Digiqole ad

Umuti w’ireme ry’uburezi washakirwa ku barimu- Prof Nshuti Manasseh

 Umuti w’ireme ry’uburezi washakirwa ku barimu- Prof Nshuti Manasseh

Prof Nshuti Manasseh avuga ko ikibazo cy’ireme ry’uburezi cyashakirwa mu barimu

 Ubwo intumwa y’umuryango w’ibihugu by’Uburayi (Europen Union) yasuraga Kaminuza ya Kigali mu rwego rwo kumenyana n’abanyeshuri bayigamo, umwe mu bagize uruhare mu gushinga iyi Kaminuza yavuze ko umuti wo gukemura ikibazo cy’ireme ry’uburezi rikiri hasi mu Rwanda washakirwa mu barimu kuko ngo ubundi umunyeshuri udafite ikibazo aba agomba gutsinda.

Prof Nshuti Manasseh avuga ko ikibazo cy'ireme ry'uburezi cyashakirwa mu barimu
Prof Nshuti Manasseh avuga ko ikibazo cy’ireme ry’uburezi cyashakirwa mu barimu

Mu gusura Kaminuza ya Kigali (University of Kigali) abanyeshuri basabye European Union kubafasha ko habaho ubugenderanire hagati y’andi ma kaminuza y’ibihugu biba muri uyu muryango na kaminuza yabo mu rwego rwo gukomeza kwagura ubumenyi no gufunga ku bijyanye no guhanga umurimo mu gihe barangije kwiga .

Amb. Michael Ryan uhagarariye umuryango wa  European Union mu Rwanda yavuze ikibazo cy’abanyeshuri barangiza bakabura akazi  gikomeye cyane kandi ko gihangayikisha buri wese, gusa ngo binyuze mu kwihangira imirimo  kw’abarangiza biyongera ku mirimo ibihumbi 2000 Leta y’U Rwanda ihanga buri mwaka ngo bizagenda bikemuka.

Amb. Ryan yavuze ko uyu muryango utera inkunga u Rwanda mu bikorwa by’uburezi bityo ko na Kaminuza ya Kigali binyuze mu bufatanye n’ubuvugizi, amakaminuza menshi azajya akorana nayo cyane  mu gusangizanya ubumenyi.

Yasabye abanyeshuri biga muri University of Kigali gukoresha cyane imbuga za interineti z’amashuri yo mu bihugu byo hanze kugirango basabe imyanya muri ayo ma kaminuza babe bagira amahirwe yo kwiga neza kurushaho.

Prof.Nshuti Manasseh umwe mu bagize uruhare mu gushinga University of Kigali yasobanuye ko uru ruzinduko rufasha abanyeshuri kumenya European Union kuko aribo bayobozi bejo bazaba bakora muri uyu muryango.

Abajijijwe ireme ry’uburezi rigekemangwa mu Rwanda cyane ko Minisitiri w’Uburezi aherutse kwemera ko mu Rwanda hari umunyeshuri ushobora kurangiza umwaka wa kane w’amashuri abanza adashobora kwandika cyangwa gusoma neza interuro yo mu Kinyarwanda.

Prof.Nshuti yasobanuye ko ikibazo kigomba gushakirwa mu barimu kuko nta kibazo abanyeshuri bafite.

Ati: “ Ikibi si umwana kuko sinamurenganya, ahubwo tugomba kureba abarimu dufite bameze bate, tugomba kureba niba abarimu bafite ubushobozi buhagije kugirango batanga bigishe neza.”

Kaminuza ya Kigali imaze umwaka umwe n’igice ikora ariko ifite amasomo atanga yigisha ikiciro cya gatatu cya Kaminuza(Masters) arenga 13.

Ambassador Michael Ryan abwira abanyeshuri ko bagomba guhanga ibishya
Ambassador Michael Ryan abwira abanyeshuri ko bagomba guhanga ibishya aho gutaka ubushomeri
Abanyeshuri n'abakozi bari bitabiriye ikiganiro n'uhagarariye European Union mu Rwanda
Abanyeshuri n’abakozi bari bitabiriye ikiganiro n’uhagarariye European Union mu Rwanda

Theodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • umwarimu asigaye a kora nk’umutima.guhera 7:20 kugeza17:00. ukoma urusyo akome n’ingasire.mumubaza kongera Ireme ry’uburezi muto ngera umushahara.mwarimu ahangayikishijwe n’imibereho ye.perezida niyiyongeza manda azongere n’umushahara was mwarimu kuko muzo arangije atamwibutse.ntaterambere riheza mwarimu.

  • University of Kigali,Number One strives for the better future for Rwandan Youth, Respect to Prof Dr NSHUTI Manasseh, Prof Dr Kaaya Sirajr, Mrs Mom Africa
    God Bless University of Kigali

  • Umuti Wa mbere ni ugutanga dipolome ukaziha akazi ubwenge Aho gutanga ibipapuro kuri Bose.Kugaruka kuri système yahozeho biri mu bisubizo by’iki kibazo.

  • kuva twatangira politic y’uburezi kuri Bose, nibwo twagiye twiga theory gusa nta practice, nago numva aho umuntu arangiza bachelor’s adashobora kuba yakora presentation yibyo yize ngo atange umuyoboro yahangamo akazi, gusa twishimiye kwigisha benshi ariko nago twitaye kumusaruro. ikindi abamaze imyaka myinshi bakora ko arinabo bafite igishoro bahanze iyihe basi yaha akazi abarangije kwiga kugirango nabo bagire igishoro?

  • nta reme rizaboneka igihe cyose mwarimu asuzuguwe n’abayobozi ntibahe agaciro ibigo bya Leta,NTAMWANA W’UMUYOBOZI WIGAMO,……………………AHUBWO AKAYABO IGIHUGU KIBAHEMBA BASHINGA AMA PRIVES ABIGISHIRIZA ABABO,MWIBAZE UMUNTU WISHYURIRA UMWANA NKA 300 MILLES KU GIHEMBWE MWARIMU WIGISHA MU KIGO CYA LETA AYAKORERA AMEZI 7 !!!NIBABADUHE ABO BANA TUBIGISHE BAYADUHEMO KA PRIME BAREBE KO TUDAKORA NEZA,ALIKOMWIBAZE,UMWANA W’UWIFITE ATURANYE N’UMUKENE,UMWE IMODOKA IJE KUMUJYANA AHASOBANUTSE,UNDI BAKINAGA (NIBA BAREKA BAGAHURA KUKO HARI ABADUTSWEMO N’UMUCO WO KUBUZA ABANA BABO GUKINA N’INCAKARAFU)) AFASHE IY’AMAGURU AGIYE HAKURYA HARIYA,ESE ABO BANA BAZUMVA RYARI KO BOSE ARI ABANYARWANDA!!!NYAMARA MUZANA IVANGURA MUTAZI,INDIRECTEMENT,MENT,MENT,MENT

  • BIMWE BYA APARTEID (sinzi uko yandikwa munyihanganire )

    AMASHURI Y’ABAKIRE AND AY’ABAKENE!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!abayobozi nibahe ingufu abarimu b’ibigo bya Leta,babahe ubushobozi,jye kera nagiraga ishyaka ryo kwiga nicaranye n’umwana wo kwa burugumesitiri,byaba byiza nkamurusha n’amanota.bikantera ishema,none ubu urushije uw’iwabo batanganya imitiba ,baba babaraizagurishwa ngo abone agakaramu gusa

Comments are closed.

en_USEnglish