Digiqole ad

Umunyezamu w’Amavubi U20 Nzeyurwanda Jimmy yagiye muri Kiyovu sports

 Umunyezamu w’Amavubi U20 Nzeyurwanda Jimmy yagiye muri Kiyovu sports

Nzeyurwanda Jimmy Djihad yavuye mu Isonga FC ajya muri Kiyovu sports

Umutoza wa Kiyovu sports Kanamugire Aloys yavuze kenshi ko atishimira kuba afite umunyezamu umwe uri ku rwego rwiza. Byatumye asinyisha umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi U20 Nzeyirwanda Jimmy Djihad avuye mu Isonga FC.

Nzeyurwanda Jimmy Djihad yavuye mu Isonga FC ajya muri Kiyovu sports
Nzeyurwanda Jimmy Djihad yavuye mu Isonga FC ajya muri Kiyovu sports

Nyuma y’imyaka itatu yari amaze mu Isonga FC yagiyemo avuye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya FERWAFA, ubu Nzeyurwanda Jimmy Djihad w’imyaka 20 yasinye amasezerano y’amezi atandutu muri Kiyovu sports.

Uyu musore yari umunyezamu w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 yageze mu ijonjora rya kabiri mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika isezererwa na Misiri kuri penaliti.

Nzeyurwanda yabwiye Umuseke ko yishimiye iyi ntambwe ateye. Yagize ati: “Navuga ko natinze kuva mu Isonga kuko ni ikipe izamura abakiri bato. Kuko maze kuzamuka mu myaka no ku rwego rw’imikinire byari byiza ko nsohoka mu Isonga nkashaka ahandi. Abandi twakuranye bagiye mbere kuko igihe cyanjye cyari kitaragera.

Ubu nasinye amasezerano y’amezi atandatu muri Kiyovu sports kandi ashobora kongerwa. Ni ikipe ikomeye kandi mbona nshobora kubonamo umwanya wo kwigaragaza. Nishimiye gusinya amasezerano yanjye ya mbere nk’umunyamwuga”

Nzeyurwanda agiye muri Kiyovu sports asanga yo Bonheur Hategekimana bakuranye mu Isonga FC. Ubu bagiye guhanganira umwanya uhoraho.

Asanze Kiyovu sports ku mwanya wa 10 n’amanota 18 irushwa amanota 18 na Rayon sports iyoboye urutonde.

Uyu munyezamu asanzwe ari umwe mubo Amavubi U20 igenderaho
Uyu munyezamu asanzwe ari umwe mubo Amavubi U20 igenderaho

Roben NGABO

UM– USEKE

1 Comment

  • courage muvandi

Comments are closed.

en_USEnglish