Digiqole ad

Seleman yashyize urukundo arimo mu ndirimbo ye

Umuhanzi w’umunyarwanda Seleman Uwihanganye ukorera ibihangano bye mu gihugu cy’Ububiligi aratangaza ko ubu ari mu rukundo rukomeye n’umukunzi we ndetse yabyerekanye mu mashusho y’indirimbo yakoze yiseSinabikora“, ibi yabitangarije kuri uyu wa kane.

Sereman, umuhanzi w'umunyarwanda uba mu Ububiligi
Sereman, umuhanzi w’umunyarwanda uba mu Ububiligi

Seleman ntakunze gushyira ubuzima bwe bwite mu itangazamakuru gusa yemereye Umuseke ko amagambo yashyize mu ndirimbo ye “Sinabikora” avugamo koko ko nubwo aba kure y’umukunzi we amukunda cyane.

Yagize ati“amagambo akomeye ari muri iyi ndirimbo nakoze atuma nkumbura umukunzi wanjye cyane kuko mba kure ye.

Kuri jye kuba ahantu umukunzi wanjye atari birambangamira gusa ndamusaba kutazigera anyibagirwa cyane kuko ndamukunda bidasubirwaho kandi icyifuzo cyanjye nuko umunsi umwe nzabyerekana ko mukunda ku mugaragaro bose babireba.”

Avuga ko umukunzi we bamaranye igihe kirekire kuko baniganye mu mashuri yisumbuye mu myaka ya 2000, kugeza ubu ngo akimukunze nka cyera. Uyu mukunzi we akaba we aba mu Rwanda.

Iyi ndirimbo yise “Sinabikora” yakozwe na Producer Pastor P wabarizwaga inaha mu Rwanda muri Studio ya Narrow Road ubu ukorera nawe mu gihugu cy’Ububiligi naho amashusho akorwa na Bugingo Jacques(Jack B) nawe ubarizwa i Bruxelles.

Reba amashusho ya Sinabikora HANO

JD Nsengiyumva Inzaghi
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Iyi ndirimbo ndayikunze pe!

  • yooooo! disi nibyiza ! uyu niwe waririmbanye na man martin Kiberinka! nice one!

  • Uru nurukundo rwanyonga!

  • Birikuza pe! nange uwange ndamubwiye nti agerageze kunyumva ariko nabizana nzabikora! nice song sele! Ishimishe abagore babageshi bose bari CAR!

  • Uziko uyu mutipe agifite urukundo bana!!! Aya nange ndiwowe sinabikora niba uwo mwana ahiye!! Ninziza!

Comments are closed.

en_USEnglish