Digiqole ad

Umuherwe Ashish J. Thakkar yavuze ko ashyigikiye manda ya 3 ya P.Kagame

 Umuherwe Ashish J. Thakkar yavuze ko ashyigikiye manda ya 3 ya P.Kagame

Ashish Thakkar ni umwe mu baherwe bakiri bato bazwi muri Africa

Abicishije kuri Twitter, umuherwe Ashish J. Thakkar w’imyaka 34 uri mu bari munsi y’imyaka 40 b’abakire cyane muri Africa, yatangaje kuri uyu wa gatatu ko ashyigikiwe wese Perezida Kagame ko yiyamamariza mada ya gatatu abisabwe n’abaturage.

Ashish Thakkar ni umwe mu baherwe bakiri bato bazwi muri Africa
Ashish Thakkar washinze Mara Group, akanafatanya gushinga Atlas Mara Ltd, ni umwe mu baherwe bakiri bato bazwi muri Africa

Thakkar yavuze ko Perezida Kagame yagejeje u Rwanda kuri byinshi kandi abona agifite ibyo yakomeza gutanga.

Uyu mugabo wabaye mu Rwanda mu gihe cy’ubuto bwe ari impunzi ndetse akaza guta amashuri ngo atangire Business, ikigo Atlas Mara Ltd afatanyije n’umunyemari w’umwongereza Bob Diamond umwaka ushize amakuru yemezaga ko kigiye guhuza Banki y’Abaturage y’u Rwanda na BRD kuko cyaziguzemo imigabane ingana na 70% zikazaba Banki imwe.

Ashish J. Thakkar yavukiye mu Bwongereza mu muryango wari warahungiyeyo wirukanywe muri Uganda ubwo ubutegetsi bwa Idi Amin Dada bwirukanaga Abahinde n’Abanyaziya bahabaga.

Ari umwana w’umusore umuryango we waje kuba mu Rwanda, Jenoside ibaye bahungira i Burundi nyuma basubira kuba muri Uganda hose nk’impunzi.

Ku myaka 15 yataye ishuri aguza 5 000$ atangira umushinga wo gucuruza ibigendanye n’ikoranabuhanga nka za mudasobwa, imprimantes n’ibindi bikoresho bya IT yavanaga i Dubai akaza kubicuruza ku i Kampala hafi y’iduka rya se.

Thakkar

Mu 1996 nibwo yashinze komanyi ye afite imyaka 15 gusa, byaramuhiriye ashinga Mara Group Ltd yinjira no mu bijyanye no kubaka amacumbi, gukora ibikoresho, ashora mu buhinzi na serivisi z’ikoranabuhanga n’itumanaho(IT).

Nyuma yaje kwimurira Business ze i Dubai ari naho aba ubu ariko akomeza no gushora imari ahatandukanye muri Africa.

Mara Groupp Ltd ye ikorera mu bihugu 22 bya Africa, ubu yinjiye mu rutonde rw’abaherwe bakiri bato bazwi cyane ku isi ndetse ari mu kirwa ‘Young Global Leaders’ cya World Economic Forum.

Ubu kandi ni umwanditsi kuko aherutse gusohora igitabo yise “The Lion Awakes: Adventures in Africa’s Economic Miracle.”

UM– USEKE.RW

28 Comments

  • ntawe dushaka rwose pe.

    • Ibyo nakazi kawe niba utamushaka, ivugire ibyawe. Twe si ukumushaka gusa ahubwo turanamunyotewe.
      Ibyo yatugejejeho wowe kuko utabibona cg ubyirengagiza nkana niyo mpamvu utamushaka. cyangwa isambu zanyu zihana urubibi da!

      Twe turamushaka cyane rero ba utuje

    • Hahahhaah uransekeje! ngo ntumushaka!?
      Urashaka nde se waya we!?

    • Vuga vuga nyamatanga, bene wanyu batamushaka se ntuzi iyo bari wabasanzeyo, uri inturumyi nawe kabsa wa mugani wabashinganahe

    • Ngo nsaba mbarirwa…..Yewe uzajye ubarirwa nyine. ntakikureba uzimarira. Nyoko azabyare undi nta mwana afite.

