Digiqole ad

Umuhanda Rubavu Rusizi urimo kubakwa

Mu gukomeza guhuza uturere tw’u Rwanda hakoreshejwe imihanda igezweho, leta y’u Rwanda yatangiye kubaka umuhanda w’ibirometero 170 uhuza akarere ka Rubavu na Rusizi uciye i Karongi.

Iyubakwa ry’uyu muhanda rikaba rije ryiyongera ku mihanda imaze kuzura ihuza umugi wa Rubavu n’umugi wa Goma, uyu muhanda ukaba uzafasha kandi mu bucuruzi hagati ya Congo, U Rwanda n’u Burundi hatabayeho kuzenguruka no guca i Kigali.

Indi mihanda iri gukorwa ni umuhanda Ngororero- Rubavu, Karongi-Muhanga ndetse na Musanze-Kigali uri gusubirwamo. Nkuko byatangajwe na Marie Claire Mukasine umunyamabanga uhoraho muri ministeri y’ibikorwa remezo, yemejeko iyi mirimo itagomba gutinda kandi izafasha kuzamura ubukungu n’ubukerarugendo muri iyi ntara y’uburengerazuba n’amajyaruguru.

Imirimo yiyubakwa ry’imihanda n’ibindi bikorwa by’amajyambere bikaba bitanga akazi ku baturage baho ikorerwa bikabafasha mu mibereho yabo ya buri munsi no kwiteza imbere.

Chrismexes

Umuseke.com

 

2 Comments

  • Uyu muhanda wari ukenewe kabisa, abaturage bo muri aka gace bari mu bwigunge bwinshi cyane.

  • Ni uwuhe muhanda uzakorwa ko hari uciye kumazi uturutse buraseri hakabanundi uturutse pfunda muriyo yombi ni uwuhe? Musobanurire rwose pe?

Comments are closed.

en_USEnglish