
Umuhanga muri Physique ku isi ati “Isi isigaje imyaka itarenga 1000”

Stephen Hawking ni umwe mu bantu ba mbere ubu isi ifite b’abahanga mu bugenge, benshi bamufata nk’uwa mbere
Prof Stephen Kawking yavuze ko isi isigaje imyaka itarenze 1000, ko abantu bakwiye gushaka ahandi bajya niba nta kindi bakoze kuko isi izarangira muri iyo myaka.

Uyu muhanga ufatwa nk’uwa mbere ku isi, avuga ko ahazaza ha muntu hari mu isanzure, ko abantu bakwiye gushaka ahandi bajya mu yindi myaka amagana macye iri imbere nk’uko bivugwa na Reuters.
Uyu muhanga mu bugenge wanditse igitabo yise “A brief history of time” yabitangaje kuwa mbere ko abantu bakwiye kwitegura kurangira kw’isi.
Prof Hawking avuga ko ubwenge bw’abantu muri iki gihe budashaka gukora ahubwo bushaka gukoresha imashini za robo butuma umuntu azagenda arangira nawe arangiza isi.
Prof Hawking avuga ko abantu bakwiye gukomeza gushakisha niba hari ubundi buturo bushya babona mu kirere bw’abazadukurikira.
Ati “Sinibaza ko tuzarusyaho mu myaka 1000 iri imbere niba tudahunze uyu mubumbe wacu washizemo.”
Gusa asoza ikiganiro yahaga abanyeshuri bo muri Oxford ati “nimwibuke kureba inyenyeri mu kirere, ntimurebe hasi ku birenge byanyu. Nimushake igifatika mu byo mubona, mwibaze igituma isanzure iriho. Mugire amatsiko.”
UM– USEKE.RW
5 Comments
Niba Abahanga b’Isi babibona Umukristu we utabyitayeho asigaje iki???
Ibyo Uyumugabo Avuga ndemenya newe ahubwo abantu nibongere bibuke ushobora byose bamugarukire bigishoboka kuko hari ababwira ko bayiguze urundu.ahhhhhhhh
Ibyo Uyumugabo Avuga ndemenya newe ahubwo abantu nibongere bibuke ushobora byose bamugarukire bigishoboka kuko hari ababwira ko bayiguze Burundu.ahhhhhhhh.
Ndemeranywa na Joseph rwose! Ibibera hano kwisi birashya bishyira irangira ryayo. Namwe murebe uko urukundo arirwo ruranga umuntu wakiriye agakiza uko rwamaze gukonja. Ni murebe ubwoba abantu bahora bibitsemo bibaza ahazaza habo, nimurebe imirire ya kijyambere uko yatumye umuntu aba igisenzegeri. Itera uburwayi bw’umutima, Hypertation, diabete nizindi
ISI NTAHO ITEZE KUZAJYA!!!!!NUBWO NTAZABA NDIHO MURIYO MYAKA ARIKO NTAHO ISI ITEZE KUZAJYA!1 NONESE UMUNTU NAVA KWISI AZIMUKIRAHE HANDI HARUBUZIMA
ICYONEMERA NUKO UMUNTU WE ARANGIRA KANDI IBYO BIBA BURIMUNSI NKUKO UBUZIMA KURIBAMWE BUTANGIRA BURI MUNSI(KUVUKA NO GUPFA) NAHO IBYABATEKEREZA KO ISI BAYIGUZE ABO SIMBITAYEHO KEREKA NIBA BO BAZARAMBA ITEKA( NTAWURENZA IMYAKA IJANA MURABO BIGIRA IBITANGAZA KWISI) PASITERI ARAPFA,PADIRI AGAPFA,SHEHE AGAPFA YEWE NA NYIRUBUTUNGANE PAPA ARARANGIRA NKANSWE UWO NTAZI.
MUNTU ASHATSE YABAHO NEZA AKABANA NABANDI NEZA NTAWE AHUTAJE UFITE BYINSHI AGAHAHO UDAFITE UDAFITE NAWE AGASABIRA USHOBOYE KURONKA BYINSHI NTAKWIFURIZANYA IBIBI. IBYO NIBYO IMANA IDUSHAKAHO NAHO KUJYA HARIYA NAMAKOTE NGO URABWIRIZA IJAMBO RYIMANA NAWE UBWAWE UTAYIZI,UGATEGEKA UWAHEMBWE 50000 NGO AGUHEHO KIMWE MWICUMI NUBUJURA BUSHUKANA MUBUNDI. ARIKO REKA TWIBAZE SERVICE ZICURUZWA ZIGABANYIJWE ZIGASIMBUZWA IBINTU BIFATIKA NKUBUHINZI UBWOROZI HARI INZARA YAZABA KURI IYISI? ARIKO IGICE KININI CYABANTU DUHUGIRA MUGUCURUZA NO KUJYA MUBINTU BIDAFATIKA NKO GUSHINGA INSENGERO,AMASHULI,AMAVURIRO,NGIZO ZA INTERNET NIBINDI BISHORWAMO AMAFRANGA MENSHI NYAMARA BYOSE IBYO BIFARANGA BIRANGIRA TWESE DUKENEYE KURYA KANDI AHO IBIRYO BIKOMOKA NTAMARI TWASHOYEYO.
NGAHO MUMBWIRE NKAMAFARANGA AGURWA INTWARO ASHOWE MUBUHINZI TWAZAHURIRAHE NUBUKENE??????????