Digiqole ad

Umurenge wa Ruganda utari ufite amashanyarazi ubu yarahagaze!!

 Umurenge wa Ruganda utari ufite amashanyarazi ubu yarahagaze!!

*Mu mezi atatu babonye umuriro ingo 100 zahise ziwukurira
*Ubuzima buri guhinduka vuba cyane ku rubyiruko

Ni Umurenge uri mu cyaro cy’Akarere ka Karongi uhana imbibi n’Akarere ka Nyamagabe, ni umwe mu mirenge micye mu Rwanda yari isigaye itarageramo amashanyarazi kugeza mu mpera z’umwaka ushize. Ubu iyo winjiye muri centre ya Gahunduguru ari nayo iteye imbere muri uyu murenge, uhaheruka umwaka ushize watungurwa. Centre irahinda, urubyiruko ruri mu bikorwa binyuranye bishingiye ku mashanyarazi aherutse kubageraho, ubuzima buri guhinduka vuba kurusha mbere.

Centre ya Gahondogoro ubu irashyushye kurushaho kubera amashanyarazi
Centre ya Gahunduguru ubu irashyushye kurushaho kubera amashanyarazi

Ruganda ni agace katigeze amashanyarazi na mbere ndetse n’ibikorwa remezo nk’umuhanda uhagera ni mubi cyane, nta munara w’itumanaho wari uhari…abahatuye bahoze mu bwigunge nk’uko babitangarije Umuseke mu kwezi kwa gatatu 2015 ubwo wahasuuraga.

Ku biro bishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi i Karongi bo bari babwiye Umuseke ko bazi ko uyu murenge ufite amashanyarazi kuva mu 2012.

Abahatuye hafi ya bose batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi bya gakondo, ariko ubu urubyiruko kuri centre ya Gahunduguru rwatangiye ibikorwa byo kwiteza imbere nko gusudira no kogosha, ikigo nderabuzima cya Gahondogoro nacyo iyo cyakeneraga photocopy cyajyaga ahitwa i Murambi cyangwa ku bitaro bya Birambo biri kuri 40Km. Ubu byose byaraboroheye kuko hashize amezi hafi atatu amashanyarazi abasesekayeho.

Callixte Siborurema w’imyaka 24 yahise agura imashini yogosha ubu niwo murimo akora muri centre ya Gahunduguru. Ati “ubu nasezereye inzara ndi gukirigita ifaranga.”

Cyriaque Niyonsaba  Umunyamabanganshingwa bikorwa w’Umurenge wa Ruganda  ati “nawe wabyiboneye ko amashanyarazi yahinduye byinshi hano muri Ruganda  mbere abaturage ntibabonaga servise zihuse koko uwashakaga icyangombwa twarindaga kujya ‘kwemprima’ mu murenge wa Gashali cyangwa mu Birambo, abana ku mashuri bazajya babona uko basubiramo amasomo yabo nijoro mu gihe bigiraga kuri bougie, imirimo ishingiye kumashanyarazi yaratangiye, ibintu biri guhinduka…”

Ku biro by’Umurenge hari Televiziyo nini abaturage iyo bakikutse imirimo abahaturiye baza kureba amakuru, ndetse ngo mu mikino ya CHAN babaga ari benshi baje kureba iyi mikino, ibi ngo bikaba bibavana mu bwigunge bigatuma bafungukira kwiteza imbere.

Mu mezi atatu ashize babonye amashanyarazi ingo 100 zahise ziyakurura, ibigo bya leta nk’ikigo nderabuzima, SACCO n’ibiro by’umurenge byose bikorera mu murenge byahawe amashanyarazi

Kugeza ubu ariko abatuye uyu murenge baracyafite ikibazo cy’umuhanda mubi uhagera no kuba nta munara w’itumanaho uhari kuko kuhafatisha network/raison ari ikibazo.

