Digiqole ad

Umunyarwanda Atuheire Kipson yitwa UMWAMI W’IBITEGO muri Cambodge

 Umunyarwanda Atuheire Kipson yitwa UMWAMI W’IBITEGO muri Cambodge

Yatsinze ibitego bine mu mukino umwe

Rutahizamu wakiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Atuheire Kipson akomeje kwitwara neza muri shampiyona ya Cambodge. Yatsinze ibitego bine mu mukino wa mbere mu ikipe ye nshya. Byatumye itangazamakuru muri iki gihugu rimwita Umwami‘ibitego.

Yatsinze ibitego bine mu mukino umwe
Yatsinze ibitego bine mu mukino umwe

Kipson Atuheire yavuye mu Rwanda muri 2015 ajya muri Preah Khan Reach Rieng FC (bita FC Svay) ikipe yo mu kiciro cya mbere muri shampiyona ya Cambodge.

Umwaka ushize w’imikino yabaye rutahizamu wa kabiri watsinze ibitego byinshi muri iyi shampiyona, 12 mu mikino 18 gusa. Byahesheje iyi kipe ye idafite izinda rikomeye muri iki gihugu  kurangiriza ku mwanya wa kane n’amanota 31.

Nyuma yo gukinira FC Svay Rieng imyaka ibiri, Atuheire yaguzwe na Naga World yabaye iya gatatu umwaka ushize w’imikino. Mu mukino wa mbere wa shampiyona mu ikipe ye nshya yatsinze Electricite du Cambodge (EDC FC) ibitego 4-1.

Ibitego bine byose byatsinzwe n’uyu musore w’imyaka 22. Byatumye ikinyamakuru cyandika imikino ‘Khmertimeskh Times’ cyo muri Cambodge cyimwita Umwami w’ibitego.

Kipson Atuheire yabwiye Umuseke uko abayeho muri iki gihugu cyo muri Aziya. Ati: “Nishimiye cyane ubuzima bwanjye hano. Abantu ba hano bakunda umupira. Hari amafaranga amakipe yaho ahemba neza. Abakinnyi bakomeye bavuka muri Cambodge bahembwa nka 3000$, abanyamahanga bo barayarenza. Ni isoko ryagutse kuko hano hakina abakinnyi benshi bo muri Afurika y’Uburengerazuba. Bagenzi banjye bakina mu Rwanda bashatse batinyuka bakaza tugakora akazi kuko urwego rw’umupira hano ruri kwiyubaka.”

Uyu musore yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda nka APR FC, Police FC, Musanze FC n’Amavubi yakomeje avuga ko abakinnyi bo mu Rwanda atari abaswa, gusa ngo ntibemera gukorana n’aba-Agent bajyana abakinnyi hanze.

Naga World FC Kipson yasinyiye iba mu mujyi wa Phnom. Ikinira kuri Phnom Penh National Olympic stadium yakira abantu ibihumbi 17.

Yafashije Rieng Svay FC umwaka ushize ihita imugurisha
Yafashije Rieng Svay FC umwaka ushize ihita imugurisha
Kipson yitwa Umwami w'ibitego mu ikipe ye nshya
Kipson yitwa Umwami w’ibitego mu ikipe ye nshya, aha yarishyushyaga mbere y’umukino
Phnom Penh National Olympic stadium niho ikipe ye yakirira
Phnom Penh National Olympic stadium niho ikipe ye yakirira

Roben NGABO

UM– USEKE

4 Comments

  • Ikimbabaza ni ukuntu bamwise umunyamahanga kdi ari umunyarwanda wuzuye

  • Aya mazina ye ndabona atari Amanyarwanda. Ku bw’iyo mpamvu naho yakina muri Barcelona ntabwo azahamagarwa mu Mavubi kubera ya ngengabitekerezo yo kwita abantu Abanyamahanga kandi ari Abanyarwanda.

  • bazabitsinda no muri club ye yabuze ibitego ngo azabona ibyo mu mavubi mbona ibi byo kuvuga abanyamahanga Atari byo mureke nkaba bana bacu babanyarwanda badukinire twongere tujye ku ruhando rwamahanga dutsinda buri kipe duhuye nayo maze football ishimishe abanyarwanda twongere tujye mu bihe byiza nkibyo ba gatete na karekezi Olivier baduhaye mu gihe cyabo

    murakoze

    karyango canisius

  • bazabitsinda no muri club ye yabuze ibitego ngo azabona ibyo mu mavubi mbona ibi byo kuvuga abanyamahanga Atari byo mureke nkaba bana bacu babanyarwanda badukinire twongere tujye ku ruhando rwamahanga dutsinda buri kipe duhuye nayo maze football ishimishe abanyarwanda twongere tujye mu bihe byiza nkibyo ba gatete na karekezi Olivier baduhaye mu gihe cyabo

    murakoze

    karyango canisius

Comments are closed.

en_USEnglish