Digiqole ad

Umukino wa Commonwealth wateje umwiryane muri Gicumbi FC

Ikipe ya Rayon Sports na Kiyovu Sports nizo zigomba gukina umukino wo kumurika inkoni y’abakoresha ururimi rw’icyongereza(Commonwealth Queen’s baton relay) umukino wateguwe na komite olempike uteganyijwe taliki ya 17 Mutarama uyu mwaka.

Ikipe ya Gicumbi FC/photo JD Nsengiyumva
Ikipe ya Gicumbi FC/photo JD Nsengiyumva

Iyi nkoni igomba gutambagizwa mu bihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza izagera mu Rwanda taliki 15 Mutarama mbere yuko ikomeza mu bindi bihugu.

Umupira w’amaguru niwo watoranyijwe kwakira ino nkoni kuko niwo ufite abakunzi benshi mu Rwanda, uyu mukino wa Rayon Sports na Kiyovu watumye hanabaho impinduka muri shampiyona kuko aya makipe yimuriwe umunsi wa shampiyona.

Umunyamabanga mukuru muri komite olempike Habineza Ahmed atangaza ko amakipe bamaze kumvikana ndetse na FERWAFA yamaze kubemerera ko uyu mukino ugomba kubera  kuri Stade Amahoro i Remera.

Ikipe ya Gicumbi FC ndetse na Musanze aya makipe yombi y’uturere atangaza ko atishimiye iki cyemezo cyafashwe cyo guhindura umunsi wa shampiyona kuko atigeze amenyeshwa icyi cyemezo cyafashwa na FERWAFA ndetse na CNOSR.

Umunyamabanga mukuru wa Gicumbi Dukuzimana yumvikanye kuri Radio Isango Star avuga ko “bandikiye FERWAFA ko batazakina na Rayon Sports niba umukino bafitanye utabaye ku italiki wagenweho, niba bitabaye bakazabyirengeera (FERWAFA).”

Ku ruhande rwa Rayon Sports, umutoza wayo Gomes asanga atari amakose yabo, yabwiye Umuseke ati”ntago ari amakosa yacu twe badusabye gukina umukino na Kiyovu turemera, ndumva nta kidasanzwe kirimo

Twebwe  nyuma ya Kiyovu tuzaba dufite imikino itatu mu minsi umunani ariko tuzayikina utibagiwe na championsleague byantangaza badakinnye (Gicumbi FC) umukino uzaduhuza.”

Didier Gomes atangaza ko kuri we umukino bazakina na Kiyovu atawukomeje kuko ni uwa gicuti, imikino ya Commonwealth iteganyijwe kuba guhera mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka izabera i Grasgow mu gihugu cya Scotland.

JD Nsengiyumva Inzaghi
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ohhhhhhh Gicumbi we sha uzabireke mpombe ubwose uhimye nde jya ureka kwivumbura nkumwana.yego urumwana mugakino ariko sha ndagushyigikiye pee ntuzawukine

Comments are closed.

en_USEnglish