Umuhanzi utajya muri Guma Guma ahomba byinshi- Gaby U
Ni ku nshuro ya mbere Umutare Gaby yitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star mu nshuro esheshatu ririmo kuba. Avuga ko umuhanzi utararyitabira cyangwa se uwaryitabiriye nta garukemo afite byinshi ahomba birimo no kurushaho kugira ubunararibonye.
Gaby ni umwe mu bahanzi bamaze kwerekana ko azi kuririmba by’umwimerere ‘live’ mu bitaramo amaze gukora mu bice bitandukanye. Ndetse n’ ijwi rye rikunzwe na benshi muri iki gihe.
Amaze kumenyekana mu ndirimbo zivuga k’urukundo n’iz’ubuzima busanzwe. Kuri we anishimira aho ageze mu muziki mu gihe cy’imyaka ibiri ishize asa naho izina rye rimaze kujya mu bantu benshi.
Nyuma y’igitaramo cya mbere cya full live cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star6 giherutse kubera i Nyamirambo, Gaby yabwiye Umuseke ko iri rushanwa rikomeye mu buryo utararizamo utapfa kumva.
Yagize ati “Utaraza na rimwe muri Guma Guma ntabwo ashobora kumenya ubwiza bw’iri rushanwa. Ni ahantu uhuriri n’imbaga utapfa kubona mu bitaramo byose bibera mu Rwanda mu gihe cyose maze mu muziki. Mbese biraranze”.
Avuga ko uretse kuririmbira abantu benshi cyane harimo abumva neza ibyo uririmba n’abandi batarakumva neza, biha umuhanzi kumenya uko agomba kubitwaraho imbere yabo.
Ikindi avuga nk’isomo amaze kubona muri iri rushanwa, ngo ni uburyo abahanzi bose baririmbo nta n’umwe ushobora gusanga arakariye mugenzi we nk’abahatanira igikombe.
Ko ahubwo usanga umubano ari wose n’igihe utitwaye neza hari uza akakubwira uko ugomba kwitwara ubutaha. Ibi rero ngo ni kimwe mu bintu byiza Guma Guma yamaze kubaka mu bahanzi nyarwanda.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW