Digiqole ad

Igitabo: Ingabo za France na Genocide

Umusirikare w’umufaransa mu gitabo kivuga genocide mu Rwanda

Ubutabera ku basirikare b’abafaransa bari mu Rwanda muri 1994

General Didier Tauzin agiye gushyira ahagaragara igitabo kuri genocide yakorewe abatutsi mu Rwada yise mu rurimi rw’ igifaransa « Rwanda : Je demande justice pour la France et ses soldats » tugenekereje mu kinyarwanda ati ndasaba ko Ubufransa n’ abasirikari babwo barenganurwa .

Iki gitabo cye ni nk’ ubuvugizi ashaka gukorera Ubufransa igihugu cye n’ ingabo zabwo yerekana ko mu bikorwa bya gisirikari izo ngabo zakoze mu Rwanda hagati y’ umwaka wa 1990 kugeza 1994 ko bitahawe agaciro.

Uyu musirikari Didier Tauzin yari mu Rwanda mu butumwa rwihishwa bwiswe « Operation Chimere » cyangwa Operation Birunga mu byumweru bya mbere by’ ukwezi kwa kabiri n’ ukwa gatatu 1993 byari bigamije gukoma imbere ingabo zari iza FPR ngo zidafata Kigali . Uyu Didier Tauzin kandi yanabaye muri Operation Turquoise hagati y’ ukwezi kwa gatandatu n’ ukwa karindwi 1994, yari igamije guha inzira abahunganga igihugu icyo gihe.

Umunyamakuru akaba n’ umwanditsi Francois Dupaquier aravuga ko iki gitabo kigaragaza ibitekerezo by’ uyu mugabo usanzwe azwiho gupfobya genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda, ubu nifatwa nkicyaha gihanirwa n’amategeko mpuzamahanga.

Abajijwe niba leta y’ Ubufransa itaba yihishe inyuma y’ iki gitabo, yabihakanye avuga ko ibyuzuyemo ari ibitekerezo bigufi by’uyu musirikare ushaje w’ingabo z’ubufaransa.

Tubibutse ko ibi bimaze kuba akamenyero ko mu gihe abanyarwanda bitegura kwibuka Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda hasohoka ibitabo nk’ ibi bipfobya genocide bigamije kuyobya uburari ku byabaye.

Claire U
Umuseke.com

en_USEnglish