Umurenge wa Ruganda uherereye mu majyepfo y'Akarere ka Karongi
Umurenge wa Ruganda uherereye mu majyepfo y’Akarere ka Karongi
Ingo 100 zimaze gufata ku mashanyarazi yageze iwabo
Ingo 100 zimaze gufata ku mashanyarazi yageze iwabo
Centre ya Gahondogoro niho umuriro wabanje, gusa kuhagera biracyari ikibazo kubera umuhanda
Centre ya Gahunduguru niho umuriro wabanje, gusa kuhagera biracyari ikibazo kubera umuhanda
Nibwo bwa mbere uyu murenge ugezemo amashanyarazi
Nibwo bwa mbere uyu murenge ugezemo amashanyarazi
Iyo bakeneraga serivisi zigombera amashanyarazi bajyaga i Gashali cyangwa mu Birambo
Iyo bakeneraga serivisi zigombera amashanyarazi bajyaga i Gashali cyangwa mu Birambo
K'Umurenge, Ku mashuri, kuri centre de Sante no kuri SACCO niho yabanje
K’Umurenge, Ku mashuri, kuri centre de Sante no kuri SACCO niho yabanje
Callixte Siborurema ubu ngo arakirigita ifaranga kubera amashanyarazi
Callixte Siborurema (uri kogosha) ubu ngo arakirigita ifaranga kubera amashanyarazi

Sylvain NGOBOKA
UM– USEK.RW/Karongi

7 Comments

  • Oh Rwanda urimo gutera imbere niyo mpamvu benshi bagufitiye ishyari. Aha hantu mpaheruka nfite imyaka itandatu , none nujuje 52, ndarebye ndumiwe pe!!!I gahondogoro nigeze kuhagera ndumwana ngiye gusura sogokuru , nahise mvuga ko ntazasubirayo kuhagera byararuhanyije. Mana ushimwe, burya dufite ubutegetsi naho abandi bakomeze bayahekenye.

  • murakoze kutugezaho iyinkuru ni byiza

  • Ariko Gahunduguru genda warakubiswe! Ko ubashije gutera n’iyo ntambwe nyuma yo gusiiga amarangi ku maduka,baretse guhindura izina ryawe bakugira Gahondogoro kweli? Congratulations to Cyriaque wabashije kubikurikirana ureke abatubeshyaga gusa. Muyobozi mwiza tukuri inyuma, keep it up we are proud to have you ku isonga ry’Abesamihigo. Naho ubundi tomorrow will be better,kuko Imana dusenga irakomeye. I have a dream to see you reached with a good road, tukareka kujya tubyuka saa cyenda z’ijoro tujya gutega imodoka mu Birambo dore ko moto n’uwiyemeje kuyishyura ako kayabo agera ku iteme umutima wenda ku muvamo kubera ibyondo, ibinogo, ibihuru n ‘ibidendezi by ‘amazi. Nyagasani utwumve.

  • Nshimiye cyane Umuseke wageze mu murenge wa Ruganda, ukadusakazaho amakuru y’aho hose, Gahunduguru [mukosore aho Umuseke wanditse Gahondogoro ni Gahunduguru], aho hose muri paruwase ya Biguhu, iyo bigere imbere gato barikugera kuri centre na paruwase gatolika ya Mukungu. Mbashimiye kungezaho amajuru y’aho mvuka nkayasoma ndi iyo giterwa inkingi, mu majyaruguru y’isi; ndetse n’amafoto meza agaragaza koko ko mwahageze atari ibikabyo!!
    Ikindi mukoze cyiza mukomojeho ni uko abaturage bo muri uwo murenge wa Ruganda kimwe n’indi mirenge myinshi begeranya yo muri Karongi ikurikira: Ruganda mwavuze, Mukungu, Gashari, Murambi, Murunda na Rugabono… yose ubu abaturage baho baheze mu bwigunge kuko batagira kivuganira; imihanda yarasibye, amateme yaracitse, ku buryo budasubirwaho kandi bimaze imyaka irenga icumi.
    Urugero: Umuhanda mukuru wabayeho kuva mu gihe cyo hambere: Nyanza-Mpanga-Gitwe-Buhanda-Kirinda-Birambo: uwo muhanda warasibye. Amateme yaracitse. Nyamara hari amateka akomeye agomba gutuma hitabwaho n’ubwo amwe adateye ishema: nko ku iteme rya Kirinda hafi y’ahari urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994. Ariko umuhanda waho waracitse ku buryo igihe cyo kwibuka biba ingorabahizi.
    Hari umuhanda Nyange-Munzanga-Biramb/cyangwa Kirinda ugendwa gusa na za Fuso z’amakara.
    Umuhanda Birambo-Gahunduguru- Kaduha [muri Nyamagabe] ugahinguka Nyamagabe. Uwo muhanda wari nyabagendwa. Nyamara iteme ku Ruzi rwa Mbirurume, ryahuzaga Umurenge wa Ruganda n’umurenge wa Mugano muri Nyamagabe ryaracice hashize imyaka itabarika. Uwo muhanda wari nyabagendwa ku buryo hari igihe amakuru yavugaga ko bateganya kuwunyuzamo Bus izajya ihuza Karongi na Nyamagabe, ariko ubu wabaya akari aha kajyaha.
    Hari umuhanda Ruganda-Kirinda unyuze ahitwa Nyabukono, uwo muhanda wo ntawamenya ko wigeze kubaho.
    Iyo ni imwe mu mihanda myinshi yari yaratumye abaturage b’iyo mirenge itanu muri Karongi n’indi myinshi muri Nyamagabe na Nyanza na Ruhango ndetse nibahuza na Ngororero na Muhanga, bashoboraga guhahirana. None yose yarasibye.
    Ikibazo umuntu yakwibaza: ubuyobozi bw’Akarere ka Karong bwaba buzi iby’iyo mihanda ko yasibamye, abaturage bakaba barasubiye urw’amaguru nko mu gihe cya Gikoloni??? Niba babizi bakora iki? Niba batabizi bayobora bate?

    Pasika nziza kuri mwese cyane Umuseke
    Bazumvaryari
    Ikibazo um

    Hari n’umuhanda Birambo-Gahunduguru-Mukungu

  • Big up ku museke Muri abambere Kabisa . byonyine Gusoma inkuru ya hariya hantu nokuhabona ku mafoto it’s a miracle. ubuyobozi bwiza,bubereye abaturage, bukorera abaturage. turishimye Ariko uwo Muriro ukomeze ugere nomukabuga Ka Biguhu. kugira ugerekubaturage benshi. umuhanda wo ni agatereranzamba. abantu bagenda ibirometero byinshi namagaru twarahacitse tutahanga kuberA imihanda. mukomeje gato Inzira gahunduguru -kiragA-mukungu Nikure Cyane kujyayo mumvura birarenze. but Byose bizaza. mwArakoze kdi mukomereze aho.

  • aha i Ruganda Sogokuruza yarahabaye, nuko mukomereze aho twubake urwatubyaye. ubundi twajyaga tujyayo tuvuye Musange ya Gikongoro, tukambuka umugezi witwa MBIRURUME, UBUNDI IYO WAMBUTSE MBIRURUME uvuye ku Gikwesheni uba ugeze ku Kibuye; nuko tukagendesha igitsi tukagerayo, icyo gihe aka ga center kali gatoya cyane kuko hali utubutike, abaho bajyaga kurangura haliya mu Birambo….. nuko nuko mukomereze aho twubake urwatubyaye.

  • mwo kagira URWATUBYAYE mwe ndifuza kuzabona amaso ku maso uyu wiyise DUKOMEZE BAZUMVALYALI, jyewe izina lyanjye nilyongilyo, nabaye haliya i Musange imyaka myinshi cyane, impamvu mwifuza nuko nabonye ahazi neza, naho nageze hose akaba yahavuzeho muli message ye, abishatse yampamagara kuli 0786979502, arakoze cyaneeeeeee!!!!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish