Digiqole ad

Umuryango wa Kigeli V wemeje ko azatabarizwa mu Rwanda,…baracyiga kuwamusimbura

 Umuryango wa Kigeli V wemeje ko azatabarizwa mu Rwanda,…baracyiga kuwamusimbura

Umwami Kigeli V Ndahindurwa

Umuryango w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa washyize ahagaragara itangazo rivuga ko Umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa uzatabarizwa mu Rwanda.

Umwami Kigeli V Ndahindurwa
Umwami Kigeli V Ndahindurwa

Iri tangazo riravuga ko umugogo wa Kigeli V uzatabarizwa i Mwima, mu Karere ka Nyanza aho yimikiwe. Itariki n’imihango byo kumusezeraho bwa nyuma ngo bikazatangazwa mu minsi iri imbere.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Igikomangoma, akaba na  Mushiki wa Kigeli V Ndahindurwa, Specioza Mukabayojo, ndetse n’abandi bo mu muryango w’umwami.

Ni nyuma y’uko itsinda ry’abahagarariye abo mu muryango w’umwami baba mu Rwanda bagiye i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za America aho Kigeli V yatangiye, kugira ngo bagirane ibiganiro n’abari muri Amerika, byarangiye bumvikanye ko umugogo w’umwami Kigeli V yatabarizwa mu Rwanda.

Guverinoma y’u Rwanda, mu itangazo yasohoye nyuma y’itanga rya Kigeli V yavuze ko yiteguye gutanga ibikenewe byose umuryango w’umwami uzayisaba kugira ngo ashyingurwe.

Ku rundi ruhande, abari abajyanama ba Kigeli V Ndahindurwa n’umuryango w’umwami barimo bariga ku azasimburwa, ndetse ngo yasize avuze n’uzamusimbura.

Rukeba Claude Francois, wabaye umujyanama wa Kigeli V yabwiye ijwi rya Amerika ko Kigeli V Ndahindurwa azasimburwa kuko yasize avuze uzamusimbura.

Yagize ati “Ni koko azasimburwa, kuko yasize avuze uzamusimbura mu 2006, ashobora kuba yaramuhaye abantu babiri cyangwa batatu.”

Rukeba avuga ko bitewe n’uko amategeko agenda igihugu yagiye ahinduka, ngo yifuza ko umwami w’u Rwanda wajyaho ubu yaba ari ikimenyetso cy’umuco w’u Rwanda.

Ati “Umwami agomba kuba umwami w’umuco, nakwifuriza ko ubwami mu Rwanda buba ubwami bw’umuco, ubwami budafite aho buhuriye n’ibya Politike.”

Rukeba avuga ko mu gihe hagiyeho Umwami, abajyanama be basobanurira abaturage na Leta ko uwo mwami ataje kwivanga muri Politike y’igihugu, gusa ngo umwami arakenewe kugira ngo abe ikimenyetso cy’umuco w’u Rwanda.

Umuvugizi wa Kigeli V yari yavuze ko bidashoboka ko yatabarizwa mu Rwanda, ngo kuko yari yarasize avuze ko atabishaka.

UM– USEKE.RW

42 Comments

  • Ntiwumva ahubwo iyo atabarizwa mumahanga agahinda karikuzatwica pe

    • Yankotsa yitwa SERIGE NDAYIZEYE ubu irakwirwahe yirirwa imoka yazashatse akandi kazi puuuuu ibigarasha mwarahobagiye

      • Serge Ndayizeye ni uwahe?

        • Serge Ndayizeye ni umwana wa Mushiki wa kigeli 5 ndahindurwa. Nawe ari mu bavugizi b’umwami.

          • ndabaza uyu coma ,watubwira se na nyina wuwo serge ndizeye wowe wemeza ko aliwo mumuryango ?uraba ukoze
            kwandika kurubuga ntibigatume muhanya ibyo mutazi

        • Serge NDAYIZEYE nu mumotsi wibigarasha yirirwa ata ibitabapfu yangisha abantu ubutegetsi ubanza akorana numuzimu wa HABYARA

  • Umuvugizi w’umwami ni Benzinge..uwo ateye aturukahe?

