Digiqole ad

Umuganga ‘yakoze’ umwana wa mbere ku isi uvuye ku ntanga z’ababyeyi batatu

Dr John Zhang afatanyije n’itsinda rye baherutse gukora umwana w’umuhungu bifashishije intanga z’ababyeyi batatu. Ibi babikoreye muri Mexique kuko ngo muri USA bitemewe nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru The New Scientist.

Dr John Zhang ateruye uyu mwana wa mbere ku isi wavutse ku babyeyi batatu
Dr John Zhang ateruye uyu mwana wa mbere ku isi wavutse ku babyeyi batatu

Ubusanzwe hari umubyeyi w’umugore wari ufite ikibazo cyo gukuramo inda kubera indwara bita Syndrom de Leigh.

Dr John Zhang yafashe DNA y’intanganore  y’umugore nyirizina wabyaraga apfusha ayinjiramo atandukanya igice cyayo bita Nuclear DNA aricyo umuntu yakwita intimatima ya DNA n’igice gisigaye hanyuma afata iki gice agishyira ku ruhande agitandukanye n’ibifite iriya ndwara ya Syndrome de Leigh.

Arangije yafashe igice cya DNA kizima acyomeka ku igi ry’undi mugore udafite buriya burwayi iri gi arihuza n’intanga ngabo akoresheje ubuhanga  bita In Vitro Fertilization.

Iri gi ryarakuze bisanzwe riza kuvamwo umwana w’umuhungu ubu akaba ameze neza.

Dr Zhang arateganya kuzamurikira abaganga bakomeye ku Isi ibyerekeye n’iki gikorwa yakoze bwa mbere mu mateka yo kubaga no kubyaza.

Iyi nama izabera ahitwa Salt Lake City, Utah, USA mu mwaka utaha.

Kubaga muri ubu buryo bwari byemewe muri USA biza guhagarikwa kubera ko abana bavukaga iyo bakuraga bagaragazaga ibibazo bishingiye ku turemangingo. Gusa bari batarahuza intanga z’abantu batatu.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Isi igeze kumusozo. Reka mbabwire bavandi, Imana igeze aho igiye kuruka Isi kuko ibiyiberamo biteye ishozi, birenze no kuba ibyaha bisanzwe. Ubuse nkuyu icyo yakoze, umwana tuzavuga ko avuka kwande? Azagira ba sekuru cg se nyirakuru bangahe?
    Icyananiye Satani nabahanga akoresha kw’Isi n’ukurema umwuka w’ubugingo naho ibibi byose aho biva bikagera yarabikoze anyuze mubana biyi Si:
    – ngaho gucura intwaro no gushoza intambara.
    – gutegeka abanyababuroni kuvumbura ibisindisha no kubikwirakwiza Isi yose,
    – ngaho gukangurira abantu gukoresha agakingirizo,
    – kunywa itabi.
    – kubaka inzu zutubyiniro zizasimbura inzu z’Imana

    Muntu wese wakiriye agakiza, ngaho senga cyane, Intumwa akaba n’umukozi w’Imana asubire muri Isiraheli aho aherutse gukorera ibitangaza abamalayika bakagaragara mu ndimi z’umuriro adusengere uwo muhanga atazakandagira mu Rwanda atuzaniye uwo muvumo ngo nubuhanga bwe.

  • Ibi birababaje, Satani yahawe intebe! Ibikorwa abiyita abanyabwenge bakora sinzi aho biganisha isi!

  • Nimubona ibyo bibaye muzubure amaso murebe mu ijuru kuko gutabarwa kwanyu ariho guturuka, abazi Imana yabo ibi byerekana kurangira kw’isi ,mube maso musenge,mutajya mumoshya.

  • Imana ntabwo iba mwijuru bavandi,
    Imana iba ahantu hategerwa hatabasha nokugera icyaricyocyose mubyo yaremye.ariko abigira abahanga bisi barakabya ubushitani bwabo.Imana izabaturinde bwizina ryayo AMIN

  • bazabitwreke neza ntibakatugire nk’abatarize

Comments are closed.

en_USEnglish