Umugenzi yatabaye indege ubwo pilote yacikaga intege akagwa
Umupilote wari utwaye indege yavaga Bangkok muri Tailand ijya New Delhi mu Buhinde yafashwe n’uburwayi butunguranye acika intege mu cyumba cy’abapilote , hanyuma umwe mu bagenzi ahita asimbukira mu cyumba cy’abapilote amufasha kururutsa iyi ndege yo mu bwoko bwa Boing yari ihetse abantu 200.
Iyi ndege yo mu bwoko bwa Boing 9W063 yari igeze hagati mu rugendo igana mu Buhinde ubwo ibi byabaga. Umupilote umwungirije yahise atangaza ko ibintu bikomeye ariko umwe mu bagenzi warimo uhita amufasha kuyururutsa neza.
Kugeza ubu ntiharamenyekana icyatumye uyu mupilote afatwa n’uburwayi ariko biremezwa ko byatewe n’umunaniro ukabije yari amaranye igihe.
Ku bw’amahirwe muri iyo ndege harimo umuganga w’umugenzi kandi niwe wakomeje kwita kuri pilote wari wananiwe.
Indege yageze amahoro ku kibuga kitwa Indira Ghandi International Airport kubera uriya mugenzi w’intwari.
Mailonline
UM– USEKE.RW
5 Comments
Kugir notion kubintu byinshi cg kubimenya, ntibigira uko bisa! uwo mugenzi iyo societe imuhe akazi!
Bravooooo!
ahh ndumva baragenda nye nuwiteka
kugira notion kubintu byose ni byiza: hafi y’utwaye hakwiriye kwicara uzi cg ufite notion kukintu gitwaye abagenzi kuko utwaye ashobora kugira ikibazo akagobokwa numugenzi hafi aho.tax ufite permi akicara imbere.
none se co pilote bakoraga iki? ntekereza ko ariyo mpamvu baba bahari kugirango bafashe pilote igihe bibaye ngombwa
Comments are closed.