Digiqole ad

Umunyarwandakazi ari ku mwanya wa 2 muri ‘Miss World Next Top Model 2017’

 Umunyarwandakazi ari ku mwanya wa 2 muri ‘Miss World Next Top Model 2017’

Tina ari kwitwara neza muri aya marushanwa agiyemo bwa mbere

Clementine Uwase uzwi ku izina rya Tina ni we munyarwanda rukumbi uri mu irushanwa mpuzamahanga ryo kumurika imideli ryiswe ‘Miss World Next Top Model 2017’, uyu munyarwandakazi ugiye muri aya marushanwa ku nshuro ya mbere, ari ku mwanya wa kabiri mu kiciro cya mbere cy’amatora ari gukorerwa kuri internet.

Tina ugiye muri Miss World Next Top Model bwa mbere ari kwitwara neza
Tina ugiye muri Miss World Next Top Model bwa mbere ari kwitwara neza

Ubu dushyizeho iyi nkuru, Uwase uri muri iri rushanwa ku nshuro ye ya mbere ari ku mwanya wa kabiri n’amajwi 621, akurikira UmunyaKyrgyzstan uri ku mwanya wa mbere n’amajwi 628.

Abakobwa uko ari 50  bari gutorwa mu buryo bwa Online, aya matora yatangiye kuri uyu wa mbere tariki 10 Nyakanga 2017 bikaba byitezwe ko azasozwa tariki ya 6 Kanama 2017.

Ubutumire bwahawe uyu mukobwa ukiri mu Rwanda, bugaragaza ko ku wa  14 Nyakanga abahatana bose uko ari 50 bazajya mu kiciro cya kabiri cy’iri rushanwa cyo kwigaragaza, kizabera i Beirut muri Lebanon.

Uwase avuga ko ibyangombwa byoze yamaze kubibona, gusa akavuga ko azerekeza i Beirut ku cyumweru tariki ya 16 Nyakanga nyuma y’iminsi ibiri abandi batangiye kwigaragaza.

Ati Ku bw’impamvu zitandukanye nzahaguruka inaha  ku cyumweru nyuma y’iminsi ibiri amarushanwa atangiye, namaze kumenyesha abayobozi b’irushanwa bazi neza umunsi nzagererayo.”

Umwaka ushize wa 2016 ubwo iri rushanwa ryabaga ryegukanywe n’uwitwa Verjiniq Jomes wo muri Malta, icyo gihe yari yakurikiwe n’umukobwa wo muri Morocco witwa Sara Ichara.

Uwase amaze imyaka ine amurika imideri, yitabiriye ibikorwa bitandukanye bishingiye ku mwuga akora, birimo Rwanda Super Model mu 2015 , Red Carpet Fashion Awards mu 2016 aho yatsindiye igihembo cya ‘ Best Female Popular Model’.

Yanamuritse imideri muri ‘Kigali Fashion Week 2017’ iheruka , Top model Africa 2016 muri Zimbabwe icyo gihe yabaye igisonga cya mbere cya Top Spokes Model (uzi kuraata imideli ye imbere y’imbaga).

Umunyarwandakazi ari ku mwanya wa kabiri
Umunyarwandakazi ari ku mwanya wa kabiri

http://pageantvote.co/pageants/122/contestants/595

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • beyrout ni muri liban

Comments are closed.

en_USEnglish