Umutoza w’Amavubi yashimishijwe n’urwego rwa shampiyona y’u Rwanda
Harabura iminsi itageze ku mezi abiri ngo umutoza mushya w’Amavubi Antoine Hey atoze umukino wa mbere w’amarushanwa. Akomeje kureba imikino mu Rwanda ashaka abakinnyi azahamagara kandi ngo yishimiye urwego rwa ‘AZAM Rwanda Premier League’
Tariki 13 Werurwe 2017 nibwo umudage Antoine Hey yageze mu Rwanda aje gutangira akazi mu ikipe y’igihugu Amavubi. Kuva ubwo yatangiye kureba imikino itandukanye ya shampiyona y’u Rwanda y’ikiciro cya mbere ‘AZAM Rwanda Premier League’ n’igikombe cy’Amahoro.
Uyu mugabo ufite intego zo kujyana Amavubi muri CHAN2018 no mu gikombe cya Afurika 2019 yabwiye Umuseke ko yishimiye urwego yasanzeho shampiyona y’u Rwanda kuko harimo abakinnyi bamaze kujya mu mishinga ye.
Antoine Hey yagize ati: “Kureba imikino ya shampiyona y’u Rwanda ni ingenzi cyane kuri njye kuko ariho hava hejuru ya 70% y’abakinnyi nzahamagara mu ikipe y’igihugu. Nishimiye urwego nasanzeho iyi shampiyona by’umwihariko amakipe ari imbere ku rutonde.
Kuba Rayon sports yarasize izindi amanota ariko ntibizice intege zigakomeza gukorana ingufu imikino yose ikagaragaramo ishyaka ni byiza cyane kuri njye kuko bituma mbona abakinnyi benshi kandi beza. Ntekereza ko abo nzahitamo bazaba ari abeza kurisha abandi ngendeye ku buryo bw’imikinire bwanjye.”
Uyu mutoza ari kubera abakinnyi ashobora kuzahamagara mu mwiherero wo kwitegura umukino ubimburira indi mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2019. Umukino uzahuza u Rwanda na Central Africa i Bangui tariki 13 Kamena 2017.
U Rwanda ruri mu itsinda ‘H’ ririmo; Cote d’Ivoire, Guinea, na Central Africa.
Roben NGABO
UM– USEKE