    • @ Mateka

      None se icyemezo cyo gushyingura umuntu n’aho kigomba kubera gifatwa n’abavugizi cyangwa n’umuryango we? Benzinge ibyo yavuze ni ubutekamutwe n’amaburakindi!

  • I Nyanza nibyiza kuko nubundi umugogo wumwami Mutara III Rudahigwa niho watabarijwe.

  • Ntiwumva se? AHUBWO RERO. Dushimiye abagiye muri Amerika, bakoze igikorwa gikomeye. Nibura abanyarwanda bazaherekeze umwami wabo.

  • Twemere iki tureke iki? Ndabona abiyita umuryango w’umwami n’abamuhagarariye bagiye kurwanira hejuru y’umugogo we! Biteye isoni gusa! Genda Rwanda warakubititse!!!

    • wakwemeye ibyo mushiki wumwami yahisemo??
      secretaire yali umujyanama ok,ubu lero mushikiwe niwe prioritaire,niwe wemeje ko
      umugogo wa kigeri v utaha mu rwa gasabo.naho ibyo uvuga byabiyita umuryango we ubifate uko ubyumva,kuko essentiel arazwi
      itangazo rya musiki we ryarasohotse riliho na signature

  • Ibi ahubwo ni sawa

  • Harakabaho umwami,harakabaho reta yacu yubumwe. Nti mwunva byiza we!!!!!!! yuuuu!!! agahinda kendaga kunyica iyo atabarizwa mu mahanga. Rwose delegates who went to USA congratulations!!! Peresida wacu Nyakubahwa Kagame, ajyavuga ngo twihe agaciro. ubu urwanda twihaye agaciro rero. nabandi bazajya baduha agaciro. uzikugera muburayi bati dore uwo kwa Kagame igihangange no kwarudahigwa inkotanyi cyane !!! ishema ryu Rwanda !!!

    • Nta kindi wibagiwe?

    • Nta kindi wibagiwe?

  • Iki ni igihe CYO gusohora K UBUKUNGUZI birenze urugero. Umwami FPR iramushaho aka munini…Dore aho ni bereye. Yivugiye ko azataha na n impunzi….
    Mwamwanze ari muzima..none umugogo we ubateye imbabazi? Muri kungirira…
    Shame on u

  • AZAZE ashyigurwe mucyubahiro cye.Hazirirwe abateka mutwe.Ntacyo yakoze ntanicyo yavuze.Ntacyo yishe ntanicyo yakijije.Yigendeye nk,infura yewe nizondimi zamahanga yanze kuziga.Abobasemuzi be bazirinde kubeshyera utakivugira Imana imwakire mubayo.

  • Hum ! “Umwami w’umuco” kandi namwe ubwanyu nta muco mufite : Murarwanira umurambo, umwe afashe umutwe undi afashe amaguru mwembi murakurura, none mwarangiza ngo umwami w’umuco ? Ibyo ntaho bihuriye, nta n’icyo bivuze. Ubwami bwari institution politique, ntabwo wabigoronzora ngo ubyite ubwami bw’umuco hanyuma ngo uvuge ko utatubeshye. Ikindi kandi, hano muri Repubulika turimo, politiki ifatanye n’umuco ntiwabitandukanya (ubihakana abanze abaze Rucagu, niba yavugisha ukuri).

    Byumvikane ko aho isi igeze aha, umuntu wese ushaka gutegeka abantu no kwinjira mu buzima bwabo, abanyagihugu nibo bonyine bagombye kumutora, ibyo bintu by’imbuto muba muvuga ni amateshwa, nta shingiro. Umwami naba umwami w’umuco, ni ngombwa ko nawe azajya atorwa, kuko mubyo azaba agiye gukora (uretse ko njye mbona ntacyo azaba akora) azaba akoresha imisoro y’abanyarwanda.

