Digiqole ad

Umunya Sudani y’Epfo umaze igihe mu Rwanda ashima uko uburenganzira bw’abana bwitabwaho

 Umunya Sudani y’Epfo umaze igihe mu Rwanda ashima uko uburenganzira bw’abana bwitabwaho

Elizabeth Diing Lval Munyang wo muri Sudani y’Epfo wiga mu Rwanda

Ni umukobwa ukomoka muri Sudani y’Epfo witwa Elizabeth Diing Lval Munyang wiga mu Rwanda, ashima uburyo imiryango yita ku burenganzira bwa muntu n’ubw’abana ikora mu Rwanda.

Elizabeth Diing Lval Munyang wo muri Sudani y’Epfo wiga mu Rwanda

Yabwiye Umuseke ko akurikije ibyo yigiye mu mahugurwa y’iminsi ine yateguwe n’ihuriro ry’imiryango ihanira uburenganzira bwa muntu CLADHO, asanga igihugu hari ibyo cyanoza kugira ngo abana babeho biga, bafite ibyo kurya bihagije kandi batari impunzi.

Elizabeth Diing yavuze ko kimwe mu byo yigiye mu mahugurwa ari uko imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu igomba gukorana na Leta hagamijwe kureba uko za politiki zirengera abana zashyirwa mu bikorwa mu buryo butanga umusaruro kurushaho.

Ngo yatangajwe no kumenya ko Sudani y’Epfo na yo yashyize umukono ku masezerano mpuzamahanga yita ku burenganzira bw’umwana ariko ngo iyo urebye uburyo ashyirwa mu bikorwa, iwabo asanga hari byinshi bitubahirizwa.

Uyu mukobwa anenga ko kugeza ubu iwabo hari abana batabona uburenganzira bwo kwiga, n’ubundi bwose bagenwa n’amategeko kandi igihugu cyabo cyarasinye ariya masezerano.

Muri iki gihe ari mu Rwanda aho yaje kwiga, Elizabeth Diing Lval Munyang acumbikiwe n’umwe mu Banyarwandakazi ashimira umutima mwiza.

Delphine Umutoni Bashonga wavuze mu izina ry’abitabiriye amahugurwa yashimye ko bungutse ubumenyi bwo kunoza ibyo biga ariko asaba ko bafashwa kujya bagera ku bana bo mu cyaro kugira ngo na bo ibibazo byabo birusheho kumenyekana.

Kugira ngo ibi bigerweho ngo bisaba ko haboneka ubushobozi bwisumbuyeho haba mu mafaranga no mu bumenyi kuko ibibazo by’abana bo mu cyaro byihariye.

Amahugurwa yaberega i Kigali yahuje abahagarariye imiryango itandukanye iharanira uburenganzira bwa muntu n’ubw’abana.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish