Digiqole ad

Inama y’umutekano mu majyepfo

Intara y’amajyepfo: Mu nama yahuje kuri uyu wa kabiri tariki ya 29 Werurwe 2011, abafite umutekano mu nshingano zabo mu ntara y’Amajyepfo, yarangiye biyemeje gukaza umutekano muri iki gihe icyunamo kegereje no kurushaho guhanahana amakuru mu rwego rwo gukomeza kubungabunga umutekano.

Muri iyi nama inzoga zikorwa mu buryo butemewe ni zo zagarutsweho cyane mu guhungabanya umutekano hamwe n’urugomo usanga rukorerwa hirya no hino mu duce tugize iyi ntara.

Jeanne IZABIRIZA, umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’amajyepfo, avuga ko zimwe mu ngamba zo gukumira inzoga zitemewe ari uguhana abazifatanywe. Agira ati : “Abazifatanywe bagomba guhanwa by’intangarugero, ntakubajenjekera.” akomeza avuga ko abaturage bakwiye kugana inganda zikora inzoga zipfundikiye.

Uretse ibibazo by’inzoga zitemewe ndetse n’urugomo, havuzwe no ku kibazo cy’imbwa zikizerera hirya no hino.banyirazo bakaba bakangurirwa kuzikingiza bakanazigumisha mu rugo. Gusa ngo ufashwe atazigumishije imuhira kandi zitanakingiye afatirwa ibihano.

NGENZI Thomas
Umuseke.com

en_USEnglish