Digiqole ad

“Umujyi iyo ukunaniye usubira mu cyaro aho kwanduranya”- Amag The Black

 “Umujyi iyo ukunaniye usubira mu cyaro aho kwanduranya”- Amag The Black

Amag The Black ntiyishimira ibyo Bulldogg na P-Fla bamaze iminsi barimo

Umuraperi Hakizimana Amani umenyerewe cyane nka Amag The Black muri muzika, avuga ko mu gihe kubaho mu Mujyi bikunaniye aho kwanduranya wasubira iyo wavuye mu cyaro.

Amag The Black ntiyishimira ibyo Bulldogg na P-Fla bamaze iminsi barimo
Amag The Black ntiyishimira ibyo Bulldogg na P-Fla bamaze iminsi barimo

Ibi yabigarutseho cyane nyuma yo kumva indirimbo zimaze iminsi zishyizwe hanze na bamwe mu baraperi bagenzi be barimo BullDodd na P-Fla zumvikanyemo ibitutsi.

Amag The Black asanga niba inganzo zabashiranye zo guhanga ikintu sosiyete nyarwanda izagira icyo yiyunguramo kikagira uruhare mu iterambere basubira ku ivuko.

Mu kiganiro yagiranye na Umuseke, yavuze ko atangazwa n’abahanzi bananirwa gukora umwuga wabo bagamije kubaka umuryango nyarwanda.

Yagize ati “Ubundi nk’umuntu uba warigeze kuba indorerwamo ya rubanda, iyo inganzo ishize aho kwanduranya usubira ku cyaro ukajya gushaka ibyo ukora.

Naho Umujyi ubamwo n’umuntu uwuzi kandi ugomba kubahiriza impinduka z’iterambere ryawo. Iyo ibyo byanze aho kuba iciro ry’imigani urigendera daaa!!”.

Amag The Black yamenyekanye cyane mu ndirimbo zakunzwe nka ‘Twarayarangije,Uruhinja,Onapo’ n’izindi zikubiyemo ubutumwa bukora ku mitima ya benshi.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Uyu mujama ibyavuga nukuri rwose.Ugomba kwishakamo ingufu zongera gutuma wambuka nyabarongo usubira kw’ivuko.

    • Na njye nahamya nti amaG, aravuga ukuri. niba abahanzi ari indorerwamo y’abaturage ni gute ibibazo byabo bahitamo kubibwira public biciye mu ndirimbo, bakabigira intambara twe tukabifata nk’ihangana?
      AmaG we uganira nabo cyane akwiye kubegera, cg se ayo mafranga apfa ubusa agenda kuri izo ndirimbo, bayahe imfubyi na zo zibereho.

    • Ibyo amag avuga nibyo ese haruvuga ko gahunda ya ONAPO yari mbi? Ahubwo aduhimbire nizindi zivuga ubuzima bw’anyarwanda bo mu cyaro ejo nzamerante nibindi.

  • Nobasubire ku ivuko bahinge. Ekibuga si eky’abafaala!

  • ONAPO Oyéééé burya MRND hari nibyiza yakoraga

  • ibihe Kanyaru we? Usibye kwica abantu nka Nkurunziza?

    • Abanyarwanda Bishwe ku ngoma ya Habyarimama 1973-1990 nabishwe kuva 1998-2015 abenshi bari kuruhe ruhande?

Comments are closed.

en_USEnglish