Umuhanzi PAF-K: mbazaniye album nshya.
PAF-K ni umuhanzi w’umunyarwanda utuye mugihugu cy’ubutaliyani mu mujyi witwa vercelli ku nkengero za Milan .Twaganiriye nawe atugezaho gahunda afite muri yiminsi cyane ko twari duherutse kubona indirimbo yakoranye nu ndi muhanzi kazi ubarizwa muri leta zunze ubumwe z’ America witwa Jeanne d’arc Umumararungu AKA Dada Cross.
Yatangiye atwibwira
UM– USEKE.COM: ushobora ku twibwira?
PAF-K: Nitwa Parfait Kajugiro a.k.a PAF-K JUIF NOIR nkaba ndi umunyarwanda utuye muri italy mu mujyi witwa vercelli ku nkengero za milan nkaba ndi umuririmbyi watangiye kera cyaneee nkiri umwana.
UM– USEKE.COM: ibijyanye n’ubuhanzi bwawe waba warabitangiye ryari?
PAF-K: Nibuka ko mfite imyaka 12 najyaga nifata amajwi ku ma cassette nza kubikurana nyuma nza kugana umupira wamaguru aho numvaga ko ariwo uzaba umwuga wanjye, kuberako numvaga mbishoboye cyane kuburyo naje kuba umukinnyi wa mbere wagize ibitego byinshi muri Kigali murwego rwa cadet; nzaguhura nabasore 2 uwitwa NGOTI ubu ubarizwa muri UK nuwitwa DJ MANZI dutangira gukorana umuziki turirimba za cadirac no kwa Lando nahandi henshi. Nyuma naje kubivamo kubera ko iwacu basengaga cyane ntangira kujya njya gusenga ndakizwa nkajya ndirimba muri za choral ari naho naje kuririmbana nabantu benshi munzu y’Imana harimo JAY P, THE BEN, LICK LICK na MEDDY mubwukuri ibijyanye nimpano y’ ubuhanzi nyikomora kuri sogokuru wanjye.
UM– USEKE.COM: waba umaze gukora indirimbo zingahe se kugeza ubu? wazikoreye muyihe studio?
PAF-K: Nakoranye nuwitwa DADA CROSS umukobwa uba U.S.A hari n’indi igiye gusohoka vuba aho ndirimba nanone mfasha uwitwa MRD nkaba nibaza ko mugihe gito kiri imbere izanjye zizatangira kumvikana hose. Mfite n’izindi ndirimbo ndi gukorana na ba producer 2 aribo PASTOR P na LICK LICK. muri italy nkorera muri studio yitwa MASSIVE STUDIO.
UM– USEKE.COM: TUBWIRE KUBIJYANYE NA ALBUM YAWE?
PAF-K: Album yanjye izaba yitwa kamikazi kanjye
UM– USEKE.COM: Ni ubuhe butumwa waha abahanzi nyarwanda na bafana b’umuziki nyarwanda ?
PAF-K: ubutumwa naha abanyarwanda cyangwa se abahanzi nyarwanda, ni uko bamenya ko urugendo rwa musika mu rwanda rukiri rurerure cyane ntaho baragera , nibicare ahubwo bashyiremo agatege. Mboneyoho kandi nogusobanura k’ubantu bakunze kunyandikira bambaza ngo kuki naretse gospel icyo nababwira sinaretse Imana ahubwo nuko ubu ngiye gukora music nk’umwuga bivuga ko ntanga ubutwumwa ari muri gospel ari nizindi ndirimbo zisanzwe yewe muri album yanjye hakaba harimo nama gospel murakoze.
UM– USEKE.COM: paf-k …urakoze kuduha amakuru ibihe byiza aho uri muri Italy .
PAF-K: Murakoze namwe musuhuze abanyarwanda .
Peace God bless you!
Oscar NTAGIMBA umuseke.com
8 Comments
wow, tukurinyuma!!!!
keep it up bro
Uyu se we aje ate ra, ndabona afite courage ariko rero. yabuze iki se ngo atere imbere nkabo baririmbanye avuga?
fiston we urahanyuze!!!itonde maze wihere ijisho
azanye iki se? Album se nizo abanyarda bashaka? Toka kule
kagirinkuru ndumva utuvugiye rero vuga wivugira kaze we!
fiston we abaririmbanye se bo bamurusha iki? cash se?? ndagusetse
none se niba batamurusha ko atazwi? Kaze ibyo avuga nibyo
Comments are closed.