Digiqole ad

Umugororwa uherutse gutoroka Gereza ya 1930 yaraye afatiwe Karuruma

 Umugororwa uherutse gutoroka Gereza ya 1930 yaraye afatiwe Karuruma

David Semugomwa nyuma yo gufatwa kuri uyu wa gatatu.

*Amaze gutoroka gereza enye zose afatwa
*Byamutwaye miliyoni ebyiri
*Yakatiwe imyaka 15 kubera icyaha cya Jenoside
*Yafatiwe Karuruma nyuma y’amezi abiri gusa atorotse

David Semugomwa w’imyaka 50 wakatiwe igifungo cy’imyaka 15 kubera icyaha cya Jenoside akaba yari amaze imyaka 10, yatorotse gereza ya Nyarugenge, bajya bita 1930, mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka. Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu yafatiwe ahitwa Karuruma ya Gatsata mu mujyi wa Kigali, ubu azashyikirizwa ubushinjacyaha aregwa gutoroka gereza.

David Semugomwa nyuma yo gufatwa kuri uyu wa gatatu.
David Semugomwa nyuma yo gufatwa kuri uyu wa gatatu.

Umuseke wavuganye nawe akimara gufatwa n’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa ishami rishinzwe gukurikirana ibibazo by’abagororwa, maze yemera ko agerageza gutoroka gereza kuko ngo atigeze abasha kwakira imyaka 15 y’igifungo yakatiwe.

Semugomwa yabwiye Umuseke ko gutoroka gereza ya Nyarugenge yabipanze mu gihe cy’ukwezi abifashijwemo n’inshuti ye yakundaga kuza kumusura. Iki gikorwa ngo cyamuhagaze miliyoni ebyiri, yavanye mu nshuti.

Uyu mugabo yavuze ko yatorotse abifashijwemo n’umucungagereza waaze kwishyurwa izo miliyoni ebyiri maze akamwambika imyenda y’abacungagereza ubundi bagasohoka akagenda ubwo akerekeza iya Nyagatare.

Uyu mugambi wamenyekanye nyuma ariko uyu mucungagereza witwa Sgt Bushaija aza gutabwa muri yombi nyuma gato tariki 27/07/2015 akatirwa igifungo cy’umwaka umwe ku cyaha cyo gutorokesha umugororwa.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu nibwo abakozi b’uru rwego rw’abacungagereza bari bamaze iminsi bamuhiga bamuguye gitumo i Karuruma baramufata.

Semugomwa yemereye Umuseke ko mbere yabashije gutoroka gereza ya Ririma, yatorotse gereza ya Gasabo, atoroka gereza ya Mpanga n’ubu akaba yari aherutse gutoroka gereza ya Nyarugenge ariko hose akaba afatwa.

Semugomwa yavuze ko ubu yumva ananiwe ibyo gutoroka kuko ngo bimutwara amafaranga menshi kandi bikarangira afashwe kuko ngo inzego zibishinzwe zikurikirana cyane.

 

Uwamutorokesheje yafashwe nyuma y’icyumweru gusa

SIP Hilary Sengabo umuvugizi w’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa mu Rwanda yatangarije Umuseke ko umucungagereza wafashije Semugomwa gutoroka yashakishijwe bikomeye agafatwa nyuma y’icyumweru gusa abikoze ndetse agashyikirizwa ubutabera agakatirwa gufungwa umwaka umwe.

Ati “Icyaha yakoze cyaratubabaje cyane kuko yadusebeje nk’abakora uyu mwuga muri rusange ariko twishimira ko yahise afatwa.”

SIP Sengabo ashimira ubufatanye bw’abaturage kuko ngo ari bwo bwatumye n’uyu mugororwa wari umaze amezi abiri ashakishwa afatwa.

Sengabo avuga ko hari abagororwa bahora bagerageza gutoroka ariko ababikora abenshi nabo amaherezo bafatwa.

Semugomwa ukomoka ku Kamonyi wari usigaje imyaka itanu ku gihano cye, uyu muvugizi avuga ko azashyikirizwa ubutabera akaburana ku cyaha cyo gutoroka gereza byiyongera ku gihano yahawe kubera icyaha cya Jenoside.

 

Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Uwo yatorotse atagira iyaja.iyo afata iyu buganda bomukuye he

  • ese ubundi aratoroka yakoraga ubwicanyi abona ko atazaburyozwa,ese uwo wa mutorokesheje ko numva bamuhaye igihano kigufi nubundi bazajya babatorokesha

  • Uwamutorokesheje nduva ntakibaZo afitekuko aziabakozejonocidebaziuwatangije murwanda?

  • Ariko ubu uyu Simugomwa nta muntu wamugambaniye? Buriya se ntiyari muri bamwe interahamwe yahaga imbunda bakabategeka kujya kuri za barrières, ariko ari imitwe, babibikiye ngo batazabacika kugirango bazabicire igihe bazashakira, noneho abababonye kuri za barrières bakaba barabatanze muri GACACA kdi barabihatiwe? Cga kwari ukwigura? Ese we yemeye ko yishe? N’ubwo tutazi uko byavuzwe mu manza? Non, non, non, non, c’est pas possible!!!! Kuko nzi iby’inkiko n’abashinjabyaha n’abacamanza babo ukuntu barimanganya, siko ibintu byose umuntu yajya abyemera kubera ibyo umuntu abona mu nkiko cga ubutabera bihagaze kw’izina gusaaaa.

  • hakenewe ikigongwe cikivunga kubagirizwa genocide

Comments are closed.

en_USEnglish