Umuhungu wa Mobutu Sese Seko yageze i Kigali mu ivugabutumwa
Kuwa kabiri mu gitondo nibwo yageze mu Rwanda, Pastor Mobutu Seko Prince umwe mu bahungu b’uwahoze ari Perezida wa Zaire Mobutu Sese Seko Kuku Ngbendu wa Za Banga, aje mu giterane cy’ivugabutumwa cyateguwe n’itorero rya East Wind Christian.
Uyu mugabo yaje kwakirwa na bamwe mubagize itorero rya Eastwind Kigali , bayobowe na Pastor Liliane nkuko tubikesha urubuga Ibyishimo.com
Igiterane cy’ivugabutumwa eajemo kizaba kuva kuwa 15 kugera kuwa 19 Gicurasi 2013, rikorera ku muhanda ujya mu Kagarama inyuma gato y’ibiro by’akarere ka Kicukiro.
Uyu mugabo ngo azahamya uko yahuye na Yesu (yakiriye agakiza) ndetse n’imibereho ye na se, Mobutu, igihe yari Perezida wa Zaire.
Icyo giterane kizitabirwa n’Abaririmbyi nka Barnabas Manyaga hamwe na Kingdom Choir iturutse Arusha ( Tanzania ) , na Kingdom ( Kigali ) , na warship Team ( Butare muri Assemble de Dieu ) , naLuc wa ( New Life ).
Photos/Ibyishimo.com
JP GASHUMBA
UM– USEKE.RW
0 Comment
Niba yarakijijwe koko, yagize umugisha dore ko bene se benshi bapfuye batarakira agakiza.
Ehh ikaze mu rwa Gasabo!
uyu mwene Mobutu yahisemo neza niba koko yarakijijwe.
Ariko abakongomani Mana, reka iryo koti ariko
wa za banga hahahaha bagira ibikabyo biteye ubwoba!!!!
Ndibaza ko atakijijwe kubera ko yakennye. Abibwira ko gukizwa ari umurimo w’abakene nibibabere isomo
Hatahiwe aba kinani yewe iminsi ikona ingwe koko!!!!
Ntabwo ari uko iminsi ikona ingwe,oya. Utaza kwibwira ko umuntu akizwa ari uko afite ibibazo. Ahubwo ijambo ry’Imana rivuga ko kubaha Uwiteka aribwo bwenge kandi kuva mu byaha ariko kujijuka. Naho we ndabona ahari atarakena zahabu ngizo ku ntoki. Ni igihe cye cyo kugira ubwenge no kujijuka. Nawe n’ubwo ushobora kuba nta bibazo ufite uyu munsi ariko Yesu aragukeneye
Iyo hakizwa abakinani n’ingegas zabo naho aba Mobutu ntacyo bashinjwa.
Yewe nta kundi yabigenza dore ko umubyeyi we igihugu yasize agiheneye akivumye ngo APRES MOI C’EST LE CAO.
APRES MOI C’EST LE CAO, eeeeh sha mu Rwanda dufite ivuzivuzi ariko ubumenyi turakishakisha CAO bivuga iki bavandimwe, tuzamure ireme ry ‘uburezi tureke ibindi
urandebera umururumba ahoberana abanyarwanba di! egoko njye numiwe niba ari kuri abarokore bahobrana!!!!
Buriya uriya mugore nta kintu ari kumwongorera kweli? Kuriya kuramukanya se n’ukw’abarokore cg nukwaba Cherie chouou? Mbega, arko wabona bari basanzwe baganira kuri face book. Biriya birimo nketi?
Ikaze mu Rwagasabo. Dutegereje ubuhamya bw’ibyawe n’ababyeyi bawe hano kuri net.
uhhh aba zayirwa ntibatana ni ibi brillant !!! mundebere ikoti !!!!
Ijambo ry’Imana rigomba gusohora rivugango amavi yose azayipfukamira indimi zose zature ko ari Umwami, kandi mu moko yose n’indimi zose Imana ifitemo abageni. Kandi nkuko icyaha ari gatozi n’agakiza ni gatozi. Nk’umuvugabutumwa mugenzi we musabiye Umugisha akomereze aho
Halleluya, kubona Umwana wa Mobutu bavuga ko ykoranaga n’amashitani, none akaba akijijwe, n’abandi bataramenya Yesu, ni bace bugufi bamenye Imana, turi mu bihe by’imperuka koko.
Comments are closed.