Digiqole ad

Umugabo yahaniwe kudakora ibibonano mpuzabitsina

Mu gihugu cy’ubufaransa, umugabo w’imyaka 51 yose, agomba gutanga amande agera ku ma Euro 10000, kubera kwirengagiza inshingano zo gutera akabariro, hamwe n’umufashawe bamaranye imyaka igera kuri 21.

Nkuko biteganywa n’itegeko, rigenga abashakanye mu gihugu cy’ubufaransa, mu ngingo yaryo ya 215, ngo iyo umugore n’umugabo basezeranye kubana akaramata, baba bagomba kubahiriza uburenganzira bwa buriwese, kandi buri muntu agakurikiza ibyifuzo cyangwa ugushaka kwa mugenzi we nta mananiza abzyemo.

Jean-Louis yisobanura imbere y’ubucamanza yavuze ko ngo impanvu zagiye zibitera akenshi byagiye biterwa n’ibibazo by’ubuzima ndetse n’umunaniro, kubera akazi kenshi. Kuba rero yarirengagije inshingano z’umufasha we bamaranye imyaka igera kuri 21, bikabaviramo gutandukana, ubucamanza bwasanze ibisobanuro bye nta shingiro bifite, ategekwa gutanga amande agera kuri 10000€.

Nkuko byatangajwe n’umwe mu bacamanza bazobereye mu bijyanye n’ubutane bushingiye ku kwirengagiza inshingano zo gutera akabariro, ngo ibibazo nkibi bigenda byiyongera, ariko akenshi biba bigoye kubona ibimenyetso bifatika byatuma habaho ubutane. Abirengagiza inshingano nkizi rero, bagiye guhagurukirwa.

 

 umuseke.com

6 Comments

  • Murambonera iki kigabo cy’iki naif di?? abandi twarashobewe, none cyo gifite self service kikayipfusha ubusa???? sha noneho imboga zibona abasaza, kuko abana bo bamaze kumenya icyo gukora!

    • Lingo we uri hatali copin, warababuze se? uzashake uwawe mupfa kubahiriza amategeko gusa ubundi nakubwira iki!!!!!

  • reka wowe ntabwo uzi ukuntu iyo umaze gutera urubariro umera uzi ukuntu binaniza sha

  • uzabikore maze wumve umvune ibamo

  • hoya gufunga uwo mugabo si cyo gisubizo ahubwo niba atari akibasha gahunda yagombaga kubiisa abandi ibaze nawe kumenyereza umuntu warangiza ukamukuzaho kabisa nibibazo.

  • biranyumije sinarimbizi ko bibaho? ko twagowe duhanirwe kudahindukira nabyo

Comments are closed.

en_USEnglish