  • Reka ye! Ntimumushaka wowe na nde? Uri intumwa ya rubanda rwa he?

  • ntiwumva se disi, ni byiza rwose ntawe utakwishimira Paul Kagame ko akomeza kuyobora u Rwanda

  • hhh @”nzaba mbarirwa”: uzaba ubarirwa nande ko byagucanze?!! Abantu nkawe ntibabura ariko muri nka ya mitunu y’igikeri itabuza umuntu kuvoma! U Rwanda rurakomeza gahunda zarwo z’iterambere mu mutekano usesuye n’ubuyobozi bukorana n’abaturage. Wabikunda cyangwa ukicwa n’inzigo, amahitamo ni ayawe!

  • Good, The Dubai man got the point, President Kagama has been incomparable even the US guys know. He can’t just leave now as the country hasn’t settled yet just after Genocide of yesterday.

    I also do support his 3rd mandate

    Detroit, Michigan

  • UWAMUSHYIZEHO NTAHO YAGIYE, NIWE UZI IGIHE AZAMARA ATUYOBORA. ESE UMUNENGA IKI? NTACYO N’UGUPFA KUVUGA NAWE SIWOWE. KOMEZA IMIHIGO HIS EXELENCE TURAGUSHYIGIKIYE.IMANA IGUHE IMBARAGA KANDI IKONGERERE UMUGISHA N’AMAHORO TURAGUSABIRA, AHO WADUKUYE NAHO UTUGEJEJE NITWE TUHAZI.

  • Ariko se abo batamushaka baragira ngo tubafashe iki? Ikindi ujye uvuga kugiti cyane ibyo kuvuga ko abanyarwanda batamushaka ntawabasabye kubavugira jyewe nabandi tuzi akamaro kabantu bafite icyo bamaze twarabyerekanye dutora, ariko sinzi ibindi mukeneye. Twe ibyo twashaka ni amahoro twarayabonye, iterambere ririhuta kdi iyaba mwari muri bazima mwakwicecekera ntituri ibigoryi ngo muvuge ngo tubakurikire. Ibyo muvuga murabizi ubwanyu ko ataribyo muba mushaka kutwinjizamo ubugome ariko ntacyo twabamarira rwose mwivunika.

  • Vuga uti “Ntabwo mushaka”, wivuga ngo ntimumushaka! Ba nde se? Jya ahagaragara nk’uko abandi bagiye ahagaragara, bagaherekeza n’intumwa zabo mu nteko, bakabivugira yo, izuba riva, ntabyo mu matamatama!

    Gusa wenda tutagututse, ni uburenganzira bwawe bwo kutamushaka rwose, ariko abamushaka barahari, nanjye ndimo!

    • Abo batamushaka bashaka nde?? Ese abanyamerika ibyo bagezeho byabatwaye imyaka ingahe?? Bareke abanze agire aho atugeza turacyamukeneye!! Iterambere,amahoro,Amashuri,Amavuriro byose bikiyongera Ku ishema N’agaciro yahaye abanyarwanda!!
      Abantu batazi amahoro icyo avuze, basimbukire i Burundi barebe,cg Lybia,Misiri nahandi induru zivuga nibwo wakwifuza uwazanye mahoro,imiborogo ivanze nintimba bikagenda nka Nyombere!!
      Mwicare hasi mukore,abato mwige isi irafunguye ubuze akazi mu Rwanda age nahandi!! Ariko afite icyo ajyanyeyo!!

      Ikindi kandi ntimugatukane!!

      • Nta muntu numwe utinda ku butegetsi wisazira amahoro! Ndetse ashyira igihugu mu kaga! Amateka arahari! Ibyiza nugusezera ugishakwa apana wanzwe!

      • @Jack ngoo ubuze akazi mu Rwanda ajye ahandi? Hehese nizo dipolome zamafuti mutanga nkutanga inzoga ibishye? azajye muri EAC se kandi ahubwo benshi bahabwa akazi mu Rwanda kubera kubura abahanga mumirimo imwe nimwe? Ajye muri Kongo se nta gifaransa avuga? Iyo dipolome koko azayirisha he usibye korora ingurube nkuko ubutegetsi bubimukangulira?

