Digiqole ad

Umugoroba w’intsinzi Week-end iryoshye

Ntibyaherukaga! Ku bakunzi ba siporo muri rusange, baraye neza. Nyuma y’uko u Rwanda muri Volley rutsinze ikipe ya Kenya yasaga nikomeye mu marushanwa ya Zone V, ayo mavubi kandi muri ruhago i Nyamirambo yatsinze u Burundi 3-1, bidatinze muri Volley i Remera baba batwaye igikombe. Imana yiriwe aha, iranaharaye ntagushidikanya.

Ntibyaherukaga ko abanyarwanda bagira week-end ya siporo nk’iyi, bimaze kugaragara ko abanyarwanda batari bake bakunda intsinzi, uko isa kose. Amakipe y’igihugu ya Volley na Football niyo yongeye kuyibaha. Batsinda abakeba kandi baturanyi Burundi, Uganda na Kenya.

Nyuma y’uko benshi bari bamaze iminsi binubira isubira inyuma ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, baje kuri stade baje kureba uko bimeze, cyane ko benshi bari banakumbuye Amavubi ataherukaga umukino mpuzamahanga. Mbere y’umukino w’u Burundi, u Rwanda rwari ku mwanya wa nyuma mu itsinda ryarwo, n’ubusa ndetse n’umwenda w’ibitego bitanu. Rwasabwaga intsinzi byanze bikunze ngo ruve mu kaga. Benshi bari baje gushyigikira, ndetse na President Paul Kagame yarahabaye. Nubwo byagaragaraga ko u Burundi bufite umukino wubakitse kurusha u Rwanda, byarangiye butsinzwe 3-1, bo bemeza ko bibwe n’umusifuzi.

I Nyamirambo birangiye, benshi barimo na President Paul bahise berekeza i Remera bati reka tujye kwikuza Uganda muri Volley, niko byagenze kuko Uganda yatsinzwe amaseti 3 kuri 1, President Paul agashyikiriza igikombe captain wa Volleyball Mukunzi Christopher, indirimbo n’intero ntiyari indi uretse “INTSINZI BANA B’U RWANDA” nuko week-end ikomereza ahatandukanye kuri benshi, akamwemwe ari kose.

Ariko se! Ibi birahagije? U Rwanda muri ruhago ubu ruraye kumwanya wa 3 mu itsinda H, mbere, rurahatanira kujya mu gikombe cy’Africa muri 2012, rusigaje imikino 3, ese bazabasha kubona ticket? Biragoye kuko umukino ugaragarira amaso w’ikipe y’igihugu ntushamaje, ntiwubakitse urugero nk’uwabarundi bakinaga, gusa nyine muri ruhago byose birashoboka; ushobora gukina undi agatsinda, ariko burya NYIRI INKOTA NI UYIFASHE AKARUMYO, muri ruhago akenshi nyiri intsinzi nufite umupira.

Muri Volleyball bo babonye ticket y’imikino nyafrica (All African Games) izabera muri Mozambique uyu mwaka, gusa Amavubi ya Volley agaragara nk’ikipe nziza, iziranye, yubakitse kandi ifite intego cyane (Focused), gusa muri Mozambique bazahahurira n’amakipe akomeye cyane muri uyu mukino nka Egypt, Angola, Algerie, Senegal n’izindi ntibizoroha.

Twakwanzura ko turaye neza, ariko IMVURA NI ISUBIRA, abayobora nimutegure ibirambye, abantu bagire week-end nkizi nyinshi, bizatuma n’Imana izaza ikiturira ino, aho kwirirwa ahandi ikaza kuryama gusa!

Ubwanditse/umuseke.com

 

en_USEnglish