsa Iradukunda.

Ubu bukangurambaga buzamara ibyumweru 12, ndetse buri cyumweru kizajya kiba gifite insanganyamatsiko yacyo.

Mu cyumweru gitaha, ubu bukangurambaga buzibanda ku gufasha gufasha abacitse kwicumu rya Jenoside ku bufatanye n’Ikigega cya Leta gishinzwe gutera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye (FARG).

Icyumweru cya gatatu kizaharirwa ubuvuzi, isuku n’isukura ndetse cyo gifite umwihariko kuko kizamara iminsi irenze icyumweru ku bufatanye na Minisiteri bireba.

Icyumweru cya kane kizaharirwa ibikorwa Leta yahariye kuzamura abaturage harimo nka EDPRS II, inkunga z’ingoboka, n’izindi.

Ikindi cyumweru cyo cyahariwe gukomeza gahunda zo kugenzurana mu gihugu hose cyane cyane mu bitaro, ibigo by’amashuri, utugari, imidugudu ndetse n’ahandi, harebwa imitangire ya Serivise, n’imikorere yabyo muri rusange.

Muri rusange, ubu bukanguramba bukaba buzarangira bageze mu byiciro hafi ya byose bigize ubuzima bw’igihugu harimo n’amakoperative, ubuhinzi n’ubworozi, Serivise za Leta n’izitangwa n’ibigo bya Leta, n’izindi Serivise zose zireba abaturage.

Miss Rwanda 2017 Elsa Iradukunda ari mu baje kwitabira uyu muhango
Miss Rwanda 2017 Elsa Iradukunda ari mu baje kwitabira uyu muhango
Minisitiri w'Intebe aramutsa Miss Rwanda
Minisitiri w’Intebe aramutsa Miss Rwanda
v
v
Guverineri Munyantwari aha ikaze abashyitsi muri iyi Ntara
Guverineri Munyantwari aha ikaze abashyitsi muri iyi Ntara
Abaturage bari bitabiriye uyu muhango ari benshi
Abaturage bari bitabiriye uyu muhango ari benshi
Miss Rwanda nawe yatanze ubutumwa bwe buhamagarira abantu kunoza serivisi baha ababagana
Miss Rwanda nawe yatanze ubutumwa bwe buhamagarira abantu kunoza serivisi baha ababagana
Minisitiri w'Intebe atanga ubutumwa bw'uyu munsi
Minisitiri w’Intebe atanga ubutumwa bw’uyu munsi
Jay Polly yataramiye abari muri iki gitaramo
Jay Polly yataramiye abari muri iki gitaramo
Knowless yasusurukije abari muri uyu muhango
Knowless nawe yasusurukije abari muri uyu muhango
Knowless aba hano i Karongi ntibaherukaga kumubona iwabo
Knowless aba hano i Karongi ntibaherukaga kumubona iwabo

Innocent Ishimwe
UM– USEKE.RW

en_USEnglish