Umukinnyi Rutare Jonathan Jojo yashyinguwe mu Rwanda
Uyu musore w’imyaka 18 yitabye Imana mu ijoro ryo kwa 24/06/2012 i Florida muri Leta zunze ubumwe za Amerika azize indwara y’umutima, nyuma yuko umurambo we ugezwa mu Rwanda, Rutare Jonathan Jojo yashyinguwe n’imbaga y’abantu baturutse imihanda yose mu gihugu no hanze yacyo.
Jonathan wari warahamagawe mw’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka cumi n’umunani bakina Basketball wabarizwaga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yashyinguwe mu karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi.
Gushyingura Jojo byari byitabiriwe n’abakinnyi bari mu mwiherero w’ikipe y’igihugu yitegura imikino y’A karere ka gatanu izatangira 17 Nyakanga mu Rwanda.
Intumwa ya Minisiteri ya Siporo n’Umuco Gaspard Kayijuka wanatanze ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango akaba yarasabye abakinnyi kujya bakurikirana ubuzima bwabo bakareba uko bahagaze
Umuhango wo gushyingura Jonathan kandi wari witabiriwe na Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball Mugwiza Desire, Visi Perezida Makuza Fred abakozi ba Federation ya Ferwaba ndetse n’abakunzi buwo mukino.
Source: Ruhagoyacu