Digiqole ad

Umutingito ukaze mu gihe cy’imyaka 140

Ubuyapani: Umutingito wa mbere ukaze mu gihe cy’imyaka 140

Mugihe gisaga imyaka 140 ni ubwa mbere mu mateka y’ubuyapani habonetse umutingito ufite ubukana budasanzwe.

Nk’uko bitangazwa n’ikigo cy’abanyamerika gishinzwe kuburira abantu mu bihe by’imitingito (l’Institut américain de veille géologique), umutingito wibasiye kuwa gatanu w’icyumweru gishize igice cy’amajyaruguru y’uburasirazuba cy’ubuyapani wari ufite magnitude 8.9 ni ukuvuga igipimo babariraho ubukana cyangwa ingufu by’umutingito. Ukaba ari uwa mbere ukaze ubayeho mu mateka y’ubuyapani mu gihe cy’imyaka 140 ishize.

Undi mutingito wari ufite ubukana bwo hejuru mu myaka 140 ishize ni uwabereye mu gace ka Kanto ho muri iki gihugu cy’u buyapani kuya 1 Nzeri 1923, ukaba wari ufite ubukana buri ku rwego rwa 7.9 (magnitude) aho wahitanye ubuzima bw’abantu 140.000 mu majyaruguru y’umurwamukuru Tokyo ubusanzwe uyu mujyi ukaba utuwe n’abaturage basaga miliyoni 12.

Mu mwaka w’1933, undi mutingito ukaze ku rwego rwa magnitude 8.1 wahitanye abantu basaga 3000 mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’iki gihugu. Undi mutingito wabaye kuwa 17 Mutarama 1995, ukaba wari ku rwego rwa 7.2, wahitanye abantu basaga 6400. Uyu mutingito wanangije imitungo ifite agaciro ka miliyari 100 z’amadorari y’abanyamerika. ukaba ubarirwa mu biza byatwaye akayabo k’amafaranga menshi mu mateka y’ubuyapani.

Imitingito ikomeye yari iherutse kwibasira ubuyapani mu myaka ya vuba nk’uko televiziyo France 24 y’abafaransa yabitangaje hari uwabaye mu Ukwakira 2004 ukaba wari ufite ubukana bwa 6.8. Wo wibasiye agace ka Niigata gaherereye mu birometero 250 mu majyaruguru y’umurwamukuru Tokyo. Uyu wo wahitanye ubuzima by’abantu 65 abandi 3000 barakomereka. Mu mwaka ukurikiyeho wa 2005, undi mutingito ufite ubukana bwa 7.2 wabereye kuri kilometero 300 mu majyaruguru ya Tokyo ukomererekeramo abantu basaga 80.

Uyu mutingito uherutse kuba ubu ukaba umaze guhitana abasaga 10,000 mugihe umubare wabo uteganya kwikuba kabiri bitewe n’ababuriwe irengero. Ibihe bibi nk’ibi Ubuyapani bukaba butarigeze bubibamo kuva intambara ya kabiri y’isi yasiga Amerika igisasu kirimbuzi (Bombe Atomique)

Johnson Kanamugire
Umuseke.com

 

 

 

en_USEnglish