  • ikinamico rizashira ryari! naba numwami ashyirwaho nabiru uwo uriho se ko yishyiraho.ariko muba muziko abanyarwand ari injiji! ntakitagira iherezo ariko.

  • Ntabwo mu muco n’imigenzereze ya kinyarwanda Umwami ariwe ugena uzamusimbura natanga! Ibi byakorwaga n’Abiru ku buryo uriya uvuga ngo muri 2006 Kigeli yaba yaravuze uzamusimbura sibyo ntabwo yakora amahano. Ibi ni nka bya bindi Benzinge yavugiye ku maradiyo ngo Kigeli yatanze yaravuze ko adashaka gutabarizwa mu Rwanda!

    • John aho siko bimeze! Umwami niwe wagenaga umusimbura ahisemo mubo imana zereye. yamubwiraga abiru bashinzwe ku mwimika. Byari ibanga rikomeye kizira kurimena! Mu mateka byabayeho ko rimeneka riteza amakimbirane akomeye, kubwa Rwogera maze Sezisoni(Kigeli Iv Rwabugiri) ahangana n’igikomangoma Nyamwasa. Igikomangoma Nkoronko nawe ntibyamuguye neza!
      Ngayo nguko! Ibi wabisoma mu bitabo by’amateka bitandukanye!

  • Ngo bariga uko umwami azasimburwa! Barashaka akamunani.

    • Ngo Umwami azasimburwa? Ngo uzamusimbura azaba Umwami w’umuco utivanga muri politike? Mwamenya se impamvu yari yaranze gutaha kandi u Rwanda ntawe ruheza? Dufite Inteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco, dufite inzego zubatse hashingiwe ku Itegeko Nshinga abanyarwanda bitoreye, urwo rwego rundi se ruzaba rushingiye kuki? RIP Kigeli V Ndahindurwa.

  • Dusesengure ibyo twandika; none se reba muri chapeau y’inkuru ngo: “Umuryango w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa washyize ahagaragara itangazo rivuga ko Umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa wemeje ko umugogo we uzatabarizwa mu Rwanda”

    Ubosomye utya wagirango umugogo we niwo wafasha icyemezo ko uzatabarizwa mu Rwanda!

  • Bavandimwe Nshuti zu RWANDA Abanditsi benshi bagiye bibanda kumuco UMUCO Wibanda kumurage bivuze ijambo ryanyuma ryavuzwe nanyakwigendera.None kuki ubushake Bwe bashaka kubuvogera Umunyamabagawe ni Benzinge abenshi turamuzi niwe basangiye byinshi none bamuvuguruje nkabande hari ubutumwa bwe bwihariye { INYANDIKO }bafite niba se babufite kuki butajya ahagaragara?Bareke kuvangira abantu mushake indinvugo naho iyo ntabwo ari umuco wabantu Kandi mwibukeko Abanyarwanda batari injiji.Ibyomurimo nirwaserera kandi ntawuyikeneye.Ubu turi Mwitera Mbere.NB UZAGIRA UKURI AZAGUSHYIRE AHAGARAGARA.Naho ibindi namafuti atarakwiriye Umunyarwanda wikigihe tugezemo.Muzabaze umuryango wa Mwabutsa uko byagenze nubwo bidashimishije (Bubahirije ijambo rye) Niba haruwo nababaje ambabarire kuko ukuri nukuri..

  • Benzige arasebyeweeeeee, mazendore. Sha washutsumwami umubuza kuitahira atangira ishyanga numugogowe ushaka kuwufatabugwati. Utubabarire ntuzaze, ntituzakubone mwishingurwa rye ntuzahahinguke ntitugushaka uzaheriyo kugasi amaherezo uzirukanka kugasozi iyomumahanga. Urutwa nabaheze mumashyamba nibenabo bafashintwaro murubwobubwabwabo

    • Buretse wangu kwihutira gutuka Benzinge ubanze ubone uwo mugogo w’umwami wageze mu Rwanda ubundi umutuke nakubwira iki. Ubwon se nataza uzavuga iki? Nanga ibihubutsi bugacya mvugana nabyo.

  • Naze yegere ba Secyugu na ba Mukwiye hano mu Rwanda rwose. Wa mugani wa Ndayisaba, ni byiza ko umuntu yegerezwa abo yayoboraga. Yabivuze akiri Guverineri w'[Intara y’Amajyepfo, igihe bimuraga imva ya Mbonyumutwa, agashyingurwa mu irimbi rusange n’abanyururu.

  • Ese ko BENZIGE avuga ngo Umwami mbere yo gupfa yavuze ko umurambo we utazashyingurwa mu Rwanda, ibyo twabyemezwa n’iki ko atatubeshya, kereka niba hari inyandiko umwami we ubwe yiyandikiye akanayisinyaho. Iyo nyandiko rero BENZIGE yari akwiye kuyerekana/kuyishyira ahagaragara abanyarwanda twese tukayisomera kugira ngo ikureho amashirakinyoma.

    Niba koko umwami yarakoze “Testament écrit” mbere yo gupfa, iyo “Testament écrit” yakagombye gushyirwa ahagaragara. Naho niba ari amagambo gusa, ntawashobora kumenya neza niba BENZIGE abeshya cyangwa atabeshya.

  • Ibyo gushyiraho Umwami usimbura KIGERI V NDAHINDURWA biramutse bikozwe byatera amakenga ndetse n’urujijo mu Banyarwanda ndetse bikaba n’ihurizo rikomeye ku butegetsi buriho ubu mu Rwanda.

    Ese ubwo uwo Mwami uzasimbura KIGERI azaba ashyizweho na nde? ko tuzi ko urugaga rw’abiru rutakibaho. Aramutse ashyizweho n’agatsiko kagizwe n’abo mu muryango we, ntabwo nabyo byakwemerwa kuko nta bubasha babifitiye

    Ikindi kibazo dufite ni iki: Mu bisanzwe Umwami buri gihe yakomokaga mu bwoko bw’abatutsi, kandi akaba ari Umunyiginya. None ubu batubwira ko nta moko ariho mu Rwanda. None se uwo Mwami azaturuka mu buhe bwoko? Abatutsi b’Abanyiginya nibaramuka bimitse Umwami w’Umututsi w’Umunyiginya nk’uko byagendaga kera ku ngoma ya cyami, abanyarwanda tuzibaza impamvu bakoze ibyo. Keretse nibareka Abanyarwanda bose muri rusange akaba aribo bitorera Umwami bashaka kwimika batagendeye ku moko, ibyo byo rwose byaba bijyanye n’umurongo mwiza abanyarwanda twihaye wo kutagendera ku moko. Haramutse hatowe Umwami w’Umuhutu cyangwa hagatorwa Umwami w’Umututsi icya ngombwa ni uko aba yatowe n’abanyarwanda bose hatitawe ku bwoko runaka.

    Uwo mwami aramutse atowe nabwo, yakwitwa Umwami ku izina gusa kuko yaba ari uw’umuhango. Yakwiberaho nka rubanda rusanzwe yitwa iryo zina ry’Umwami gusa, ariko nta ruhare na rumwe afite mu buyobozi no mu mitegekere y’igihugu. Kuko Ubutegetsi bw’igihugu cy’u Rwanda ubu bushingiye kuri Repubulika kandi Perezida wa Repubulika watowe n’abaturage niwe uyobora akanategeka inzego zose z’igihugu.

  • Hhhh uyu Rukeba wiyita umujyanama wumwami numuvugizi wumuryango w’umwami Ko mbona abusanya na principles za Kigeli? Kigeli iyo aza kuba yemerako ubwami buba institution ishinzwe umuco aba yaratashye kera. Sinzi impamvu mubabajwe no gucyura umugogo mutarashatse kumucyura ari muzima!!? Uwo tuzi Ni benzige basangiye akabisi nagahiye, abo bandi ngo baturutse I Rwanda batamusabiye gutaha ari muzima nibagabanye amaco yinda.

