Digiqole ad

Umukino wa gombaga guhuza Amavubi U20 na Sudan y'Epfo ushobora kutaba

N’ubwo umutoza w’amakipe y’igihugu y’abakiribato Richard Tardy yamaze guhamagara ikipe y’abatarengeje imyaka 20 (U20) mu rwego rwo kwitegura umukino w’amajonjora wo gushaka itike y’imikino yanyuma y’igikombe cya Afurika uteganyijwe hagati ya tariki ya 4-6 Mata 2014, FERWAFA iratangaza ko uyu mukino ushobora no kutaba.

Amavubi U20.
Amavubi U20.

Amakuru ava mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ aravuga ko hari igihe uyu mukino utaba bitewe n’uko Sudani y’Epfo ishobora kuba irigusaba kudakina uyu mukino ahanini bitewe n’ikibazo cy’amikoro.

Mwanafunzi Albert, umuvugizi wa FERWAFA wungirije, akaba ari nawe ushinzwe amarushanwa yadutangarije ko amakuru yo gusubika umukino ariyo ariko batarandikirwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cya Sudani y’Epfo byemewe n’amategeko ko uyu mukino batazawukina.

Yagize ati “Bitewe n’amikoro y’ibihugu bimwe na bimwe, hari ibisaba ko byagabanyirizwa amakipe y’igihugu yo koherezwa mu marushanwa, ni muri urwo rwego rero na Sudani y’Epfo ishobora kudakina uyu mukino,gusa nta baruwa ibyemeza yemewe turabona.”

Kuba nta baruwa FERWAFA yari yabona iyimenyesha ko uyu mukino utakibaye, ngo niyo mpamvu bahisemo kuwitegura nk’uko bisanzwe.

Ni muri urwo rwego umutoza Richard Tardy yahamagaye abakinnyi 22 bagomba kujya mu mwiherero wo kwitegura uyu mukino wo mu majonjora yo guhatanira itike y’imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20.

Urutonde rw’abakinnyi bagomba kwitabira umwiherero:

Abanyezamu: Kwizera Olivier [APR fc], Ndayisenga Kassim [APR fc] na Rwabugiri Omar [APR fc].

Ba myugariro: Ombolenga fitina [Kiyovu Sports], Ndayishimiye Celestin [Kiyovu Sports], Rwigema Yves [Academie Futelite] yo muri Spain, Shema Pacifique [orleans], Rutanga Eric [APR fc], Munyabuhoro Jean d’Amour [Marines] na Niyonzima Olivier [Isonga fc].

Abo hagati: Ndatimana Robert [Rayon Sports], Bizimana Djihad [Rayons Sports], Mukunzi Yannick [APR fc], Cyiza Hussein [Mukura vs], Mugabo Alfred Martin [Arsenal] na Neza Anderson [Academie Futelite].

Ba rutahizamu: Nova Bayana [APR fc], Sekamana Maxime [APR fc], Sibomana Patrick [APR fc], Iradukunda Bertrand [Isonga fc], Itangishaka Blaise [Kiyovu Sports] na Nkinzingabo Fiston [academie futelite].

Jean Paul Nkurunziza
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish