Digiqole ad

UMUKINNYI W’UKWEZI: 4 bitwaye neza mu Ukuboza, TORA

 UMUKINNYI W’UKWEZI: 4 bitwaye neza mu Ukuboza, TORA

Gutora umukinnyi w’ukwezi k’Ukuboza muri shampionat y’umupira w’amaguru mu Rwanda byatangiye. Bizasozwa ku cyumweru saa sita z’ijoro maze Umuseke utangaze unahembe umukinnyi warushije abandi ku nshuro ya gatatu. 

Uyu ni umushinga w’UM– USEKE IT Ltd, ugamije kurushaho kumenyakanisha umupira w’u Rwanda no guteza imbere impano z’abakinnyi bakina muri shampionat y’u Rwanda itegurwa na  FERWAFA, igaterwa inkunga na AZAM TV.

Mu gutoranya abahize abandi Umuseke ufatanya n’abatekinisiye muri uyu mukino n’abandi banyamakuru b’imikino bakurukirana AZAM Rwanda Premier League buri munsi.

Hagenderwa ku mpamvu zitandukanye zagaragaye mu nkuru yasohotse ku Umuseke, tariki 14 Ukwakira 2016, hatatoranyijwe abakinnyi bane bahize abandi mu kwezi k’Ukuboza.

Abakinnyi bane batoranywamo umwe warushije abandi mu kwezi gushize ni:

Sebanani Emmanuel Crespo (AS Kigali)

Ni rutahizamun wamenyekanye cyane hagati ya 2008 na 2011 ubwo yari muri APR FC. Nyuma yaciye mu makipe atandukanye na Mukura VS, Police FC none ubu ari mu ikipe y’umujyi wa Kigali.

Uyu musore wakiniye ikipe y’igihugu Amavubi yagize ikibazo cy’imvune yatumye amara umwaka n’igice hanze y’ikibuga, ariko Eric Nshimiyimana yamuhaye ikizere none yasubiye mu bihe byiza.

Mu mikino itatu iheruka, AS Kigali akinira yatsinzemo ibiri inganya umwe. Sebanani yayitsinzemo ibitego bine anatangamo umupira wavuyemo igitego umwe. Byafashije ikipe ye kuzamuka ku rutonde rwa shampiyona, iba iya kane n’amanota 20.

Sebanani Emmanuel wazamukiye muri APR FC ubu ari gufasha AS Kigali
Sebanani Emmanuel wazamukiye muri APR FC ubu ari gufasha AS Kigali

Manishimwe Djabel (Rayon sports)

Ni umukinnyi wo hagati w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20. Avuka i Gatsibo Iburasirazuba. Yanyuze mu makipe menshi y’abato harimo SEC FC n’Isonga.

2016 wamubereye umwaka mwiza kuko yabonye umwanya uhoraho muri Rayon sports.

Imikino itatu isoza uwo mwaka, ikipe ye yatsinzemo ibiri inganya umwe. Yayitanzemo imipira itandatu (6) ivamo anatsinda igitego kimwe. Byafashije Rayon sports gukomeza kuyobora urutonde n’amanota 29.

Manishimwe Djabel niwe umaze gutanga imipira myinshi ivamo ibitego
Manishimwe Djabel niwe umaze gutanga imipira myinshi ivamo ibitego

Sibomana Patrick Papy (APR FC)

Ni umusore wazamukiye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya FERWAFA, aca mu Isonga FC mbere yo kujya muri APR FC muri 2013. Yatangiye gukinira ikipe y’igihugu nkuru 2014 ariko kubona umwanya uhoraho kubera abamurusha inararibonye bari ku mwanya we nka Iranzi Jean Claude.

Ubu ni umwe mubo APR FC igenderaho.

Imikino itatu iheruka batsinzemo ibiri banganya umwe. Imikino yombi batsinze niwe watsinze ibitego bitanga amanota atatu.

Byafashije iyi kipe y’ingabo gukomeza kotsa igitutu Rayon sports ibari imbere ku rutonde ibarusha amanota abiri gusa.

Sibomana Patrick Papy ni umwe mubo APR FC iri kugenderaho
Sibomana Patrick Papy ni umwe mubo APR FC iri kugenderaho

Nahimana Shasir (Rayon sports)

Uyu murundi w’imyaka 23 yageze muri Rayon sports avuye muri Vital’O FC y’i Burundi. Niwe wahembwe nk’uwahize abandi mu Ukwakira. None no mu Ukuboza agarutse mu bahatana.

Mu mikino itatu iheruka ikipe ye yatsinzemo ibiri inganya umwe. Nahimana atsindamo ibitego bine anatanga umupira umwe wavuyemo igitego. Byafashije Rayon sports akinira gukomeza kuyobora urutonde n’amanota 29.

Nahimana Shasir akomeje kwitwara neza muri shampiyona y'u Rwanda
Nahimana Shasir akomeje kwitwara neza muri shampiyona y’u Rwanda

Mu kwemeza uwarushije abandi, abakunzi b’umupira w’amaguru batora ubu bagenerwa amajwi 40%, abatekinisiye n’abanyamakuru bakagira 60%.

Ku bufatanye bw’Umuseke IT Ltd, AZAM TV na FERWAFA iki gihembo cya gatatu kizatangwa kuri stade ku mukino w’umunsi wa 13 wa shampionat y’u Rwanda.

 

 

Roben NGABO
UM– USEKE

74 Comments

  • Ntoye shasir kko muri uku kwezi yaratinze meno ibitego birindwi(7) hatagiyemwo amarangamutima niciwe kabisa

    • Ngiye Nahimana Shassir

  • Nahamana shassir

  • patrick sibomana aragikwiye icyo gihembo

    • Nicye icyo gihembo

  • Crespo

  • Patrick sibomana ,Nukuri niwe ubikwiye

  • Nahimana Shassir.

  • sibomana patrick aragikwiye kuko yafashij apr cyn mur uku kwezi gushize

  • sebanani emmanuel crespo as kigali

  • Nahimana shassir the best prayer

  • sebanani emmanuel crespo as kigali

  • Nahimana shissir

  • sebanani emmanuel crespo

  • sebanani emmanuel

  • sebanani emmanuel crespo

  • sebanani emmanuel crespo

  • sebanani emmanuel crespo

  • emmanuel sebanani crespo

  • ni Nahimana umushingantahe arajyikwiye kabisa

  • sebanani emmanuel crespo

  • sebanani emmanuel crespo

  • Emmanuel sebanani crespo

  • sebanani emmanuel crespo

  • Emmanuel sebanani Crespo

  • Sebanani emmanuel Crespo
    Yitwaraneza yafashije ikipeye y as Kigali

  • Nahimana shassir niwe ntoye arabikwiye

  • Nahimana Shassir akwiye icyo gihembo rwose!

  • jabely nge muhaye amahirwe

  • Sibomana Patrick

  • Nahimana Shassir

  • ni shasir kabisa

  • nahimana shasir

  • Nange ntoye Shassir NAHIMANA mu kuri ni umukinnyi wigaragaje cyane muri uku kwezi ndabona ari we ukwiye icyo gihembo.

    sawa murakoze

  • Nahimana shassir

  • Nahimana Shassir

  • nahimana shasir

  • Sibomana Patrick Papy

  • Sibomana Patrick

  • Sibomana Patrick Pappy

    • nahimana chassir ndamutoye

  • Patrick sibomana

  • Ni Shasir kabisa atamaranga mutima agiyemwo

  • nahimana shassil

  • sebanani emmanuel crespo

  • sebanani emmanuel crespo

  • sebanani emmanuel crespo

  • sebanani emmanuel crespo

  • crespo sebanani emmanuel

  • Crespo nuwambere turamufana twese

  • Twese turamwemera crespo sebanani

  • Yego rwose sebananani emmauel yitwaye neza

  • Crespo sebanani

  • Yego rwose crespo sebananani emmauel yitwaye neza!!!

  • Crespo sebanani aragikwiye

  • Crespo sebanani

  • Yego rwose crespo sebananani emmauel yitwaye neza!!!

  • Crespo sebanani emamnuel aragikwiye

  • sebanani emamnuel Crespo aragikwiye

  • Sebanani emamanuel crespo yitwaye neza

  • sebanani emamnuel Crespo

  • Sebanani Emmanuel crespo aragikwiye

  • sebanani emamnuel Crespo yitwayeneza mukuboza

  • NI Shasir gose ivyo yakoze birivugira

  • Shasir

  • Shassir nahimana

  • sebanani emmanuel crespo aragikwiye

  • sebanani emmanuel crespo

  • sebanani emmanuel crespo

  • sebanani emmanuel crespo

  • sebanani emmanuel crespo

  • Nahimana shassir

  • Sebanani crespo turamwemera

  • crespo

Comments are closed.

en_USEnglish