Digiqole ad

Umugabo wa Victoire Ingabire Mu nkiko

Lin Muyizere Umugabo wa Victoire Ingabire, umunyapolitike umfungiye mu Rwanda aho ashinjwa ibyaha birimo kubiba amacakubiri mu Banyarwanda, yatangaje ko agiye kugana ubutabera asaba gusubizwa ibye nyuma y’uko urukiko rw’ Ubuholandi, ari na cyo gihugu atuyemo, rutangaje ko rugiye koherereza zimwe mu nyandiko zakuwe munzu ye inkiko z’u rwanda.

Lin Muyizere umugabo wa Vic. Ingabire (photo internet)
Lin Muyizere umugabo wa Vic. Ingabire (photo internet)

Ubucamanza bw’Urwanda bwari bwasabye Ubuholandi kubwoboherereza inyandiko za Victoire Ingabire zakuwe mu rugo i we, mu rwego rwo gufasha mu rubanza rwa Victoire Ingabire.

Ni muri urwo rwego rero ubucamanza bw’ubuholandi ku itariki 1Kamena 2011 bwemeje ko Eshatu mu nyandiko zasatswe mu rugo rwa Ingabire Victoire mu Buholandi zigomba gushyikirizwa ubutabera bw’u Rwanda.

Lin Muyizere yatangarije BBC kuri uyu wa gatanu ko yajuririye iyi ngingo kuko ngo asanga ari ibintu bibabaje gushyikiriza inyandiko zirimo amabanga y’ ishyaka FDU inkingi rya Mme Ingabire irya FPR bitavuga rumwe.

Muyizere kandi yavuze ko ari ibintu bitarasobanuka neza kuko ngo n’ubutabera bw’Ubuholandi batavuga rumwe ku mishyirire mu bikorwa y’iki cyemezo, hibandwa ku bibazo ubu butabera buhatwa n’abadepite bo muri iki gihugu.

Dukuzumuremyi Noel

Umuseke.com

 

 

Umugabo wa Victoire Ingabire Mu nkiko

11 Comments

  • narere abana kuko nyina yahisemo inzira yo kongera kwica abatutsi

  • !!!aribeshya ariko burya si buno

  • Ariko se nkuyu koko ntareba aho umunyururu ugeze mkiwe!? rubanda weeee

  • uriya mugabo arifata nk’umwana nkaho atazi ibyo umugore we yakoze n’amagambo yaje yivugisha natuze arere abana

  • Ariko se uwo mugabo arivugisha ngo izo mpapuro bazazoherereza FPR gute ashingiye kuki? ko bazaziha ubutabera bugakora akazi kabwo.Please change your Mind

  • Ariko uyu mugabo ni 4, nonese we arareba ukuntu Vigitoriya yashutswe akajya kwijwndika muri polotiki, aho yazanaga amagambo ashaka gusubiza igihugu muri jenoside, none nawe atangiye gushaka kumurengera? azahomaho.

  • ahahhaahha

  • my God Imana yabanyarwanda ntisinzira irikumwe natwe ntabwoba

  • niko se kilo,ngo victoire yarashyutswe cg yarashutswe!

  • I didn’t know that.

Comments are closed.

en_USEnglish