Digiqole ad

“Umugore akeneye kumenya umuhamagaro we”- Diane Nkusi

Mu kiganiro Umuhanzikazi Diane Nkusi yagiranye  n’abanyamakuru kuri iki  cyumweru tariki  ya 5/1/2014  yatangaje ko bitewe n’umuco Nyarwanda umugore  yisubiza inyuma bigatuma atamenya umuhamagaro we uko bikwiye.

Diane Nkusi
Diane Nkusi

Ibi Diane  yabivuze  bitewe n’igiterane  arimo gutegura kizaba  tariki   ya 12/1/2014 muri HOTEL SERENA. Iki giterane  cyiswe  “WOMEN  DESTINY in 12 prophetic ” tugereranyije mu Kinyarwnda  “ umugore n’umuhamagaro we mu buhanuzi 12.

Uyu muhanzikazi Diane Nkusi yavuze ko   iki   giterane kizagaragaza  ko umugore afite ubushobozi bwo guhindura sosiyete ndetse n’ubuzima bwa bantu muri rusange.

Yagize ati”  Umugore  yisubiza inyuma bitewe n’umuco wacu wa Kinyarwanda, izi ni zo mbogamizi umugore ahura na zo  mu mibereho ye ya buri munsi bikamutera kutitabira umurimo w’Imana uko bikwiye.

Na yesu azuka umuntu wa mbere wamubonye ni umudamu, ibyo bigaragaza ko babishoboye, bakaba bafite imbaraga zikomeye  zo gutanga ubutmwa bwiza”.

Diane Nkusi yakomeje avuga ko  Imana ifite gahunda nyinshi ku bagore kuko  abantu benshi bazi ko gukorera Imana bisaba ubushobozi , amashuri cyangwa se kuba uri  umupasitori  rero ngo  ibyo nta ho bihuriye gusa umudamu afite ubushobozi buhambaye bwo gukora ibintu byinshi icya rimwe.

Nkusi ni umuhanzikazi , uririmba indirimbo zihimbaza  Imana, akaba n’umwanditsi w’ibitabo bitandukanye bigamije gukangurira abantu ibijyanye  n’umurimo w’Imana ndetse n’ubutumwa bwiza.

“Women Destiny in 12 prophetic Act “ni yo nsanganyamatsiko y’igiterane cye kizaba kigamije kubiba ububyutse mu bagore.

Igiterane  kizaba kibaye ku nshuro ya kabiri,   aho bwa mbere cyabaye  mu mwaka ushize,  kwinjira muri iki giterane   ikazatangira saa cyenda  muri Serena hotel ni ubuntu.

Aba pasitori batandukanye bo mu Rwanda ndetse n’abazaba baturutse hanze y’igihugu nko muri Kenya  bazitabira iki giterane bagamije gutanga ubuhamya butandukanye buhindura abagore.

 

Daddy SADIKI RUBANGURA
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish