Digiqole ad

Umukinnyi Rutare Jonathan Jojo yashyinguwe mu Rwanda

Uyu musore w’imyaka 18 yitabye Imana mu ijoro ryo kwa 24/06/2012 i Florida muri Leta zunze ubumwe za Amerika azize indwara y’umutima, nyuma yuko umurambo we ugezwa mu Rwanda, Rutare Jonathan Jojo yashyinguwe n’imbaga y’abantu baturutse imihanda yose mu gihugu no hanze yacyo.

Abaje ku mushyingura bari bambaye imipira iriho amafoto ye yambaye umudari afite n'igikombe dore ko yari umukinnyi w'umuhanga
Abaje ku mushyingura bari bambaye imipira iriho amafoto ye yambaye umudari afite n’igikombe dore ko yari umukinnyi w’umuhanga

Jonathan wari warahamagawe mw’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka cumi n’umunani bakina Basketball wabarizwaga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yashyinguwe mu karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi.

Ibyari gushyingura ku muryango ntabwo ariko byari bimeze kuko bo bashimaga Imana kuko yabahaye umwana none ikaba imwishubije kandi ko yari Intwari.
Umuryango we washimaga Imana kuko ngo yabahaye umwana none ikaba imwishubije kandi ko yari Intwari.

Gushyingura Jojo byari byitabiriwe n’abakinnyi bari mu mwiherero w’ikipe y’igihugu yitegura imikino y’A karere ka gatanu izatangira 17 Nyakanga mu Rwanda.

Intumwa ya Minisiteri ya Siporo n’Umuco Gaspard Kayijuka mu kwihanganisha umuryango
Intumwa ya Minisiteri ya Siporo n’Umuco Gaspard Kayijuka mu kwihanganisha umuryango

Intumwa ya Minisiteri ya Siporo n’Umuco Gaspard Kayijuka wanatanze ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango akaba yarasabye abakinnyi kujya bakurikirana ubuzima bwabo bakareba uko bahagaze

Umuhango wo gushyingura Jonathan kandi wari witabiriwe na Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball Mugwiza Desire, Visi Perezida Makuza Fred abakozi ba Federation ya Ferwaba ndetse n’abakunzi buwo mukino.

Abakinnyi babanaga Jojo barimo Adonis, Dan ndetse n’umwana bari bararanye igihe yitaba Imana.
Abakinnyi babanaga Jojo barimo Adonis, Dan ndetse n’umwana bari bararanye igihe yitaba Imana.

Perezida Mugwiza Desire iburyo asengera Jojo,Visi Perezida Makuza Fred bakurikiranye inyuma hari umusifuzi
Perezida Mugwiza Desire iburyo asengera Jojo,Visi Perezida Makuza Fred bakurikiranye inyuma hari umusifuzi

Ibumoso madamu w’umutoza Nelson wabanaga na Jojo, hagati se wa Jojo na mama
Ibumoso madamu w’umutoza Nelson wabanaga na Jojo, hagati se wa Jojo na mama

Abakinnyi basezera kuri mugenzi wabo bashyiraho indabyo Pascal Karekezi iburyo afashe indabyo na Lionnel ufashe akataganyirijwe indabyo inyuma hari bagenzi babo bagiye gusezera Jonathan Rutare
Abakinnyi basezera kuri mugenzi wabo bashyiraho indabyo Pascal Karekezi iburyo afashe indabyo na Lionnel ufashe akataganyirijwe indabyo inyuma hari bagenzi babo bagiye gusezera Jonathan Rutare

Source: Ruhagoyacu

Kanda hano usome indi nkuru bijyanye

en_USEnglish