Dorothy Paravaz wa Aljazeela yarekuwe
Umunyamakuru wa Aljazeera Dorothy paravaz yarekuwe mugihe yari amaze iminsi cumi n’umunani yaraburiwe irengero ubwo yageraga I damasiko muri siriya gutara amakuru ku myigaragambyo imaze iminsi ihabera.
photo:Dorothy Paravaz umunyamakuru wa Aljazeela warekuwe nyuma yigihe yaraburiwe irengero
Kuri uyu wagatatu mugitondo nibwo Aljazeera yemeje ko uyu munyamakuru yarekuwe kandi akaba ari muzima ntakibazo, umu fiancé we akaba ari mubamusanganiye kuko yari yagiye muri quatar aho uyu paravaz yari ari.
Paravaz yari yavuye I Doha muri quatar yerekeza muri siriya ku italiki 29 mata noneho azakubirirwa irengero ari umuryango we ndetse numukoresha we ntibongera kugira nakanunu kaho yaba ari uyu munyamakuru wimyaka 39 akaba yaraburiwe irengero akimara gufata indenge ava quatar yerekeza I damasiko.
Paravaz akaba ari umwene guhugu wi bihugu bigera kuri bitatu ni umunyamerika umunyakanada akaba nuwo muri irani bikaba byaragaragaraga kumbuga za internet nyinshi ko arimo gushakishwa
photo: Parava Yashakishwaga cyane kumbuga zitandukanye za internet aha ni kuri facebook
Nkaho kuri Aljazeera hagaraga amagambo nifoto bamutabariza ahandi ni nko kuri facebook ndetse na twitter hari hafunguwe page yitwa free Dorothy paravaz kugirango abantu bakomeze bakurikiranire hamwe amakuru yuyu munyamakuru
Twababwirako uyu munyamakuru ari inararibonye mumwuga wi tangazamakuru kuberako afite impamyabumenyi ihanitse yaboneye muri University of British Columbia hamwe nindi yikirenga masters degree in Arizona akaba yarakoze namahugurwa nka Harvard ndestse na Cambridge.
2 Comments
Imana ishimwe koyarekuwe kuberako abarabu nabanyamakuru bakozaho
kirazira kuvogera igihugu!none uyu munyamakuru winjiye mugihugu cyabandi nta visa afite ubwo kuki we yahungabanyije uburenganzira bw’abandi!
Comments are closed.