Digiqole ad

Umunsi wa Mashami muri Kaminuza i Butare

Icyumweru cya nyuma y’igisibo  cyibanziriza pasika cyitwa icyumweru cya mashami, mu rwego rwo kwibuka Yezu igihe yinjiraga i Yeruzaremu akakirwa n’imbaga y’abayahudi bari baje kwizihiza Pasika ya bo aho bibukaga ivanwa rya bo mu misiri.

Ni muri urwo rwego kuri uyu munsi kuri Paruwasi  Mutagatifu Dominiko yo muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda, abakristu bayo kuri icyi cyumweru  na bo bijihije uwo  munsi.

Abakristu baganiruye n’Umuseke. Com bavugako uyu munsi bawubaha kuko ariyo ntangiro y’icyumweru gitagatifu muri Kiliziya Gatorika aho baba bibuka ububabare bwa Nyagasani Yezu. Sibomana Emmanuel umukristu muri Paruwasi  ya Kaminuza  mutagatifu Dominiko avugako nubwo aza mu misa buri gihe iki cyumweru cyo acyubaha cyane. Agira ati : « uyu mnsi niyo ntangiriro y’icyumweru twibukaho ugucungurwa kwacu, ubwo Yezu yitangaga kubera urukundo akunda abantu. Yemeye kuza ku isi kutwitangira kandi we ari intungane, niyo mpamvu mu gihe cyo kumwibuka tugomba kubizirikana n’umutima wacu wose cyane cyane duhereye kuri iki cyumweru cya mashami. »

 

Uretse Sibomana wemezako iki cyumweru cyimufitiye akamaro, bamwe  na bamwe mu bakristu baganiriye n’umuseke na bo ni kobabibona kuko bavugako iki cyumweru aribwo bitagatifuza kurusha uko bari basanzwe babikora. Ineza Claire na we wari waje mu misa kuri uyu munsi avugako iyo iki cyumweru yitangiye hari byinshi we yareka aho kugirango acikwe n’umuhango mutagagatifu, urugero nka misa yo muri iki cyumweru. Agira ti : «  Mba numva ntuje muri iki cyumweru kuko nicara ngatekereza ku iyobera ry’ugucungurwa kwacu. Iki cyumweru gituma nibaza cyane ukuntu umwana w’imana utaragiraga icyaha yemeye kuza kuducungura bityo bikantera kumva iki cyumweru ngomba nanjye kugira ibyo nigomwa. »

Kuri iki cyumweru abakristu cyane abagatorika, bibuka uwo munsi aho bitwaza amashami y’ibiti birimo,, imikindo, ingazi,ibyo bigaterwa n’agace runaka. Iyo ayo mashami amaze guhabwa umugisha( aho padiri ayanyanyagizaho amazi) abakristu bayatwara mu ntoki binjira muri Kiliziya, ibyo bikavugako bari kwinjira muri Pasika, aho bibuka igihe Yezu yagendaga i Yeruzaremu batambika imyenda n’amashami mu nzira ngo abinyureho igihe yari atwawe n’indigobe.

Mucyumweru kibanziriza umunsi mukuru wa Pasika ni umunsi w’amashami.  Ubwo abayahudi  bari baje muri pasika ya bo(bibuka ukuva kwa bo mu Misiri) i Yeruzaremu bamenyako Yezu aje i mu mugi wa bo, bafata amashami y’ingazi basohoka mu mugi bamusanganira batera hejuru bati : « Hosanna ! hasingizwe uje mu izina rya Nyagasani. » (Yohani 12, 12-13).

Umuco wo kwizihiza uyu munsi muri kiliziya Gatorika watangiye mu mpera z’ikinyejana cya kane nyuma ya Yezu, usakara mu Burayi bwose mu kinyejana cya munani. Ubu ukaba wizihizwa henshi ku isi cyane  cyane ahabarizwa abakristu bo mu idini y’abagatorika b’i Roma.

Munyampundu Janvier
Umuseke.com

2 Comments

  • Muri kudukumbuza i Ruhande n’ubuzima bwaho. Imana ibakomeze igihe cyose.

  • nkiri umwana batwigishije ko kuri mashami abayahudi bashashe ibishura byabo hasi maze Yezu abinyuraho ari ku ndogobe…kuri jye mashami inyibutsa iyo shosho nahawe ndi umwana. Igisobanuro cyayo kuri jye kirenze imyumvire ya muntu!

Comments are closed.

en_USEnglish