  • Kuri the rwandan cyangwa ku Inyenyeri baratangaza ko Mpyisi n’abo bari kumwe bashatse kwiba umugogo wa Kigali mu buruhukiro habyuma bagafatwa, none Umuseke uratangaza ko umugogo w’umwami uzashyingurwa i Mwima. Ibi ni amayobera.Ku byerekeye uzasimbura umwami ndumva abantu barota. Ubwami mu Rwanda bwavuyeho binyuze muri Kamarampaka. Ubu ushaka kuba umwami yitwikira repubulika n’amatora. Hariho abavuga ko bashaka gutora umwami, ibyi ntaho biba umwami ntabwo atorwa.Mureke imikino ,umugogo w’umwami wakagombye gushyingurwa aho yatangiye. Ese kuki ubu abantu bashimishijwe no gushyingura umugogo w’umuntu batigeze bitaho akiriho. Niba yaranze gutaha ntawabujije Leta kumufashiriza aho yari ari.

  • haaaaa wamuvugizi bamweretse icyobita “imbaraga zimira izinda” nkuko bili mubyanditswe. Ihangane muze uve muisezerano ryakera haje irisha, uzajyumenya ikipe ukinanayo muze izamarere ntizikinishwa. aliko wihane ubutagondwa bwawe numutwe ukomeye, Tembeya na Yesu

  • haaaaa wamuvugizi bamweretse icyobita “imbaraga zimira izindi” nkuko bili mubyanditswe, ujyumenya ikipe ukinanayo muze, izamarere ntizikinishwa zigutera penalty yumutwe ukazungera ukayamanika. uve muisezerano ryakera haje irisha, ubu twe tugeza mubyahishuwe muli vision. aliko wihane ubutagondwa bwawe numutwe ukomeye, Tembeya na Yesu

  • Umwami Kigli rwose agomba yagize abajyanama babi yari kuba yaratashye keraaa ubu aba atanze yarabonye abanyarwanda no Benzige yaramushutse akaba akomeje gutsimbarara no ku mugogo we, ese Rukeba we abahehe ariko aravuga neza da u rwanda rukeneye koko umwami wumuco utameze nka ba Mutara Rudahigwa…

  • ariko rero ibyo mwakora byose muzirikane za mvugo za kinyarwanda nk kirazira.. niba we atarashakaga gushyingurwa mu Rwanda. mwebwe mugakora propagande yo gukusanya abamukomokaho nabo atarabonaho biyita imiryango ye, none uriyo mugogo ni muramuka muwuzanye kuri ubwo buryo,umuzimu we ntuzababuza amahoro?mwere kw,ikururira ibizababuza amahoro, yari impunzi,yanze gutaha,ntakuntu y,aba yarifuzaga gutabarizwa i rwanda kandi aziko asaziye mu buhungiro,anaziko anytime yatabaruka. y,arabahunze ni mu mureke, kirazira kwiruka inyuma y,uwaguhunze, bituma iyo ari ataruhuka neza.nta mpamvu rero yo kubabaza umugogo,no kuwongerera umubabaro+ umubabaro w,ubuhunzi asaziyemo.nubwo tawabumuteye usibye abazungu

  • nibawuzane utabarizwe mugihugu ureke uwo wamenyereye kumurilaho none arashaka kwifunga numugohowe

  • mbega comments!!!!!

  • Ariko rwose ibigarasha byatuje. Twe tuzi ko Umugogo w’umwami tuzawutabariza i Mwima naho aba bavuga utugambo, bakunda byacitse, mufunge iminwa. Ubwo rero mwari mwiteze kongera kubona ibyo mushinja leta! Murasebye.

  • Yewe ga yewe a umupasitoro yafashwe agiye kwiba umupfu mwa kabyara mwe we aka nakumiro bigeze naho kwiba umupfu.koko ubuse bazagaruka batibwira ngwiki hahahahaha Kigeli arihuse atabonye uko biba abapfu

  • NTAWARUBARA

Comments are closed.

en_USEnglish