Umuganda: Kagame yafashije ab'i Rusororo kugerwaho n'amazi meza
Gasabo – Umuganda rusange mu gihugu hose wo kuri uyu wa 30 Kanama, Perezida Kagame yawukoreye mu murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo aho yifatanyije n’abaturage gucukura imiferege izacishwamo imiyoboro y’amazi igera mu kagari ka Mbandazi aho amazi meza ataragera. Abatuye aha bavomaga amazi muri kilometer enye.
Ahagana saa tatu n’igice Perezida Kagame yari ageze mu kagari ka Mbandazi aho yasanze abaturage na bamwe mu bayobozi bamaze gutangira umuganda, yahise nawe afata isuka akomazanya nabo, mu gihe gisaga isaha yakoze igikorwa cyo gucukura umuferege uzanyuzwamo icyuma gitwara amazi kigana muri aka kagali katari gafite amazi meza kugeza ubu.
Nyuma y’umuganda abaturage begeranye ahateganyijwe ngo bumve ijambo rigufi umukuru w’igihugu abagezaho ku gikorwa bamaze gukorana.
Perezida Kagame yababwiye ko Umuganda ari igikorwa cyunganira ibindi bikorwa biba byabayeho ariko cyo kigaturuka mu maboko y’abaturage ubwabo.
Uyu muyoboro w’amazi bacukuye uzaba ufite uburebure bwa 16Km uzageza amazi ku baturage bagera ku 4 000 batuye mu tugali twa Mbandazi na Gasagara mu murenge wa Rusororo, iki gikorwa kizafata amezi abiri abaturage babe bavoma amazi meza iwabo.
Ati “Ibi ntabwo bibuza Leta gukomeza kubaka ibikorwa remezo, imihanda, kubagezaho amazi, kubakira abadafite aho baba mu buryo bushoboka. Ariko n’Umuganda ni inyongera kuri ibi ikomeza kudufasha kugera kuri byinshi buhoro buhoro.”
Perezida Kagame yabwiye aba baturage ko abashimira agaciro baha igikorwa cy’umuganda, avuga ko ibintu byose bishoboka iyo abantu bumva ko imbaraga zabo n’ubushake babishyize mu gukora ibyiza.
Ati “Iyo abantu bafite umutekano, iyo abantu batekereza neza, bafite mu mitwe no mu mitima yabo politiki yubaka abantu, yubaka igihugu, ibindi byose biroroha. Uwo niwo musingi wa mbere.”
Kuri Perezida Kagame umuganda ngo ni igikorwa cyuzuzanya n’ibindi bikorwa bya Leta bigamije inyungu rusange ku banyarwanda. Avuga ko umusaruro w’umuganda mu myaka ishize ukorwa utawubona ari udashaka kureba ariko ngo ashobora no kuwumva n’amatwi ye.
Perezida Kagame ati “Hari udashaka amajyambere? Hari ushaka kuguma mu bukene? Abanyarwanda ubwacu ntabwo ari twe twifuza guhora mu mateka y’ubukene twahozemo. Turebe imbere ibyiza twifuza tubikorere tuzabigeraho nta kabuza.”
Photos/Daddy Sadiki Rubangura/UM– USEKE
Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.RW
11 Comments
kuba abanyarwanda dufite umuyobozi nka Kagame ni amahirwe ndetse ni n’umugisha aho ageze ibisubizo bihita bihaboneka ni ukuri Imanaikomeze imuturindire
We real deeply appreciate you His Excellence our President, Paul Kagame. May God continue to give you eternity blessings. Since I was born I have never seen a president who loves his People like ours. Long live our President and we deeply love you.
Uyu muganda ntabwusanzwe.Murebe HE ukuntu yariyambaye biragaragara ko yabatunguye
ndagukunda Musaza ndanakwemera cyaneeeeeeeeeeeeeeeeee…………………..uri URUGERO
ariko mfitikibazo bariyabahungu bamurinda kukibo badakora umuganda kandi umusaza bajye bamushakira bote zogukorana uziko yambaye congo
byanze bikunze u rwanda nta muyobozi mwiza ruzangira nka Nyakubahwa Kagame , umurava agira Imana izabimuhembere natwe abakuru tumufatiye iry’iburyo
birashimisha cyane gukorana umuganda ni umuyobozi mukuru wigihugu cyacu, bitwereke urwego yicishamo bugufi agakorana natwe akatwereka ko akurikiranira hafi ubuzima bwacu bwa buri munzi agasangira natwe
Misago ayo ni amarangamutima ! hazabaho abandi ba perezida beza kurusha uwo dufite; hazabaho abadafunga abantu babaziza ubusa, hazabaho abatica abanyarwanda… ayo ni amarangamutima utagombye kugira ubu ! ese Habyarimana Juvénal we ntiyakoraga umuganda ? ko utamuvuze ?? abaperezida bose bayoboye u Rwanda bagiye bakora amakosa ariko tujye twihangana tuyiyibagize tubashimire kuko bagiye bakora akazi katoroshye ! kuyobora igihugu ni akazi gakomeye cyane tujye tubimenya ! nibyo koko Kagame yayoboye u Rwanda ruvuye mu bihe bikomeye ntawe utabizi, ariko natindaho akiyongeza indi mandat ibyiza yakoze bishobora kuzayoyoka nk’umuyaga ! ndamushyigikiye yarakoze ariko niyihangane aruhuke abandi bakomeze
wowe ugereranya habyarimana na KAGAME urumva ntasoni ufite koko?
@The truth: Wikwirushya usobanura byinshi, ugereranya uwapanze kurimbura abanyarwanda b’abatutsi n’uwatumye n’ababishe urupfu rutavugwa bariho nta nkomyi bafite n’uburenganzira ku byiza by’igihugu, ubwo ubagereranya niba atakubwiye uwo ariwe yabikubwira gute ? Ariko mureke akomeze ashengurwe no kubona Kagame. Naho Muneza, stupid comment yawe turayakiriye!
icyo nicyo turusha amahanga kumva ko nyakubahwa president wacu atwiyumvamo(nka BANYARWANDA) nikintu gikomeye cyane niyo mpamvu natwe icyo twiyemeje ari ugukurikiza inama atugira ndetse nurugero rwiza ahora atwereka.#NTITUZIGERA_TUMUTENGUHA_NARIMWE.
Comments are closed.