Digiqole ad

Umuntu wa mbere yari afite 5m z’uburebure. Hashize imyaka miliyoni 2.8

 Umuntu wa mbere yari afite 5m z’uburebure. Hashize imyaka miliyoni 2.8

Homo erectus, Homo Sapiens na Homo Naledi bivugwa ko asa cyane na Homo Sapiens ariko bagatandukanira ku gikanka

Mu cyumweru gishize muri Africa y’epfo havumbuye amagufwa y’ibisabantu abahanaga bise Homo Naledi. Nyuma yo gupima intimatima y’uturemangingo fatizo y’amagufwa basanze ariya magufwa amaze imyaka miliyoni ebyiri n’imyaka 800.

Homo erectus, Homo Sapiens na Homo Naledi bivugwa ko asa cyane na Homo Sapiens ariko bagatandukanira ku gikanka
Homo erectus, Homo Sapiens na Homo Naledi bivugwa ko asa cyane na Homo Sapiens ariko bagatandukanira ku gikanka

Bemeza ko inyoko muntu ikomoka kuri iki gisabantu nabo bafite imyaka yenda kungana cyane niya Homo Naledi.

Abashakashatsi bemeza ko amagufwa ya biriya bisabantu amaze imyaka iri hagati y’ibihumbi 20 na miliyoni 2,8 kandi ngo basanze nta kibazo yagize kuburyo bemeza ko bashobora kuba barishwe n’inzara kubera kubura ibikoko byo guhiga ubwo bimwe mubyo bahigaga byari byarimo biracika ku Isi.

Amagufwa yavumbuwe mu gace bivugwa ko ubu kashyizwe mubigize ‘umurage w’Isi’ (Humankind World Heritage Site) kakaba kari kihishe cyane kuburyo kuhagera bisaba kurira cyane ukarenga ubuvumo bwinshi.

Professor Chris Stringer wo mu Kigo kiga ukuntu abantu ba kera babayeho n’uko bagiye bakura mu mitwe yabo mu kigo Natural History Museum muri London yagize ati: “Ubu twibaza ukuntu amagufwa y’amaguru afite metero zigera kuri eshanu yarundanyijwe mu buvumo kandi ku murongo.”

Igishishikaje abahanga muri iki gihe ni ukwiga ukuntu igikanka cya Homo Naledi ari kinini ariko ubwonko bukaba ari buto mu gihe amaguru ari maremare n’igihimba kikaba kigari cyane.

Uko bimeze kose, abahanga basanga ibi byerekana ko mu bisekuruza by’umuntu hari byinshi byo kwigwa abantu bakamenya ko atari bo bonyine basa cyangwa bateye kuriya mu Isi.

Bemeza kandi ko ubwonko bwa Home Naledi bwari bumeze nk’ubwa australopithecines.
Bavuga kandi ko ubushakashatsi kuri Homo Naledi buzafasha mu kumenya uko australopithecines yageze kuri bantu.

Bivugwa ko Australopithecines yabaye ho nyuma y’imyaka miliyoni enye kandi ngo yari ifite ubwonko bungana n’ubw’ingagi.

Bavuga ko ubusanzwe za Australopithecines zihagarariwe na Lucy umugore wavumbuwe muro Ethiopia muri 1974.
Nyuma ya Lucy habonetse undi bise umuntu nyawe ariwe Homo erectus

Abahanga bemeza ko biabafata imyaka myinshi kugira ngo bamenye neza neza uwo Homo Naledi.

Biteganyijwe ko amagufwa yose ya Homo Naledi azashyirwa ahagaragara kuri 25 Nzeri mu NZu ndangamurage kugira ngo abahanga batangire bayige neza bamenye mu by’ukuri uwo yariwe.

Ibi ni ibice bigize igikanka cye. Kivangavanze ibice ubusanzwe biranga Australopithecus na Homo Sapiens
Ibi ni ibice bigize igikanka cye. Kivangavanze ibice ubusanzwe biranga Australopithecus na Homo Sapiens
Biratangaje kubona Homo Naledi yari afite metero eshanu z'uburebure n'ubwonko bungana n'urubuto rwa Orange
Biratangaje kubona Homo Naledi yari afite metero eshanu z’uburebure n’ubwonko bungana n’urubuto rwa Orange
Amagufwa agize urwungano rw'amagufwa y'ibisabantu n'abantu
Amagufwa agize urwungano rw’amagufwa y’ibisabantu n’abantu

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • n’ukuvuga rero ko uyu wanditse ibi yemeranya na bariya bahanga bajya batubeshya rimwe na rimwe tukemera ngo gusa n’uko ari abazungu, nawe yemera ko twakomotse ku nguge (ibisabantu nkuko ubyivugira?!) ntimukemere ibyo bavuga byose kuko abo nibo bari kuvuga ko hari abantu baremwe bagomba gushakana bahuje ibitsina ngo biri muri nature y’umuntu< ese uzabyemera ngo n'uko ari abahanga! shame

  • simetero ahubwo ni 5Ft bihwanye na metero hafi 1,5.

  • ESE ni metero 5 cyangwa ni 5 feet? muturebere neza.

  • Ubumenyi bwa gihanga ni ubumenyi (science is science) uwabugaragaza wese, yaba umutinganyi cyangwa umukirisitu ntanga rugero, yaba umuzungu cyangwa umwirabura: ubumenyi bushingiye kuri science kubushidikanyaho byaba ari ukwirengagiza ukuri. Hari abemeza ko umuntu uko tumubona ubu ari ko yaremwe. Ariko science itugaragariza ko atariko yaremwe. Kuba umuntu yaragiye ahinduka uko ibihe byagiye biha ibindi, ntibivuguruza ko uwo muntu yaremwe n’imana. Kuba umuntu yarabanje kuba igisamuntu, (ni igsamuntu kuri twe tubibona ubu) nyuma akaza kuba umuntu w’ubu ndabibonamo umugambi w’Imana. Ni nk’uko umuntu avuka ari uruhinja nyuma agakura, akaba umuntu mukuru. Ntawavuga ko uruhinja atari umuntu.

Comments are closed.

en_USEnglish