Umutekano tuvuga mu gihugu ugomba kuba ushinze imizi mu muryango – Jacky Kamanzi
Ku cyumweru, mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Umuryango ku rwego rw’igihugu wabereye mu Murenge wa Gatenga, Akarere ka Kicukiro, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore Kamanzi Jacky Masabo yibukije ko umutekano usesuye uvugwa mu Rwanda ugomba kuba wubakiye ku muryango.
Umunsi mpuzamahanga w’umuryango ubundi wizihizwa ku itariki 15 Gicurasi, ariko muri uyu mwaka u Rwanda rukaba rwahisemo kwizihiza ku itariki 21 Gicurasi 2017.
Kwizihiza uyu munsi byanyujijwe muri gahunda y’Umugoroba w’Ababyeyi ku rwego rw’umudugudu dore ko unafite insanganyamatsiko igira iti “Umugoroba w’ Ababyeyi: Inzira yo kugira Umuryango ubereye u Rwanda.”
Ku rwego rw’igihugu uyu munsi mpuzamahanga w’umuryango wizihirijwe mu Murenge wa Gatenga, Akarere ka Kicukiro, aho abaturage bagiye bagaruka ku byiza by’Umugoroba w’ababyeyi, ndetse banamurika bimwe mu bikorwa bagezeho nyuma yo guhurira mu mugoroba w’Ababyeyi.
Ababyeyi bavuze ko mu mugoroba w’Ababyeyi uretse ibiganiro no kungurana ibitekerezo, ngo banafashanya kwiteza imbere dore ko hari aho bamaze kwihangira imirimo y’ubudozi , ubucuruzi bw’ibiribwa, ubuhinzi n’ibindi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore Kamanzi M. Jacky wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yavuze ko umutekano wo mu muryango ariwo soko y’iterambere rirambye, kuko umuryango urangwamo umutekano n’amahoro utuma abana bakura neza batishora mu ngeso mbi nk’ibiyobyabwenge , uburara n’ubwomanzi.
Kamanzi Yagarutse ku bushakashatsi bwa Minisitiri y’umuryango bwo mu 2012 bwagaragaje ko ikibazo cy’abana bo ku muhanda ahanini giterwa n’umutekano mucye n’amakimbirane yo mu miryango, maze asaba ababyeyi kwisubiraho kugira ngo abana bose bajye bakurira mu muryango kuko ariho ibibazo bye byose bibasha kubonerwa ibisubizo.
Yagize ati “Imiryango igomba kwita ku bikorwa byo kubungabunga uburenganzira bw’abana, abari mu bigo no kumihanda basubizwa mu buzima busanzwa. Kuko umwana wese agomba gukurira mu muryango kuko ariho abonera ibyo akenera byose.”
Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro Dr. Nyirahabimana Jeanne yavuze umugoroba w’ababyeyi ugomba kuba isoko y’umutekano usesuye wo mu miryango, kuko ngo ariho hagomba gukemurirwa ibibazo bitandukanye biba biri mu miryango.
Uretse imurikabikorwa ry’ibikorwa by’ababyeyi bahuriye mu mugoroba w’ababyeyi, hanabaye ubusabane bwo kwishimira ibyo bagezeho.
Robert Kayihura
UM– USEKE.RW
1 Comment
Niba umutekano wacu ugomba gushinga imizi mu muryango,uwacu ushinze imizi mu manegeka.
Comments are closed.