  • ugize uti niwe washinze MARA group? genda wa mugabo we uri umuhanga pe!!!!
    burya za MARA zose twize mu mashuri abanza ni uyu mugabo wazihimbye?!!!

  • Umenya agaciro Kiriba uvomamo aruko amazi yaryo Akamye,abo batamushaka ni umurengwe or interehamwe yatesheje kumara abantu zikaba zigifite Uwo mugambi bakumva ko babigeraho atakiri umuyobozi.

  • Utamushaka nutagira amaso ariko nutayagira yaba afite amatwi aho yakuye urwanda naho arugejeje ntabwo twakwemera kumuhomba yego nabandi barahari ariko muri histor yacu ntabwo twigeze tugira president nkuyu niyo mpamvu tuzamugwa Inyuma uko byagenda kose reba Ribiya bashutse abantu bati kadafe napfe aho apfiriye reba igihugu uko kimeze ubu .uwacu ntituzamuva Inyuma umurwanya araturwanya twese

  • Iki nicyo gihe kiza cyo gutanga n’abandi bakayobora! Mushaka ko azagenda twamwanze se??? Muramuha inama mbi.

  • Mwenye wivu ajiwuwe. Komerezaho Rwanda utere imbere. naho abasakuza bizageraho baceceke ndore ko amagambo ntabikorwa ntacyo bimaze. Turabizi ko umugore usebanya asaza nabi.

  • Erega Mzee ntawe utamwemera uzi ubwenge keretse abatazi aho yakuye u-rwanda naho arugejeje. Turamushaka cyaneeeeeeee

  • Reka nsubize abanvugango utamuskaka ninde, turi benshi cyane nikimenyi menyi ntabwo mwiyizeye kuko umuntu wese uje kugira icyo avuga mumushyira muri hereza.Niba mwiyizeye abobantu mwabafunguye? ngo umuntu arashinjwa kumva radio mpuzamahanga, ngizo za BBC mwrafunze ibyo byose byerekana ubutegetsi butiyizeye butanizeye abaturage buyobora.

    • Jeannette, nta Gihugu kibura ibicucu nkawe

  • Uwo mugabo rwose niba amukunda, twemeye kurekura HE akajya kubayobora.

  • Dushyigikiye president wacu Kagame ko akomeza kutuyobora kuko ibyo yakoze ari byinshi kdi byiza
    utabizi arebe aho u Rwanda rugeze mumugi no mucyaro hose haka,hari imihanda turi amahoro, utekano niwose ubwose twamunganya iki? intero ni”YEGO”>>>>>>……………………………..

    Happy new year for all……………………………………………………………….

  • muraho Nshuti?ntawe duhatira gukunda HE kuko Imana yamuduhitiyemo. umwamga azangare azahunike mukibiriti nabyara azabyare nyamweru yikiragi.abamwanga murinkigitonyanga munyanja kandi iyakaremye niyo ikamena .Kagame nakomeze atuyobore naho abavuga nimuvuge kandi ubukana bwimbwa bushirira mu imoka

  • ijambo rya Obama tugomba kuritekerezaho rikatwinjiramo ni ukweli dukeneye ubuyobozi bukomeye ntidukeneye umuntu ukomeye. kuko uwomuntu isah nisah ashobora guhinduk kubera impamvu zitandukanye.ariko. zanzego zikomey zubuyobozi zakomeza gukora neza.ntanumunt ushyira amagi yose mugitebo kimwe.ukuri gucamuziko ntigushye murek muzeh aruhuke yarakoze bihagije.ahubwowe nkinararibony natoreshe mubo yigishije.nibantanumwe urimo ubwo niyomwamwongera. manda navaho ntawundi uzaboneka.icyogihe rero byabikorwa bizaba imfabusa kuko bizagwa byose.

  • Kuvuga biroroshye cyane buri wese avuga icyo ashaka ibyo rero bireke kudutera umwanya ahubwo twibwirire uncle paul ngo “courage kdi we realy love you”

Comments are closed.

en_USEnglish