Umuhanzi Niyo Lick afunzwe azira cheque itazigamiye
Umuhanzi Niyo Lick umwe mu basore bazwiho kugira amajwi meza bakora injyana ya R&B, ubu arafunze azira gutanga cheque itazigamiye y’amafaranga 190.000 frw yahaye umusore witwa Guillaume.
Uyu musore ni umwe mu bafashwaga na Producer Lick Lick, aho agiriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahise yerekeza kwa producer Fazzo na Piano.
Inshuro nyinshi Niyo Lick akunze kuba ari kumwe cyane n’umuraperi Jay Polly dore ko banabarizwa mu nzu imwe itunganya muzika izwi nka Touch Records.
Kuri ubu amakuru agera ku Umuseke, yemeza ko afungiwe kuri station ya polisi y’i Nyamirambo azira gutanga cheque itazigamiye.
Ajya gufatwa, ngo yari amaze iminsi aguze ibikoresho byo mu nzu na Guillaume. Muri uko kugura ibyo bikoresho hasigara amafaranga 190.000 frw yagombaga kuzamwishyura.
Uko iminsi yagendaga ishira ngo yageze ubwo arekerera kwitaba telephone ye igendanwa. Bityo bituma hiyambazwa inzego zibishinzwe ngo zimukurikirane.
Mu kiganiro na Umuseke, Guillaume yatangaje ko atari afite gahunda yo gufungisha Niyo Lick. Ahubwo ko byatewe n’agasuzuguro no kudashaka ko bagirana ibiganiro.
Supt Richard Iyaremye umuvugizi wa polisi mu Mujyi wa Kigali, avuga ko mu gihe yaba ahamwe n’icyaha yahanishwa ingingo ya 373 yo mu gitabo cy’amategeko.
Ndetse asobanura ko bakiri mu iperereza ry’iyo tangwa rya sheki. Mu gihe n’uwayakiriye basanga yarayakiriye abizi ko itazigamiye nawe akurikiranwaho icyaha cyo kuba yarayakiriye abizi ko itazigamiye.
Niyo Lick agomba kumara iminsi itanu kuri station ya polisi i Nyamirambo mu gihe dosiye ye itaratunganywa. Ariko igihe cyose itunganyirijwe ashobora kugezwa imbere y’ubushinjacyaha.
https://www.youtube.com/watch?v=GdnR_0B-u7Y
Joel Rutaganda
UM– USEK.RW
2 Comments
Mwatubwira ukuntu umuntu wu mustari mu Rwanda abura ibihumbi 190?
ibi nibirara jemen , abahanzi barabakera .
Comments are closed.