Digiqole ad

Umunyarwandakazi – Indashyikirwa

 Umunyarwandakazi – Indashyikirwa

Menya birambuye ibyo aba bagezeho

  • NZAYISENGA SOPHIE

Nzayisenga  amaze kumenyakana cyane mu Rwanda, yatangiye kumvikana akiri umwangavu acuranga inanga, umurage wa se wari ubizwiho cyane nyakwigendera Kirusu Thomas.

Nzayisenga w’imyaka 33 yavukiye i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, ubu atuye i Kigali, ni umubyeyi w’abana babiri utunzweno gukirigita inanga aririmba umuco wacu.

Kubera umwuga we w’ingirakamaro ku muco w’igihugu ubu ni umwe mu bigisha muri Kigali Music School, yigisha gucuranga inanga.

Sophia akora ibitaramo ahantu hatandukanye acuranga yerekana umuco nyarwanda, ubu afite itsinda rivanga ingoma n’inanga ye ndetse na piano ya kizungu ngo bitange urusobe ndyoheramatwi.

Sophia aherutse kuzunguraka mu bihugu bitandukanye by’Uburayi na America ndetse na Misiri akirigita inanga avuga umuco wacu.

 

  • Mariya Yohani MUKANKURANGA

Ubutwari, urukundo, ubwiza bw’u Rwanda n’umuco nibyo yibandaho mu buhanzi bwe, Mariya Yohana ni umwe mu bagore bakoze urugamba rwo kubohora u Rwanda. Nyuma yabwo aracyakora ibikorwa by’ubutwari mu guteza imbere igihugu mu byo ashoboye no ku myaka ye.

Akundwa n’abanyarwanda benshi kubera indirimbo yitwa “Intsinzi” ikora ku mutima ya benshi mu gihe nyacyo. Nubwo agaragara nk’umubyeyi mukuru,  akunda kugaragara  mu bitaramo by’abakiri bato yaje kubatera inkunga no kubaba hafi.

Yabaye umwarimu i Rwamagana, Kibungo, i Rwamurunga muri Uganda  ndetse na Camp Kigali, yaje no kuba umwarimu mu gihe cy’imyaka 15 muri “One stop center” Kimisagara kugeza mu Kuboza 2012.

 

 

 

  • ZULFAT MUKARUBEGA

Zulfat Mukarubega ni Umunyarwandakazi wa mbere watangije ishuri rikuru ryigisha amasomo y’ubukerarugendo rizwi ku izina rya RTUC (Rwanda Tourism University College).

Mu mwaka wa 2011 Mukarubega yahawe igihembo nka rwiyemezamirimo wa mbere w’umugore w’umwaka kubera iki gikorwa cy’indashyikirwa cyo gutangiza iri shuri ritanga ubumenyi bufitiye igihugu akamaro.

Ku gishoro cy’amafaranga ibihumbi bitanu (5 000 frw); mu mwaka w’1979 nibwo Mukarubega Zulfat yatangiye gucuruza icyayi n’imigati n’utundi nk’utu.

Ntibyari byoroshye kuri we kuko nta gishoro gihambaye yari afite ariko agakorana ishyaka kubera intego yari afite yo kwiteza imbere.

Nyuma yo gukora ingendo nyinshi mu mahanga yatangajwe n’uburyo yabonaga abakora mu mahoteli yo muri ibi bihugu bakira ababagana.

Ibi byaje gutuma nawe aharanira kuzashinga ishuri mu Rwanda ryigisha ibijyanye n’ubukerarugendo maze mu mwaka wa 2000 atangira gutekereza uburyo iki gitekerezo cye cyazaba impamo.

Ntibyatinze mu mwaka wa 2006 atangiza ishuri rya RTUC ritanga amasomo y’ubukerarugendo n’amahoteli.

Iri shuri ubu rimaze gutanga ku isoko abanyeshuri barenge ibihumbi bitanu.

 

  • Rosette Rugamba

Rosette Rugamba yakoze muri RDB (ikigo k’igihugu gishinzwe iterambere)ari umuyobozi wungurije w’ubukerarugendo. Rosette Rugamba yashinze Songa Africa kompanyi y’itezimbere iby’ubukerarugendo,   yakoze muri kompani y’Abongereza British Airlines aho yari akuriye ibicuruzwa no kuyishakira amasoko(Sales and Marketting).

Yashishikarije abantu benshi kugira uruhare mu guteza imbere ubukerarugendo cyane cyane abikorera. Mu gihe yayoboraga ubukerarugendo mu kigo cy’igihugu cy’iterambere u Rwanda rwafashe umwanya wa mbere inshuro enye zose nk’igihugu cyahize ibindi mukumurika ubukerarugendo mu karere ka Afurika.

 

 

Janet Nkubana ni muntu ki?

Janet Nkubana ni rwiyemezamirimo washinze Gahaya Links afatanije na murumuna we, kompanyi ikora ibikorwa by’ubudozi bugendanye n’umuco wa kinyarwanda. (Uduseke, Inkangara, imiringa ya kinyarwanda, imitako,…)

Nkubana yakuriye mubuhungiro mugihugu cya Uganda ninaho yize amashuri ye, nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 kimwe nabandi banyarwanda babaga mumahanga nk’impunzi yatahutse murwamubyaye ababyeyi be bari bamaze imyaka irenga 30 bavuyemo. Nubwo byaribikomeye muribyo bihe dore ko abigereranya no munkambi nubundi babagamwo ahataba amazi, Ibiryo ndetse abaturage babaga mubukene badafite na kimwe cyabinjiriza amafaranga. ni umucuruzikazi ufite umutima wo gufasha no kuvugira abagore babayeho mubuzima bugoye kugirango abafashe kwizamura mu iterambere.

Kompanyi Gahaya Links yatangiye ifasha abagore bagera kuri 30 ibaha ubumenyi bwabafasha kwinjiza amafaranga yabatunga. Ubu ifasha abagore bo mucyaro bageze kubihumbi bine (4000) ibafasha kugeza ibihangano byabo kumasoko yo mubuyapani na leta zunze ubumwe z’amerika.  Afasha abagore mu gutunga ingo zabo kandi bakanigishwa ibijyanye  n’ubuzima, gucunga imitungo yabo, kurinda ihohotera no guharanira uburinganire. Kubera uwo muhate n’ishyaka ryo gukura abagore mubukene yahawe igihembo cy’ishimwe na “The Hunger Project” umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu ugamije kurandura inzara burundu mumibereho y’abantu kwisi.

Kubera gushyira umwete ku kazi akora, umurimo we waragutse ugera no hanze y’umugabane w’Afurika kuko ajya yitabira n’imurikagurisha ku mugabane w’Amerika.
kuri uyu mugabane yitabiriye US retail maze amurika ibiseke,  I Macy’s Lenox Square Mall yagaragaje ubuhanga akoresha mu kudoda.

Ubu hari abagore badoda ibiseke n’ibindi nkabyo basaga 4000 mu Rwanda kandi babayeho mu buzima buciriritse kuko nibura umwe akoresha mafaranga 700 ku munsi.

Nkubana afite abana batanu, mu gihe cy’akaruhuko akunda kumva indirimbo zaririmbiwe Imana, agasoma ibitabo ndetse no kuganiriza ishuti ze azisangiza ubumenyi butandukanye.

 

  • Isabelle KAMARIZA

 

Azwi nk’umugore ugira umutima ufasha kandi wita ku bantu nta vangura.

 

Ubwo yari avuye ku ishuri kwiga amategeko muri rimwe mu mashuri yo  mu Bubiligi atashye yabonye umugabo wicaye muri  gariyamoshi nawe yari arimo.

Uyu mugabo yari afite imisatsi yamubanye myinshi kubera ubukene kandi yanduye, bigaragara ko yari abayeho nabi.

 

Kamariza akebutse yabonye abagore b’abazungukazi bambaye  imyenda myiza igazweho, abagabo bafite amavarisi ahenze baviye mu ngendo z’ubucuruzi na za telefoni z’akaraboneka.

 

Aho yakebukaga hose yabonaga abantu babayeho neza, n’amazu y’imiturirwa mu mijyi yo mu Bubiligi.

 

Abanyeshuri biganaga bari bafite ibikapu biremereye birimo ibitabo naza   mudasobwa.

 

Yatangajwe no kubona abantu batita ku bandi, nk’aho bo atari  abantu.  Kamariza Isabelle yumvise agize impuhwe , isoni no kwiciraho urubanza. Yabaye nk’ukomeje nk’uko abandi bose babigenzaga ariko ageze imbere arahagarara yibaza impamvu.

 

Kuva uwo munsi uyu mugore yahise afata umwanzuro wo gutangiza gahunda yo kujya ategura ibyo kurya byo gushyira abatagira kivurira baba ku mihanda itandukanye yo mu mijyi y’Ububiligi.

 

Umwaka ushize ababyeyi ba Isabelle bamusabye gutaha akaza mu biruhuko ariko abanza gusa n’ubyanze ariko nyuma aza gutaha aza mu Rwanda.

Ubwo yari mu Kiliziya yahahuriye na Donatila Mukashakangabo uzwi ku izina rya Maman Zuzu, batangira gusenga bari kumwe. Nk’uko yari asanzwe abigenza yasenze asabira abashonje, abarwayi n’abatishoboye.

Isengesho rigenze hagati Mama ZuZu yahagaritse Isabelle aramubwira ati: “Ntukajye usengera abarwayi, abashonje hamwe n’bakene! Genda ubashake ubegere musengere hamwe.”

 

Mama ZuZu yahise afata  Isabelle  amujyana kuri CHUK.  Undi ahageze yitegereje abarwayi uko barwamye bataka kubera uburibwe, ariko ababazwa n’uko nta bushobozi yari afite ngo agire icyo abamarira.

 

Kamariza ati “Nabonye abana n’abagore baryamye hanze kandi bari bahamaze iminsi. Nibajije ukuntu nashoboraga gutaha nkajya kwiryamira iwanjye  mu gitondo nkabyuka njya kunywa icyayi cy’amafaranga 1 000 kandi hari abantu nk’aba babayeho nabi.”

 

Ubwo  yari afite imyaka 25 y’amavuko, uyu mugore yatangiye gukoresha amafaranga ye kugira ngo afashe abafite intege nke abahe ibyo kurya.

 

Isabelle Kamariza yagize ati: “ Natangiye kujya nsaba abagira neza kumfasha nanjye ngafasha. Najyaga kwa Mama nkamubwira nti Mama mpa amafaranga ibihumbi bitanu nkore iki n’iki… Mpa amata nkore iki n’iki…Ni uku natangiye.”

 

Iki gitekerezo cye yakigejeje kuri Rotary Club Rwanda  hanyuma iki kigo kimuha amafaranga  ibihumbi 160 bituma abasha kwishyurira ibitaro abarwayi benshi .

 

Kuva icyo gihe  Isabelle Kamariza ntaracika intege.

 

  • Solange UMUHIRE (Liza Kamikazi)

Liza Kamikazi amazina ye y’ubuhanzi, yitwa Umuhire Solange ni umuhanzi uririmba akandika ibitabo agakina za Filime. Mu bihangano bye akunda kugaruka cyane ku kamaro ko kwita ku batagira kivurira, byatumye atsindira ibihembo bitandukanye harimo icyo yahawe na UN Women Rwanda mu Gushyingo 2014 kubera ubukangurambaga yakoze ashishikariza abantu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abari n’abagore.

Muri Kamena 2014, Ikigo cy’itumanaho TIGO cyahembye Liza Kamikazi ufite ikigo cya Kaami Arts amafaranga 25 000 by’amadolari bahawe na Reach for Change.

Umuhire Solange ari mu itsinda ryanditse Filime yavugaga ku buzima bw’abagore bafashwe ku ngufu muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakabatera inda.

Kaami Arts yashinze ifite umushinga wo kwita no kuvana abana bo ku muhanda muri ubwo buzima. amaze kubikora ku barenga 100.

Yigisha abana kugira umuco wo guhanga udushya abinyujije mu kubigisha ubukorikori n’ubugeni muri Kaami Arts.

 

  • Louise MUSHIKIWABO

Mushikiwabo Louise yavutse muri Gicurasi, 22, 1961. Avukira ahitwa Jabana ubu ni muri Gasabo. Ni umunyapolitiki uvugira kenshi u Rwanda ashize amanga, ni umwe mu bagore bavuga rikijyana bazwi muri Africa.

Yize muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda akomereza no muri Kaminuza ya Deleware muri USA. Muri 2008 nibwo Mushikiwabo yagarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka 20 aba muri USA. Mbere y’uko agaruka mu Rwanda, Mushikiwabo yakoze muri Banki ny’Afurika itsura amajyambere(BAD).

 

Mushikiwabo azi indimi z’Igifaransa n’Icyongereza   kandi ibi bituma abasha kuvuganira inyungu z’u Rwanda aho agiye ku Isi hose nta mususu.

 

Mbere y’uko ashingwa Minisitiri y’ububanyi n’amahanga yabaye Minisitiri ushinzwe itangazamakuru.

 

Mu bintu byose bireba ububanyi n’amahanga bw’u Rwanda, avugana ishema, agahagarara ku nyungu z’u Rwanda uko byaba bimeze kose.

 

Ni umwe mu bagore b’intangarugero muri politiki mu Rwanda.

 

 

  • INGABIRE Marie Immaculée

Marie Immaculée INGABIRE yakoze imirimo itandukanye harimo itangazamakuru, kuvugira abari n’abategarugori ndetse no kuba umwe mu bagize civil society.

Ubu Ingabire ayobora umuryango Transparency International Rwanda afatwa nk’impirimbanyi (activist) iharanira ko akarengane na ruswa bicika mu Rwanda

 

  • Nyinawumuntu Grace

Nyinawumuntu Grace ubu  ni umutoza w’Ikipe y’igihugu y’abagore. Aka kazi Nyinawumuntu agafatanya no gutoza Ikipe ya AS Kigali y’abakobwa.

Ni urugero rwiza rw’umugore wubatse umaze kugera ku buzima bwishoboye abikesheje siporo y’umupira w’amaguru.

Yahawe gutoza Amavubi muri  Mutarama 2014 amaze kwemezwa na Rwemarika Felicité uhagarariye abagore mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa).

Nyinawumuntu Grace azwiho gutoza Ikipe y’abakobwa akabahuza bagahuza imbaraga n’ubushake bityo bakabasha  gutsinda.

 

3 Comments

  • Rosette Rugamba muziho ubwiza ariko ibikorwa bye mbona ari ibisanzwe nka bandi bose bita ku murimo bakora.

    Ariko nka MUSHIKIWABO LOUISE arakaze arwana urugamba rukaze u Rwanda rukabyungukira mo

  • Murakoze ku bw’igitekerezo cyiza mwashyizeho. ariko uburyo mwagishyize mu bikorwa ntabwo nemeranya na bwo: ni gute ugereranya umuririmbyi n’umunyapolitiki (urugero: Sophia na Louise)? ni gute ugereranya umucuruzi n’umukozi wagaragaje icyo ashoboye kuko yabonye aho akigaragariza (urugero: Zulfat na Rosette)?
    Niba hari n’uwatoye sinzi icyo yagendeyeho. Nimubashyire mu byiciro bifatika aho bafite icyo bahuriyeho, kuko ibi njye ndabifata nko kugereranya litiro na metero!
    Naho ubundi rwose, ni iby’igiciro kumenya indashyikirwa mu mu buzima bwa buri munsi.

  • louise mushikiwabo

Comments are closed.

en_USEnglish