Digiqole ad

Umukino wa ManU-Man City uzahenda Polisi

Umukino wa kimwe cya kabiri w’igikombe cy’ishyirahamwe ry’umupira wamaguru m’Ubwongereza( FA Cup) uzahuza amakipe makeba akomeye yo mujyi wa Manchester ariyo United na City, umukino uzabera ku kibuga cya Wembley kiri i London, uzaba ari umukino wa mbere uzatwara amafaranga menshi ku nzego zishinzwe umutekano mu bwongereza nkumukino uzahuza amakipe yombi abarizwa mu Bwongereza.

Uyu mukino uteganyijwe muri weekend y’amatariki 16 na 17 Mata 2011, amakipe yombi azaba afite abafana 35,000 kuri buri ikipe, benshi bazaba baturutse mu mugi wa Manchester.

Nkuko bitangazwa n’igipolisi cy’umujyi wa London, New Scotland Yard, uyu mukino nuba ku cyumweru(17 Mata) ibibazo bizarushaho kuba ingorabahizi mugihe Man City ibonye itike yo kugera muri kimwe cya kane (¼ ) cya Europa League uzaba wabye ku wa kane. Indi mpamvu nuko uyu mukino ushobora kuzahura n’undi mukino wa shamiyona ukomeye hagati ya Arsenal na Liverpool ndetse hakiyongeraho n’amarushanwa akomeye yo kwirukanka yo m’umujyi wa London bita London Marathon.

Umuplisi umwe wa New Scotland Yard agira ati:”Nkanjye umupolisi mbona iki gikorwa kizatubera ingorabahizi ndetse kikanatawara ama miliyoni y’ama pound(amafaranga akoreshwa mu gihugu cy’Ubwongereza).

Umutekano ukazakorwa n’igolisi cy’umujyi wa London (New Scotland Yard) uzaba watewe ingabo mu bitugu n’igipolisi cy’umujyi wa Manchester (Greater Manchester Police) ndetse haziyongeraho na polisi yo mu muhanda(British Transport Police). Ibi byose bikazaba kugira ngo hirindwe umutekano muke ushobora gutezwa n’abafana baya makipe azirana cyane maturanyi.

Umuseke.com
Eddy Sabiti

 

 

 

 

en_USEnglish