Digiqole ad

Umuhanzi utari mu Ihuriro azabura amahirwe menshi…

 Umuhanzi utari mu Ihuriro azabura amahirwe menshi…

Niyomugaba Jonathan umukozi ushinzwe kurengera umuco binyuze mu n’amajwi n’amashusho muri RALC

Mu rwego rwo gukundisha umuco w’u Rwanda urubyiruko no kuwusigasira nk’uko biri mu nshingano z’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC), ngo abahanzi batazaba bari mu ihuriro ry’abahanzi bashobora kubura amahirwe menshi mu iterambere ryabo.

Niyomugaba Jonathan umukozi ushinzwe kurengera umuco binyuze mu n'amajwi n'amashusho muri RALC
Niyomugaba Jonathan umukozi ushinzwe kurengera umuco binyuze mu n’amajwi n’amashusho muri RALC

Ibyo kandi ngo bigaragara mu ngingo ya 5 y‘Itegeko No 01/2010 ryo kuwa 29/01/2010 rigena Inshingano, Imiterere n’Imikorere y’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco.

Nk’uko bitangazwa na Niyomugaba Jonathan umukozi ushinzwe kurengera umuco binyuze mu majwi n’amajwi n’amashusho muri RALC ngo bari gushaka uko abahanzi bitabiriye itorero bakahashingira ihuriro ryabo babafasha kumvisha abatararyitabiriye akamaro k’itorero n’ak’ihuriro ribahuza.

Mu kiganiro na KT Radio, yagize ati “Kugeza ubu hamaze gushingwa ihuriro ry’abakina cinema mu Rwanda n’iry’abahanzi. Turateganya gushinga n’ihuriro ry’abanyabugeni ku buryo rigira abarihagarira muri Leta.

Abahanzi bagiye mu itorero bahise babyumva neza akamaro kabyo no kuba bagira ihuriro ryabo. Hari ibyo abahanzi batari mu ihuriro bashobora kubura birimo amahugurwa, kujya mu bitaramo mpuzamahanga bitegurwa n’ibindi”.

Akomeza avuga ko nubwo hamaze gutorwa ihuriro ry’abakora filime, abahanzi gakondo n’ab’ubu, abanyabugeni nabo hatari comite ku rwego rw’igihugu ariko zimwe mu Ntara hari abamaze gutorwa.

Niyomugaba Jonathan avuga kandi ko icyatumye habaho itorero ry’abahanzi gusa,byari ukugirango babamenye kuko hari abo babaga batazi, noneho bibe na ngombwa ko babahuriza hamwe.

Ku muhanzi utarashoboye kujya mu itorero, ngo nta teka yaciriwe kuko kugeza ubu amarembo agifunguye yakwakirwa kuko nta n’umwe uhejwe mu byiciro bizakurikira.

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

en_USEnglish