Digiqole ad

Umusaruro w’ubuhinzi ugiye kuzamurwa no gutanga imbuto zijyanye n’ubutaka

 Umusaruro w’ubuhinzi ugiye kuzamurwa no gutanga imbuto zijyanye n’ubutaka

Umwe mu bafatanyabikorwa b’uyu mushinga NSNR asobanura uko uzakora

Mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro umushinga NSNR (National Seed Association of Rwanda) ugamije gukora ubushakashatsi ku mbuto zihingwa mu Rwanda, kuri uyu wa kane tariki 21/1/2016 Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Mukeshimana Geraldine yasabye ko abashinzwe uyu mushinga bongera ingufu mu kongera umusaruro w’ubuhinzi. Icyizere cy’uko uwo musaruro uzazamuka ngo kikaba gishingiwe ku gutanga imbuto zijyanye n’ubutaka zigiye guhingwaho.

Umwe mu bafatanyabikorwa b'uyu mushinga NSNR asobanura uko uzakora
Umwe mu bafatanyabikorwa b’uyu mushinga NSNR asobanura uko uzakora

Umushinga wa NSNR n’umushinga mushya watangiye mu mpera z’umwaka ushize , uyu mushinga ubusanzwe ufite intego yo kuzazamura umusaruro uturuka mu buhinzi aho bazajya , batanga ubufasha ku baturage mu kumenya imbuto bahinga niba ijyanye n’aho abhingira, bityo bakaba bizeye ko bizatanga umusaruro mu buhinzi nkuko byifuzwa n’abantu benshi.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Innoncent Ntamuhoranye umuyobozi wa ‘National Seed Association of Rwanda’, yavuze ko bagiye guhindura isura y’ubuhinzi mu Rwanda ku buryo imbuto izajya ihingwa hakurikijwe ubutaka bugiye guhingirwamo.

Yagize ati “Tuzajya tuzana imbuto zigendanye naho hantu niba hashyuha cyangwa hakonja, ibyo nabyo biri mu ngamba twafashe ari nabyo bizadufasha mu kongera umusaruro. Gufata imbuto ugahinga ahakonja nyamara hashyuha kandi bitari butange umusaruro, biri mu buryo bumwe tuzashyiramo imbaraga ndetse tunakorane n’abashakashatsi hamwe n’ikigo gishinzwe ubuhinzi mu Rwanda, mugukora imbuto zigendanye n’ahantu.”

Innoncent Ntamuhoranye yakomeje avuga ko bazajya bakusanyiriza hamwe ibibazo bitandukanye babishakire umuti bose hamwe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, bityo bikazatanga umusaruro mu buhinzi bw’u Rwanda .

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Geraldine Mukeshimana  yavuze ko bose bakeneye gushyira hamwe aho bamwe babuze abandi bakaza bagafasha. Yavuze ko hari ibintu bibiri bagomba gushyiramo imbaraga, kongera umusaruro mu buhinzi no kwirinda ko umusaruro wabonetse wapfa ubusa.

Yagize ati “Ibyo dukeneye ni umusaruro uhagije uzaturuka mu buhinzi, umusaruro kuri hegitari ukazamuka ntihagire ikigori kizapfa ubusa, cyangwa ibishyimbo bipfa ubusa, niyo mpamvu mugomba gushyiramo ingufu nyinshi.”

National Seed Association of Rwanda ivuga ko bagiye guhana hana amakuru hagati y’abacuruza imbuto n’abo zigeraho, nibamara kumenya ibibazo bafite bazabasha kubikemura kuko hari igihe umuturage atumva neza ikoreshwa ry’imbuto nziza.

Abari bitabiriye iyi nama
Abari bitabiriye iyi nama
Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi Dr Mukeshimana Geraldine na we yari yitabiriye iyi nama
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Mukeshimana Geraldine na we yari yitabiriye iyi nama

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ese mwatubwira porogaramu yo guhuza ubutaka aho bategetse abaturage guhinga ibigori, hari n’abateye ibiti bya makadamiya.Intoki zabaturage baratema sinakubwira.Ese izombuto bakoreshaga ntabwo zari zihuye nubwo butaka? Ese kuki leta itareka ngo abaturage baruhuke gato? mwaretse kubabyinisha muzunga niba ntacyo mubamariye?

Comments are closed.

en_USEnglish