Digiqole ad

Umutare Gaby yakoze ubukwe

 Umutare Gaby yakoze ubukwe

Umutare Gaby na Joyce Nzere ubu ni umugore n’umugabo

Umutare Gabriel ukoresha izina rya Gaby mu muziki, yasezeranye imbere y’Imana kubana na Joyce Nzere nk’umugore n’umugabo.

Umutare Gaby na Joyce Nzere ubu ni umugore n’umugabo

Ni ibirori byari byitabiriwe n’abantu benshi bo mu miryango yombi cyane cyane ku ruhande rwa Gaby harimo abanyamuziki benshi.

Guhera ku i saa tatu n’igice nibwo umuhango wo gusaba no gukwa wari utangiye ahitwa ‘The Venue’ Kibagabaga inyuma y’urwibutso.

Ku i saa saba nibwo basezeraniye mu itorero ry’Abadiventisite b’umunsi wa karindwi ahazwi nka ‘Kiberinka Cultural Canter’ i Kibagabaga. Aha ni naho habereye umuhango wo kwakira abaje mu bukwe bwabo ku ruhande rwa Gaby ‘reception’.

Kuba hari abagiye bibaza impamvu Gaby yaretse umuziki kandi yari umwe mu banyempano bagaragazaga imbere heza mu muziki, hari icyo yabivuzeho.

Yagize ati “Ntabwo bipfa gukunda gufatanya imirimo ibiri kandi yose isaba imbaraga. Ubu ibya mbere ndabikoze reka ntegereze ejo hazaza icyo hantegeye”.

Ku bijyanye no kuba ashobora gusubira mu muziki nubwo azahita ajyana n’umugore we kuba muri Australia, yavuze ko atabiteganya. Ko agiye kubaka urugo rwe.

Gaby na Nzere bazahita bajya kubana muri Australia
Aha bari mu gikorwa cyo kwifotoza mbere yo kujya muri reception
Gaby yari amaze guhabwa Nzere niko kumuhobera atya
Pastor yarimo abaha umugisha mu rugo rushya bari bashinze
Gaby yaririmbiye Joyce amarira aramusaga
Jules Sentore yahamirijanye n’uyu wari ugaragiye Nzere
Buravan, Jody, Peace, Hope na Auddy Kelly bari muri ibyo birori
Andy Bumuntu murumuna wa Gaby yaririmbye muri ubwo bukwe

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish