Digiqole ad

Umunyarwandakazi yatanze ubuhamya mu kwibuka Jenoside ku bayahudi

Sophie Musereka umunyarwandakazi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yatanze ubuhamya kuri uyu munsi mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abayahudi. Kuri uyu munsi kandi umukambwe wayirokotse witwa Freddie Knoller  nawe yavuze akaga bahuye nako.     

Sophie Musabe Masereka.
Sophie Musabe Masereka.

Umunyarwandakazi Sophie Musabe Masereka yavuze ko yanyuze mu bibazo bikomeye igihe yihishaga abacanyi. Avuga ko ibi bibazo byatumye yumva azinutswe ubuzima.

Yagize ati “ Kuva Data bamwica bakamwicana na basaza banjye babiri na mubyara wanjye umwe, numvise ntazashaka umugabo ndetse ntashaka no kubyara nyuma y’uko mbonye umuryango wanjye wose ushize.”

Yabwiye abari aho ko mbere ya 1994 ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi bwakorwaga bucece ariko ko muri 1994 byabaye ku mugaragaro.

Aho yari yihishe yabonye murumuna we bamurasa. Masereka avuga ko mu gihuru yarumwe n’inzoka ku kaguru ariko yanga gutaka kugira ngo abicanyi batamwumva.

Nyuma yaje kurwara Malariya ariko kubw’amahirwe ntiyamuhitana.

Masereka avuga ko abicanyi baje gufata Abatutsi benshi babashyira ku murongo hafi y’icyobo ngo babarase umwe ku wundi. Muri bo harimo undi musaza we wamubonye arimo aza abasanga akamusaba ko yahunga .

Musaza we yaramubwiye ati “ Igireyo genda sinshaka ko dupfana” . Undi yarahunze bituma ubuzima bwe burokoka.

Sophie Musabe yashoje avuga ko igihe cyose yibutse abe amarira amubunga mu maso.

Ati “ Iyo ndi muri Bus hari ubwo nibuka amazina yabo amarira akazenga mu maso. Sinshobora kubibagirwa na rimwe.”

Umugabo witwa Sokphal Din warokotse Jenoside yo muri Cambodge yakozwe n’abitwa Khmer Rouge yavuze ko yabonye umuryango we wose bawujyana mu mirima yari yarateguwe mbere. Abajyanywe muri iyi mirima bose bicishijwe inzara n’inyota ndetse n’imbeho.

Mu gihe kingana n’umwaka, umukuru waba Khmer Rouge, Pol Pot yishe abantu miliyoni imwe n’ibihumbi magana arindwi.

Sokphal ati “ Uyu mwaka iwacu tuwita Year Zero (umwaka udafite akamaro.) Twifuzaga no kubona ikiyiko kimwe cy’umuceri ariko bikanga. Nyogokuru wanjye yanguye mu ntoki yishwe n’inzara.

Iyo yabonaga hari umwe mube upfuye yamusezeragaho amubwira ko ‘agize amahirwe akigendera, ko hababaje bo bakiriho.’

Yaje kurokoka muri 1979 ubwo ingabo za Viyetinamu zabohozaga Cambodge.

Freddie Knoller
Freddie Knoller

Umuyahudi, Freddie Knoller avuga ko yahuye n’akaga gakomeye ubwo yajyanwaga mu nkambi ya Auschwitz mu gihugu cya Pologne  aho Abanazi bakoranyirizaga Abayahudi mbere yo kubica.

“Twari muri Gariyamoshi irimo Abayahudi 100 bagerekeranye umwe hejuru y’undi. Twafashe abana, abageze mu za bukuru hamwe n’abagore bagenda batwicayeho abandi begamye ku nkuta za Gariyamoshi.”

Nubwo bwose  ubu buryo bwagize akamaro ntibwabujie ko twagezeyo hari bamwe batabye Imana.

Bagezeyo babahaye imyenda isa yo kwambara ifite nomero ziranga buri wese. We akaba yari afite No 157108 iri ku kaboko k’ishati ye .

Uyu mugabo yagize ati “Nabonye ababyeyi bamwe bajyanwa mu byumba babicisha imyuka ihumanya barangije barabatwika.”

Icyo aba bantu bose bahuriyeho ni icyizere cy’ubuzima bifitemo nyuma y’ibyababayeho.

Ubu Knoller  ufite imyaka 92 ajya kenshi gusura ibigo by’amashuri gusobanurira urubyiruko uko Jenoside yakorewe Abayahudi yagenze n’uko barwanya icyatuma yongera kuba.

Din na Masereka bo bakora mu kigo cyitwa Holocaust Memorial Day Trust gishinzwe ubuvugizi kugira ngo hatazongera kubaho Jenoside ahandi ku Isi.

Din ari kwandika igitabo ku byamubayeho naho Masereka we yubatse urugo n’abana batatu. Avuga ko atashoboye gukurikiza ibyo yari yariyemeje mu mu myaka makumyabiri ishize.

Masereka yashoje abaza ati “ Ninde muntu wumva ko afite uburenganzira bwo kwambura abandi ubuzima?”

Reba Video nto yerekana incamake kuri Jenoside yakorewe Abayahudi n’iyakorewe Abatutsi:

NIZEYIMANA Jean Pierre
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ninzira ndende, numusaraba uwawunyuzemo atakwifuza kubona hari undi uwikorere yewe niyo yaba ari umwanzi, tuzahora tubibuka iteka ryose, kandi nigihe cyacu nkabanyarwanda tugahuguruka tukabaho kandi neza , twagize amahirwe tubona ubuyobozi butunogeye bwumva ugushaka kwa buri munyarwanda aho ava akagera. uyu mumama ndamushimiye kuba yarabashira nabo bavandimwe nabo banyuze mumakuba nkariya. nigihe cyo gufatana mumugongo duharanira kubaho neza

  • uwo mukobwa nakomeze kwihangana ariko ahumure u Rwanda ntiruzasubira inyuma ukundi amateka mabi igihugu cyacu cyaciyemo niyo akwiye kuduha imbaraga zidufasha gukomeza gutera imbere cyane cyane ko dufite ubuyobozi butwitaho.

  • Imana ijye ikomeza AbanyaRda (kazi) bose banyuze mu nzira y’umusaraba u Rda rwanyuzemo Imana ikaba yarabarokoye maze bose bajye bizera Ko Kurokoka iyo nzira y’umusaraba ari ikimenyetso cyo kubaho.

    Mana jya uduha ubwenge nyakuri bwo kubaka u Rda rutazongera kugwa mu icuraburindi na rimwe.

  • reka ubwo yavuye mu menyo ya rubamba akomeze agaragaraize isi yose akaga yahuye nako maze jenoside nk’iyabaye ntizongere kuba handi ku isi

  • Imana irahari humuran kandi ntacyo ukibaye ubu wasubiye ibuntu..be strong

Comments are closed.

en_USEnglish