Digiqole ad

Umurinzi w’igihango yasabye urubyiruko rwa nyuma Jenoside kwanga guhemuka

 Umurinzi w’igihango yasabye urubyiruko rwa nyuma Jenoside kwanga guhemuka

Nathan Ntagungira, umurinzi w’igihango uhagarariye se wishwe kubera ubutwari bwo kwamagana ikibi

Nathal Ntagungira wagizwe umurinzi w’igihang, mu kiganiro yaraye abahaye urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rwibumbiye mu muryango bise YURI yavuze ko kuba se wahoze ari umuyobozi wa Segiteri yaranze ko hagira Umututsi wicwa akaza kubizira byamubereye umurage kandi ko nabo bagomba kwirinda kuzagira uwo bahemukira.

Nathan Ntagungira, umurinzi w'igihango uhagarariye se
Nathan Ntagungira, umurinzi w’igihango uhagarariye se wishwe kubera ubutwari bwo kwamagana ikibi

Ntagungira yabwiye abari aho ko kera bahoze batuye mu cyahoze ari Komini Rubungo Segiteri Gasogi, ubu ni mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Ndera.

Ubuhamya bwe ngo bwagombye gutangwa n’umubyeyi we ariko ngo kuko yishwe kubera kwanga gushyigikira ikibi, ubu ngo uhamubereye.

Se yitwaga Francois Mugabo akaba yarayoboraga Segiteti Gasogi ari Konseye  mu 1992 ngo hari amashyaka menshi amwe muriyo ahembera ingengabitekerezo ya Jenoside.

Muri 1994 yari akiri umuyobozi.  Mbere gato ya Jenoside nyirizina hari inyigisho zikomeye z’uko Abatutsi ari abantu bagomba kwicwa. Niko babigenje indege ya Perezida Habyarimana imaze guhanurwa.

Francois Mugabo yatangiye kugenda abwira abandi ko Abatutsi ari  abantu nkabo, ko adashaka ko hari uwicwa mu gace ayobora binyuranye n’uko byariho bigenda hakurya i Kanombe na Rusororo.

Nyuma ariko ntibyamuhiriye. Aho yavaga agiye mu yindi Selire, habaga hari irindi tsinda rimukoma mu nkokora rishishikariza abandi kwica.

Umwe mu bagabo bitwaga Abel niwe watumye abasirikare baza kwica Mugabo bamwita icyitso. Mugabo uyu yarahizwe hanyuma umusirikare aza kumurasa amwicira hafi y’iwe.

Ntagungira yabwiye urubyiruko rwari aho ko aho kugira ngo amateka azasigare abita ko babaye abahemu bagatererana abari mu kaga, ibyiza ari uko bakwemera bagahara ubuzima bwabo.

Ati: “Ubu mba numva mfite ishema ry’ibyo Data yakoze ubwo yangaga gushyigikira ikibi. Namwe ntimuzemera gutatira igihango cyo gukora ibyiza.” 

Dominique Rwomushana uyobora Umuryango YURI yavuze gushyiraho YURI byari kimwe mu bisubizo byo kongera kubaka u Rwanda rushya.

Yavuze ko kugira ngo amahoro n’ubumwe biboneke mu buryo bwuzuye, bisaba ko abakekwaho uruhare muri Jenoside bose bafatwa.

Ibi ariko ngo bizagorana niba hari ababazi ariko ntibabivuge ngo bafatwe. Rwomushana yaboneyeho gusaba abagize YURI kwerura bakavuga bamwe muri benewabo bazi ko bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Ibi ngo ni uburyo bwiza bwo kwitandukanya n’ikibi. Umwe mu bagize YURI ariko we wavutse mbere ya Jenoside akaba yungirije umuyobozi wayo witwa Jessica Kwibuka yatanze ubuhamya, avuga ko yarokowe n’umwe mu bitwaga Abahutu witwaga Kigingi ariko uyu akaba yari yarishe ababyeyi be.

Kwibuka yagize ati: “Kigingi yabonye amaze kwica ababyeyi banjye ariko yanga kunyica kuko nari akana avuga ngo amaraso yanjye ntazamuhame.”

Abagize umuryango YURI bari babanje gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi mu Karere ka Gasabo berekwa amateka yaranze ibihe bya mbere ya Jenoside, igihe yakorwaga n’uburyo yahagaritswe ubu abanyarwanda bakaba bari kwiteza imbere.

Uru rubyiruko rwanasuye urwibutso rwa Kigali ku Gisozi
Uru rubyiruko rwanasuye urwibutso rwa Kigali ku Gisozi
Bamwe mu bagize YURI bateze amatwi Ntagungira
Bamwe mu bagize YURI bateze amatwi Ntagungira

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish